Politiki umuti usharira muri Repubulika.FPR yashyizeho Guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda inzibacyuho y’ubutegetsi bw’igihugu.

Urujya n’uruza rw’uruhururikane rw’urusobe y’amagambo mvamahanga n’iyo yazanye ijambo Repubulika.Uko ibihe byagiye bibaho mu Rwanda hashingiwe gukuraho Ubwami bw’abanyarwanda byemezwako,byavuzweko,byatangijwe mu 1955 bitangirira mucyitwaga Misiyoni ,ariyo Kiliziya Gaturika y’ubu.Inkundura kabuhariwe yatangiriye muri Astrida .Ubwo Habyarimana Joseph Alias Gitera yabimiraga akabiha abo yise rubanda nyamwinshi.Abahaye Imana bo murizo ngoma bizwiko aribo bashinze amashyaka ya politiki,bikaba ariyo mpamvu politiki ariwo muti ukaze usharira unyobwa n’utarambirwa.Ishyaka APROSOMA ryashingiwe muri Misiyoni ya Butare.Ishyaka UNAR rishingirwa muri Misiyoni ya Nyanza.Ishyaka MDR Paremehutu rishingirwa muri Misiyoni ya Kabgayi.Icyegeranyo cyanone mu nkuru yacu n’ukureba ishusho ya politiki muri Guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda yashyizeho inzibacyuho y’ubutegetsi bw’igihugu,nyuma yaho Ishyaka FPR ryari rimaze gutsinda irya MRND benshi bagiye bavugako,ngo ari UNAR yigaranzuye MDR Paremehutu.Ese tariki 19 Nyakanga 1994 ivuze iki mu butegetsi bwa FPR?ese tariki 19 Nyakanga 1994 n’irihe shusho yasize hagati mubanyarwanda?Ubwo tariki 1 Ukwakira 1990 yumvikanaga mubutegetsi bw’u Rwanda bwari mubiganza bya MRND n’igisirikare cya FAR havuzwe byinshi,ariko haganza ijambo Inyenzi.Urugamba rwahinduye isura kugeza ubwo Leta ya Kigali n’inyeshyamba za FPR zashakaga ubutegetsi bemeye gusangira isukali n’ubuki bw’u Rwanda.Igihe cyarageze ARUSHA ibiha umugisha bemera kugabana ubutegetsi.Icyizere hagati mubanyarwanda cyaje kuyoyoka tariki 6 Mata 1994 . Jenoside ikorerwa abatutsi,u Rwanda ruhinduka urwangaro.Bamwe mubanyarwanda bica abandi.Tariki 4 Nyakanga 1994 nibwo FPR yagize iti”dufashe ubutegetsi!duhagaritse jenoside yakorerwaga abatutsi.FPR iti “tubohoje igihugu.MRND nayo yakizwaga n’amaguru bahunga bayobowe na Perezida Sindikubwabo Theodore yungirijwe na Ministri w’intebe Kambanda Jean.Kugeza n’ubu abanyarwanda benshi bibaza impamvu batigeze bumva Urukiko rwaburanishije idosiye ya Sindikubwabo Theodore wari Perezida w’abatabazi bakoze jenoside.Abandi bati tubihange amaso.

Guverinoma y’inzibacyuho yayobowe na Perezida Pasteur Bizimungu (photo archives)

Amasezerano yakorewe ARUSHA hagati ya Leta ya Kigali na FPR yaje gupfa kuko imyanya ya politiki yari guhabwa Ishyaka MRND yavuyeho ijya mubiganza bya FPR.Dore uko bashyizeho Leta y’inzibacyuho Bizimungu Pasteur aba Perezida wa Repubulika.

1. Prezida wa Repubulika: Pasteur Bizimungu, FPR
2. Vice-Président akaba na Ministre w’Ingabo: General Major Paul Kagame, FPR
3. Ministre w’Intebe: Faustin Twagiramungu, MDR
4. Vice-Premier Ministre akaba na Ministre w’Abakozi ba Leta: Colonel Kanyarengwe, FPR
5. Ministre w’Ububanyi n’Amahanga: Ndagijimana Jean Marie Vianney, MDR
6. Ministre w’Ubutegetsi bwa Leta: Seth Sendashonga, FPR
7. Ministre w’Ubutabera: Alphonse-Marie Nkubito, nta shyaka
8. Ministre w’Amashuri Abanza n’ayisumbuye: Pierre-Célestin Rwigema, MDR
9. Ministre w’Amashuri makuru n’Ubushakashatsi: Dr Joseph Nsengimana, PL
10. Ministre w’Imari: Marc Rugenera, PSD
11. Ministre w’Inganda: Prosper Higiro, PL
12. Ministre w’Ubuzima: Colonel Dr Joseph Karemera, FPR
13. Ministre wo gutwara abantu n’ibintu n’Itumanaho: Mme Immaculée Gahima Kayumba, FPR
14. Ministre wa Affaires Sociales: Me Pio Mugabo, PL
15. Ministre w’Ibikorwa bwa Leta: Charles Ntakirutinka, PSD
16. Ministre w’Iterambere ry’Abagore: Mme Aloysia Inyumba, FPR
17. Ministre w’Ubukerarugendo n’Ibidukikije: Nayinzira Jean Népomuscène, PDC

Ministères eshatu ntizahawe abayobozi: Ubuhinzi, Itangazamakuru n’Igenamigambi.

Ariko nyuma tariki 18/8/1994, Bwana Augustin Iyamuremye, PSD, yagizwe Ministre w’Ubuhinzi n’Ubworozi, tariki 2/9/1994 Igenamigambi (Plan) ihabwa Birara Jean Berchmans, nta shyaka, na tariki 20/9/1994 iy’Itangazamakuru ihabwa Jean Baptiste Nkuriyingoma, MDR.

Iyi Guverinoma y’ubumwe n’ubwiyunge y’inzibacyuho mubutegetsi bw’u Rwanda yaje kubamo ibibazo bikaze.Uwari Ministri w’ububanyi n’amahanga Ndagijimana Jean Marie Vianney yahunze rugikubita.Abo muruhande rwa FPR bati “ntawutokora ifuku.Uruhande rwabahunze FPR nabo bati”ugize ubwenge izo nyenzi ntimwari kuzashobokana.Bukeye bwaho uwari Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Seth Sendashonga na Depte Col Rizinde Theoneste nabo barahunze.Abo muri Politiki bati “ibi n’ibiki?abandi bati nimwiyizire tuzatahana twakuyeho inyenzi za FPR.Abo muri FPR bati”nimugende mwirengagije aho twabakuye.Bidateye kabili uwari Ministri w’intebe Twagiramungu Faustin nawe abarahunze.Benshi bati icyuho mubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na FPR.Abo muri FPR bati ihunga rya Twagiramungu ntacyo rivuze kuko Rwigema Petero arahari nafate kashe ayobore Guverinoma.Mugitondo bwaho Rwigema rwa MDR rutari urw’inyenzi nawe yahunze FPR.Abo muri FPR bati baturangiye Makuza Bernard kandi afite ubwitange.Munshingano za FPR zishingiye ku mahame harimo guca ubuhunzi.Aha benshi bibazaga impamvu FPR bayihunga?abandi bati ntabwo bahunga FPR barahunga ibyaha bakoze.

Guverinoma ya FPR yaje guhangana no kurandura ibisigisigi bya MDR parmehutu kugeza iryo shyaka risenyutse.FPR yasigaranye ikibazo cyo gukumira ubuhunzi kugeza n’ubu kikaba cyarayibanye igisasu.Capt Tega wakoraga muri Komisiyo yo gusezerera abasirikare niwe nkotanyi yarutashye yafunguye irembo ryo guhunga.Depte Major Alphonse Furuma nawe ntiyatanzwe.Kuva FPR ishyizeho Guverinoma y’inzibacyuho ,ikarangira hagategurwa amatora ikibazo cyo gukumira ubuhunzi cyanze gucika.Umwe kuwundi yibaza aho abatangije Leta y’ubumwe n’ubwiyunge y’inzibacyuho mubutegetsi bw’u Rwanda bari?Abakiri mumyanya nibangahe?abakiriho nibangahe?uwo niwo muti usharira muri politiki,kuko uyitangije siwe uyikora,siwe umenya iherezo ryayo.
Ingenzi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *