Ruhago nyarwanda:Mu ikipe y’APR fc ishyamba si ryeru hagati y’abashaka kuyiyobora n’abayiyobora binyuze mubafana.
Ubukomisiyoneri nibwo bukomeje gufata intera mu ikipe y’APR fc kubaguze umutoza Darco Novic. Ikipe y’APR fc bivugwa ko ikoresha amafaranga menshi muri amwe mu makipe kurenza andi makipe yo mu karere u Rwanda ruherereyemo,ariko ikaba igura abakinnyi n’abatoza baciriritse bigatuma muruhando mpuzamahanga iba iciro ry’umugani ko idashoboye.Amwe mumakipe akina shampiyona y’u Rwanda iyo yakinnye n’iy’APR fc nyuma ya buri mukino usanga avugako adatsinzwe ko bayibye.Ubwo ibyo byegeranyo byose bigakorwa k’u ikipe y’APR fc rimwe na rimwe ugasanga hariho ibifite ishingiro n’ibitarifite.Tutarebye k’u ngengo y’imali ikoreshwa n’ikipe y’APR fc ,reka turebe uko iyi shampiyona 2024/2025 uko APR fc ihagaze n’abakinnyi bahenze yakuye mu mahanga ,kongeraho umutoza Darco Novic nawe uhembwa ifaranga ryinshi.

Umukino wahuje APR fc na Vision fc nawe ntiwavuzweho rumwe byarangiye bavuzeko abasifuzi bayihaye intsinzi itakoreye.Ikimenyetso cy’uko abatoza b’ikipe y’APR fc badashoboye naho bakoze ikosa ryo gukinisha abakinnyi b’ abanyamahanga barenze umubare wagenwe na Ferwafa igahanwa k’umukino wari wayihuje na Gorilla fc n’ubwo Mudaheranwa Yussuf Perezida wa Rwanda Premier league yari ya yihoreye ngo buke kabiri.APR fc yatsindiwe k’u kibuga mpuzamahanga cya Huye inshuro ebyeri.Igikombe cy’Amahoro umukino wo kwishyura wayihuje niya Gasogi United KNC yavuze ko intsinzi yariye ariko ko bamwibye.KNC yateze imitego abasifuzi k’umukino wa shampiyona, aho yashimye imisifurire.Ikibuga ntikigira ibanga kuko abafana b’ikipe y’APR fc nyuma yaho batakarije amanota k’u ikipe ya Gasogi United barakaye.Aha abafana bacitsemo ibice bamwe bati”komite iriho irarutwa niyavuyeho kuko iyi iriho iratsindwa cyanye.Abashyigikiye komite iriho nabo bati”nta kipe idatsindwa?ikiriho mu ikipe y’APR fc n’uko umwe k’uwundi mu bafana binubira umutoza berekanako adashoboye.Abamuzanye barakorera k’u gitutu kugirengo batware igikombe cya shampiyona.Niba abasifuzi bazakora inshingano zabo neza ikipe y’APR fc ntabwo byayishyira mucyiciro cyatuma itwara igikombe.Abasifuzi nibakoreshwa na Kalisa Adolphe ikipe y’APR fc izatwara igikombe cya shampiyona ,kuko uzasanga ikipe ya Rayon sports bayibye bityo bihe icyuho APR fc nk’uko byagiye bikorwa mumyaka yashize.Umupira w’amaguru mu Rwanda ukeneye gukinirwa mukibuga nk’uko amategeko yawo awugenga abyemeza bakareka kubona intsinzi itakorewe.
Murenzi Louis