Akarere ka Bugesera abaturage baratabaza Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu kuko Rwabuhihi Christopher Gitifu w’Umurenge wa Kamabuye abazengereje.

Isambu ya Sebutuku itumye abaturage batabaza inzego zitandukanye kuko Gitifu w’Umurenge wa Kamabuye Rwabuhihi Christopher yayigabije Uwimana Josephine utagirana isano n’uwo muryango.U Rwanda rwagiye rubamo ibibazo bikaburirwa umuti kubera kubogama kwabakabikemuye.Inkuru yacu iri mu mudugudu Kabazeye , Akagali ka Buzenge, Umurenge wa Kamabuye,Akarere ka Bugesera,Intara y’iburasirazuba.Umuzi w’iki kibazo urava ku isambu ya Nyakwigendera Sebutuku .Uyu musaza yari yarabyaye abana babili aribo Sesonga Francois wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.Sebutuku yari yarabyaye Uwangabe Mariya.Ibihe bibi byaje kuba mu Rwanda Uwangabe yaje guhunga.FPR imaze kubohoza igihugu nibwo Uwangabe Mariya yatahutse agaruka mu Rwanda.Abana ba musaza we bahagarariwe na Secyene bemejeko bagomba kunoza irage bagaha nyirasenge Uwangabe Mariya umunani we.

 

kubera umururumba Secyene yaje kudurumbanya umuryango wa Sebutuku yanga ko irage ryishyurwa mu bikorwa.Uwangabe yaje kugana urwego rw’Abunzi.Urukiko rwaje gutera kashe mpuruza Uwangabe Mariya ahabwa umunani we.Secyene afatanije na Gitifu w’Umurenge wa Kamabuye Rwabuhihi Christopher bazanye uwitwa Uwimana Josephine bamuha isambu yari yagabanywe na Uwangabe Mariya mu mutungo wa se Sebutuku.Icyaje gutera ikibazo nuko Gitifu Rwabuhihi Christopher yafashe isambu ya Mariya Uwangabe akaba ariho aha Uwimana Josephine gusa?Abo mu muryango wa Sebutuku batangarije ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com ko Uwimana Josephine batamuzi ko yazanywe na Secyene avugako ar’umwuzukuruza.Ahandi havutse ikibazo cy’akarengane naho uwitwa Mukamukiga Esperance yavuzeko yaguze isambu ya Mariya Uwangabe kandi uyimugurisha ntaho agaragara mu.muryango wa Sebutuku.Abavindimwe na Secyene bavugako niba Uwimana Josephine bagirana isano kandi igihe cyose bataramumenye yabitangira ikirego kugirengo yemezwe mu muryango.Umurenge wa Kamabuye warenganije Uwangabe Mariya kuko wamutangiye isambu.Abo mu kagali ka Buzenge baganira n’itangazamakuru banze ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo ariko bagize bati”Gitifu w’Umurenge wa Kamabuye Rwabuhihi Christopher agira amahane ahohotera abaturage,ikindi cya kabili gufata umunani wa Mariya Uwangabe akaba ariwo baha Uwimana Josephine gusa byerekanye akarengane gakabije,niba yaraje afite uburenganzira k’umuryango wa Sebutuku bari kugabanyamo gatatu.

Gitifu w’Umurenge wa Kamabuye Rwabuhihi Christopher twamubajije kuri ki kibazo yimana amakuru.

Nitwa Ephrem ndi umunyamakuru nyobora journal ingenzi na ingenzinyayo.com

Har’amakuru avugwa mu murenge uyobora y’uko watanze isambu yuwitwa Uwangabe Mariya.Biravugwako wayihaye uwitwa Uwimana Josephine kandi ntaho ahuriye n’umuryango wa Sebutuku.twagirengo muduhe ishusho y’icyo kibazo?

Gitifu yasubije agira ati ” Mwandikiye nde?
Bakubwiye ko byabaye ryari?
Muwuhe mudugudu?”

Byabaye 2022 nibwo weguriye Uwimana Josephine isambu ya Mariya Uwingabe byabereye mu mudugudu Kabazeye
Akagali Burenge
Iyo sambu niya Nyakwigendera Sebutuku yagabanwaga n’abana bamukomokaho.

Uwingabe abyarwa na Sebutuku yavaga indimwe na Sesonga Francois nawe wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994

Mukamukiga Esperance uvugwa mu kibazo cya Mariya Uwangabe (photo archives)

Twarinze dukora inkuru yanze kugira icyo atangaza.Ibimenyetso byuko umuryango wa Sebutuku wagabanyemo isambu igipande kimwe kikaba icya Uwangabe Mariya ,ikindi Sesonga Francois bigaragazwa n’amasezeramo hagati muribo,ariko uko Gitifu w’Umurenge wa Kamabuye Rwabuhihi Christopher yaje kuyigabira Uwimana Josephine nibyo byatunguranye.Aha niho hava gutabaza Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu Musanyimana Jean Claude ngo atabare abarenganywa na Gitifu Rwabuhihi Christopher kuko bimaze kurenga urugero.

Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Musanyimana Jean Claude (photo archives)

Ingenzi newspaper

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *