Abakozi bakora isuku bakorera Kampani Imena mu mirenge ya Kinyinya na Rusororo barashinja Umujyi wa Kigali kutabishyura.

Uko bucya bukira urujya n’uruza rw’ibibazo byugarije za Kampani zikorera mu Mujyi wa Kigali birarushaho kwiyongera.Uko Rwiyemezamirimo ahabwa isoko birazwi,ariko akarusho ko guhabwa akazi kuwaritsindiye,bizwiko Rwiyemezamirimo abanza guhemba abakozi be amezi atatu ,mbere y’uko Umujyi wa Kigali umwishyura.Tariki 11 Kamena 2025 nibwo abakozi bakora isuku bakorera Kampani Imena mu mirenge ya Kinyinya na Rusororo,yo mu karere ka Gasabo,mu Mujyi wa Kigali babyutse bigaragambya kubera kudahembwa.Mbarushimana Elias ukuriye abakozi ba Kampani Imena aganira n’itangazamakuru yagize ati”Twe dukorera Kampani Imena tumaze amezi abili tudahembwa.
Ingenzi kuki mudahembwa biterwa n’iki?
Mbarushimana ati”twe Kampani Imena yaduhaye akazi ikanaduhemba buri Tariki 4 za buri kwezi,ariko ubu hashize amezi abili tudahembwa, kuberako Umujyi wa Kigali umaze amezi umunani yose utishyura Rwiyemezamirimo.

Abakozi bakora Kampani Imena barasaba Umujyi wa Kigali kubahemba (photo Ingenzi)

Ingenzi n’iki gituma Umujyi wa Kigali utishyura Rwiyemezamirimo?
Mbarushimana icyo natwe nicyo kituyobera, impamvu batishyura Rwiyemezamirimo nawe ngo atwishyure.
Ingenzi icyo usaba ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’iki?
Mbarushimana icyo jyewe n’abakozi nkuriye dusaba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’uko bakwishyura Rwiyemezamirimo nawe akabasha kutwishyura.Buri mukozi ukorera Kampani Imena haba uwo mu murenge wa Kinyinya na Rusororo bose barataka inzara,gusohorwa mu nzu,no kuba batarishyura ubwisungane mu kwivuza kandi igihe cyageze.Inzego zose zifite aho zihurira n’iki kibazo zanze kugira icyo zitangaza.Twarinze dutangaza inkuru batwimye amakuru y’uko bazakemura iki kibazo.
Uwo bireba niwe uhanzwe amaso.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *