Murekezi Jean Baptiste mwene Nyakwigendera Muhashyi akomeje gutakambira inzego zitandukanye asaba gusubizwa isambu yanyazwe na Dusabe Richard.

Abakera bati”uwambuwe n’uwo azi ntata ingata”Uyu mugani waciwe hashingiwe ko iyo ukwambuye umuzi bigufasha kwiyambaza inzego zitandukanye z’ubuyobozi kugirengo zikurenganure.Twongeye kwakira Murekezi Jean Baptiste mwene Nyakwigendera Muhashyi ,aho adutangariza ko isambu y’umuryango we yabohojwe na Nyakwigendera Dr Ltd Col Joseph Karemera,Sam Nkusi na Dusabe Richard banze kuyimusubiza.Uyu Murekezi Jean Baptiste aragira ati”nandikiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ibaruwa zitandukanye,ariko n’ubu nta gisubizo ndabona? Murekezi Jean Baptiste ati”nanditse ibaruwa nshyiramo umwirondoro wanjye ko ntuye Umujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera,Akagali ka Gisura, nshyiramo na Telefone yanjye igendanwa 0788474372,n’ubu ndacyategereje ko ndenganurwa.Murekezi ati”nanditse ibaruwa kuri 21 Werurwe 2023 nibutsa izindi nagiye nandika.Murekezi ati”isambu y’umuryango wacu ifite ha 11.

Dusabe Richard (photo archives)

Ubu twarangajwe inzara yaratwishe tubayeho nabi tutakabaye dukennye.Murekezi yagize ati”Dusabe Richard yafashe isambu y’umuryango wacu yatubohoje ayigira urwuri rw’inka.Amakuru atugeraho n’uko Dusabe Richard yaba yarayigurishije, murwego rwo gukomeza kudushora mu manza .Kuba Dusabe Richard yaragurishije isambu y’umuryango wa Nyakwigendera Muhashyi byerekanako yikuyeho icyaha asunikira uwayiguze azabariwe ujya munkiko.

Murekezi Jean Baptiste yakomeje abwira itangazamakuru ko uretse n’iyo sambu yacu twambuwe twaniciwe umuryango kuko tariki 18 Mutarama 1998 nibwo uwari Dr Col Karemera Joseph wari Afande ari na Ministri w’uburezi kuko yagiye kureba Mama wambyaye ariwe Mukashawiga Vista ,amubwirako ashaka ko bagura isambu bityo akayigira urwuri rw’inka ze.Mukashawiga ariwe Mama yabwiye Dr Col Karemera Joseph ko yamugurishaho 2 ha ku mafaranga ntashoboye kumenya.Igitangaje n’uko tariki 19 Mutarama 1998 bukeye bwaho nibwo Dr Karemera Joseph yagarutse amubwirako azamuzanira amafaranga bumvikanye.Uko Murekezi Jean Baptiste akomeza yerekana akarengane ke.Yagize ati”Mu ijoro ryo kuwa 19 Mutarama 1998 Dr Col Karemera Joseph ubu witabye Imanza ahavuye umukecuru wanjye yicanywe n’abuzukuru be aribo: Nzabandora warufite imyaka 15,undi wishwe ni Kayinamura warufite imyaka 13,undi nawe wishwe Nkurikiyimukiza warufite imyaka 8 kongeraho Sibomana warufite imyaka 5.Ubwo nanjye Murekezi Jean Baptiste nashakaga gukurikirana urupfu rwa Mama wambyaye Mukashawiga Vista n’abuzukuru be nahise mfungwa nshinjaa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 . Murekezi Jean Baptiste akomeza yerekana akarengane agira ati”nafunzwe imyaka 7 n’ukwezi kumwe nyuma nza kugirwa umwere.Murekezi yakomeje atakamba avugako mugihe yarafunze bamwe biyita abanyabubasha ba FPR Inkotanyi begereye umugore wari uwanjye mugihe narifunzwe abagurisha ubutaka twari dutunze bungana 3,5 ha n’inzu n’ubu igihari ku mafaranga ibihumbi managatanu y’u Rwanda (500.000 frw) mwibaze namwe?nyuma ntibanyuzwe ,bakora andi manyanga batwara n’ahandi hari hasigaye hangana na 8 ha ku mafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni ebyeri n’ibihumbi maganatatu.
Ahibazwa na benshi Murekezi Jean Baptiste n’umugore we k’umutungo w’umuryango yawumuhaye ate?uyu Murangwayire Dativa yibazwaho ku isambu y’abantu batanu uko yayizunguye? Murangwayire n’umugore wa Murekezi Jean Baptiste bari barashakanye,ariko ntarundi ruhare yarafite ruzungura kwa Muhashyi cyaneko na Murekezi yarafunzwe atarapfuye?

Murangwayire Dativa yaje kuba ikiraro kigaba isambu ya sebukwe Nyakwigendera Muhashyi ,bityo nawe ahita ajya gutura mu Mutara.

Murekezi Jean Baptiste (photo archives)

urangwayire ubwe abazwa yavuzeko tariki 25 Ukuboza 1998 ngo yashyiriye umugabo we Murekezi Jean Baptiste amafaranga muri Gereza ya Rilima bakayagabana.Ibi byateje urujijo kuko nta mugororwa cyangwa umufungwa utunga amafaranga.Uko umutungo wa Muhashyi wakomeje kwigabizwa n’uko mukwezi k’Ugushyi go 2004 nabwo Murangwayire Dativa yerekanye izindi mpapuro zamwemereye kugurisha,aha ubu burenganzira nta kashe ya Gereza iriho ntibukwiye guhabwa agaciro.Ikimenyetso cy’uko ubwo burenganzira arubujurano n’uko bwanditswe tariki 15 Mutarama 2005 ,ubundi bukandikwa 15 Nzeli 2005 ,kandi amasezerano y’ubugure arayo muri 2004 ngayo nguko uko isambu ya Muhashyi yashimuswe,! Murekezi Jean Baptiste akaba asaba ko yarenganurwa hashingiwe ku izo mpapuro mpimbano zatumye isambu y’umuryango itwarwa mumbaraga . Umuyobozi iyo atangira inshingano z’ubuyobozi afata ku idarapo ry’igihugu akarahirira ko atazakoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.Ubu se iyi ndahiro Dusabe Richard ntiyayitatiye?Mugihe Murekezi Jean Baptiste akomeje gutakambira inzego zitandukanye asaba gusubizwa isambu y’umuryango wabo,hariho amakuru avugako uwo Dusabe Richard yagabiye isambu ya Nyakwigendera Muhashyi hajemo ikibazo.Uko bizagenda bijya mubutabera tuzabibagezaho.

Kimenyi Claude

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *