Ubutabera.Byahinduye isura murubanza rwa Murangira Jean Bosco k’urupfu rwa Twagirayesu Samuel yashinjwagamwo n’ubushinjacyaha kumwica agiye kuregwa umurambo we.
Urujya n’uruza rw’uruhururikane rw’urusobe bishingiye ku kibazo cy’urupfu rwa Twagirayesu Samuel bihinduye isura.Murangira Jean Bosco we n’ubu aracyatsemba ko atigeze amukozaho inkoni.Ndahimana Florduard ati”murubanza rwaburanisha Murangira Jean Bosco n’amashumi ye abili ariko imwe ikaba yaratorotse natangajwe no kumva avuga ko mba ku Kibuye ntagera mu Ruhango?nonese kuva namenyako ariwe wanyiciye umwana wanjye Twagirayesu Samuel sinagiye iwe kumubaza umurambo we,nonese avugako ntaganira n’itangazamakuru gute kandi ari jyewe mba narizanye nditabaje ngo ryumve urubanza.Tariki 23 Nyakanga 2025 mucyumba cy’iburanisha murukiko rukuru rwa Nyanza,ubwo harimo haburanwa ikirego cy’indishyi ziva k’urupfu rwa Twagirayesu Samuel haburanye Murangira Jean Bosco n’ishumi ye yamukoreraga Ndanyuzwe Suleyimani.Aha tubibutseko urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije icyaha Murangira Jean Bosco n’amashumi ye,ariyo Rukundo Juvenal we bikekwako yatorotse kuko atagaragara mu iburanisha, kongeraho Ndanyuzwe Suleyimani we ufunzwe,akabafungiwe muri Gereza ya Muhanga.Umucamanza yahaye ijambo Ndanyuzwe Suleyimani amubaza icyatumye ajurira? Ndanyuzwe Suleyimani ati”ndasaba imbabazi ,kuko nakoze icyaha, n’uwo nagikoreye bikamuviramo urupfu ntabwo twari tuziranye nta n’icyo twapfaga.Umwunganizi wa Ndanyuzwe Suleyimani mu mategeko Me Joseph we yabwiye inteko iburanisha ko uwo yunganira atabasha kubona indishyi ko yagabanyirizwa agacibwa ibihumbi ijana,kuko atabona ubwishyu,ko yari umukozi wahira ubwatsi,ikindi agasubikirwa ibihano,kuko yaburanye yemera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Twagirayesu Samuel bikamuviramo urupfu.Umucamanza ageze kuri Murangira Jean Bosco yabajijwe impamvu yajuririye igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu yahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga? Murangira ati”jyewe ntabwo nigeze nkubita Twagirayesu Samuel nibyo banshinje ko navuzeko mukubita inkoni makumbyali kugeza apfuye ntabwo ari byo.Jyewe iteka iyo njya mu isambu yanjye nitwaza inkoni.Murangira ahamugonga naho we yivugirako abakozi be bamuhamagaye ko bafashe umujura akahagera sakumi nimwe asanga bamaze kumukubita inzego zitandukanye z’ubuyobozi niz’umutekano zikamutwara ku biro by’Akagali bikamwanga kuko yari yarembye akajyanwa ku bitaro bya Kibingo akabariho agwa.Murangira yakomeje abwira inteko iburanisha ko ibyo aregwa ari urwangano ruva mu ishuri indangaburezi,ko yahafotowe ifoto ikaba ikoreshwa mu itangazamakuru.Murangira ati”Jyewe ntabwo nkwiye gutanga indishyi kuko nuziregera wari umugore wa Nyakwigendera Twagirayesu Samuel amazina ye ntahura.Murangira ati “Ndanyuzwe Suleyimani wakoze icyaha arabyiyemerera ikindi aranshinjura kuko aho afungiwe yemeye kunshinjura avugisha ukuri.Aha hantu umucamanza azahasuzume neza azasanga ukwibuguruza kwa Ndanyuzwe Suleyimani kuzuyemo kubeshywa na Murangira Jean Bosco ko haricyo azamufasha .Me Samuel uregera indishyi yabwiye inteko iburanisha ko ibyo abaregwa bavuga ataribyo kuko,indishyi ziregerwa zirava k’urupfu, Twagirayesu Samuel yarafashwe arakubitwa kugeza apfuye.Ikindi turaba ko abaregwa bakwerekana umurambo wa Twagirayesu Samuel ugashyingurwa mucyubahiro.Murangira ati”umurambo warashyinguwe.Murangira n’iki cyatumye aterekana umurambo wa Nyakwigendera Twagirayesu Samuel?inteko iburanisha yanzuyeko umurambo ikibazo cyawo cyajya munzego zibanze.

Ubu amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com n’uko icyo kibazo cyatangiye gukorwaho iperereza.Me Joseph yaje kuyobya urukiko ko itangazamakuru riri murukiko ko bafashe amafoto.Umucamanza yabwiye Murangira na Me Joseph ko urubanza kurukirikirana byemewe.Nyuma y’iburasiranisha Ndahimana Florduard yabwiye itangazamakuru ko agiye kujya mu karere ka Ruhango kugirango afashwe hakorwa iperereza ryaho umurambo w’umwana we Nyakwigendera Twagirayesu Samuel abamwishe bawushyinguye.Urubanza ruzasomwa tariki 22 Kanama 2025.Ndahimana Florduard yizeye ubutabera nk’ubwo yabonye i Muhanga bityo agahozwa amarira yatewe na Murangira Jean Bosco wamwiciye umwana.Murangira yahemukiye Salumo wayoboraga Banki y’abaturage ya Ruhango nabyo tuzabigarukaho mu nkuru itaha .
Ubwanditsi