Ese koko Umwami Mutara III Rudahigwa yabaye igitambo cya Repubulika y’u Rwanda n’ubwigenge?

Kuki bamwe mu banyarwanda batemera ko u Rwanda rwabonye ubwigenge?uko ingona za Repubulika zagiye zijyaho habaye ubuhunzi n’ubwicanyi.Ubwisanzure bw’ibitekerezo kuva Repubulika yashingwa kugeza ubu biragoye kugirengo ubitange ishyaka riri k’ubutegetsi ritaguhaye umurongo.Burugumestiri niwe warufite ishyaka mu nshingano muri MDR parimehutu.Meya niwe ufite ishyaka mu nshingano muri FPR.Ikibazo cy’ubwizanzure niho kibonekera mu nzira ebyeri.Gushinga ishyaka rikajya muri guverinoma utagira abarwanashyaka bimaze iki?ntuzaba intumwa ya rubanda rutagutoye.FPR ifite amashyaka ihora ihetse kugirengo abone umwanya mu nteko ishingamategeko.

Umwami Mutara III Rudahigwa niwe watangije ubwigenge bw’u Rwanda (photo archives)

Ibihe byo hambere mubyaranze ingona y’umwami Mutara III Rudahigwa ntababivuzeho cyane, uretseko mu Rwanda kuva ku ngoma y’Umwami Rutarindwa yatanga amaraso yamenetse.Abasesengura amateka bakabihera kuri Nyirabiyoro wabihanuye.Reka tuze turebe uko Umwami Mutara III Rudahigwa yateguraga uko u Rwanda rwakwigenga.Uko Rudahigwa yishwe akicirwa Bujumbura tuzabiharira umwanya mu nkuru y’ubutaha,ubu tugiye kureba uko Repubulika yatangiye n’uko yatangijwe kugeza umunsi wa none.Repubulika ya mbere yumvikanye yiswe iya gateganyo ihabwa Perezida Mbonyumutwa Dominique.U Rwanda rubonye ubwigenge rubaye Repubulika tariki 1 Nyakanga 1962 Perezida yabaye Kayibanda Gergoire.Tariki 5 Nyakanga 1973 Perezida yabaye Gen Habyarimana Juvenal.Ukwezi kwa Mata 1994 Perezida yabaye Sindikubwabo Theodore.19 Nyakanga 1994 Perezida yabaye Bizimungu Pasteur.2000 Perezida yabaye Gen Kagame Paul. Kuki ingoma yima abanyarwanda bakicana?kuki ingoma yima abanyarwanda bagahunga?kuki ingoma yima urwangano rukavuza ubuhuha?ese ikibazo n’ubwoko?kuki Repubulika y’u Rwanda kuva yashingwa ittatanze demokarasi mu banyarwanda? inkuru yacu irahera kuri Repubulika ya MDR parimehutu,ize muri MRND ,tugere muri FPR .Kuva mu Rwanda havuzwe ijambo Repubulika nibwo urwangano rwavugije ubuhuha rukaba rukiniyemo bya bibazo byose twatangiye inkuru.Ishyaka MDR parimehutu ryo ryagaragaye nkiryashingiwe kuvugira abahutu,ariko nabwo byabaye inyungu zabari abategetsi.Aha niho havuye kwibasira abataremeraga ayo makosa bitera ubuhunzi.Benshi bibasiye imitungo yabari bahunze.Uko Inyenzi zagabaga ibitero mu Rwanda habaga gutoteza abakekwagaho kuba ibyitso.Iki nikimwe mukimenyetso cyatumye Repubulika y’u Rwanda itishimirwa.Amashyaka yimwe ijambo ryiharirwa n’ishyaka ryari k’ubutegetsi ryihariye ijambo.Ishyaka MDR parimehutu hatorwaga ba Konseye kugeza kuri Burugumesiti ntawo murindi shyaka watorwaga .Iki nikimwe mubimenyetso byerekana ko nta Demokarasi yaririho.Iki nikimwe mubimenyetso cy’uko nta bwisanzure mu bitekerezo bya rubanda byariho. Abadepite nabo batorwaga babaga arabo mu ishyamba MDR parimehutu gusa.MRND muri Repubulika ya kabili.Ubutegetsi bwakoze impinduka . Abanyepolitiki benshi iyo uganiriye nabo baguha ingero zuko MRND yakuyeho Abadepite.Ikindi nicy’uko hakuweho itorwa rya ba Burugumesiti hasigara hatorwa Perezida wa Repubulika kongeraho itorwa rya Konseye niryabategekaga Selule.Ishyaka MRND ryariruo rukumbi.Ingoma ya Repubulika ya gatatu niy’ishyaka FPR inkotanyi.Aha niho hazamo inzira nyinshi.Abanyepolitiki bagena amategeko aho yakagenwe n’abanyamategeko.FPR ubutegetsi bwayo busa nubw’ishyaka MDR parimehutu kuri bimwe n’ubwo har’ubundi buryo batandukanaho.Igitandukanya MDR parimehutu na FPR n’uko,MDR parimehutu ar’ishyaka ryashingiwe k’ubwoko,ikindi FPR yo amoko yose agahurira ku ntebe y’ubutegetsi.Aho aya mashyaka ahurira ni mu mitegekere.FPR yiganza mu nteko ishingamategeko .Meya w’Akarere ninawe ubuyobora FPR .Uyobora Umurenge nawe n’uko .Ikindi MDR parimehutu yafashe ubutegetsi abanyarwanda barahunga FPR nayo yafashe ubutegetsi abanyarwanda barahunga.FPR aho itandukanye na MDR parimehutu n’uko yo yemerera ushatse gutahuka atahuka akajya no mubutegetsi.Urugero:Col Gatsinzi Marcel nizindi ngabo yarayoboye muri Ex far.Ubu rero bivugwako abari inkotanyi bahunze byatewe niki?aha niho hibazwa uko demokarasi izashinga imizi mu Rwanda?isesengura.Buri munyarwanda ashima Repubulika yamuhaye umugati.Kuba rero ikibazo cy’ubwizanzure mugutanga ibitekerezo bigifatwa nko kurwanya ubutegetsi mu Rwanda hazahora urwikekwe .Isesengura ryerekanako urwikekwe rutera urupfu,igifungo cyangwa urupfu.Ubu bikaba byaraburiwe umuti.Haruwahunze yatahuka akazana inzigo n’inzika byo guhora bikaba aribyo bikomeje gushyira nyakamwe mukangaratete.Gutanga imyanya ya politiki byo bishingira kuki?ese wowe wigira umutoni w’ingoma wagenze gake ko ntawuhora ar’umwanzi wayo,ko ntanuhora ar’umukunzi wayo.Ubwingenge bw’u Rwanda uwo bwamenesheje,uwo bwiciye ntiyabwemera.Uwo Repubulika ya mbere yimye uburenganzira ntiyayikunda.Repubulika ya kabili abo yakuye k’ubutegetsi nayo bagiranye urwangano.Repubulika ya gatatu yo yahuye n’ikibazo gikomeye.FPR yafashe ubutegetsi harabaye jenoside yakorewe abatutsi.igihugu ar’amatongo.Uwahunze FPR ayivugaho ibyaha bitandukanye.Nawe ntiyemera demokarasi yayo mu itangwa ry’ibitekerezo.Kuva u Rwanda rwavugwamo ubwigenge kugeza ubu umwe k’uwundi ntibabyemeranya kubera ingorane yahuriyemo nazo.Umuti n’uwo gusangira u Rwanda.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *