Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports barambiwe ikinyoma cya Mushimire Jean Claude gishingiye k’u mishinga ya balinga.
Umupira w’amaguru mu Rwanda ntabwo uraba uw’umwuga n’ubwo benshi babigerageza,haba imishinga irambuye cyangwa ihinnye.Buri kipe igira inyigo ishingiye ku ngengo y’imali yo gukoreshwa muri shampiyona igiye gukinwa,ariko igitangaje n’uko usanga Ikipe zitangira shampiyona zananiwe guhemba abakinnyi n’abatoza kugeza isojwe.Ibi nibyo byerekanako umupira w’amaguru mu Rwanda utaraba umwuga.Tuze mu Ikipe ikundwa na benshi ariyo Rayon sports yugarijwe n’ikinyoma cya Mushimire Jean Claude ubeshya ko ayizaniye umushinga wayiteza imbere.Binyuze munshuti za Mushimire Jean Claude zatangiye kumwamamaza ko azi gukora imishinga yazamura Rayon sports.

Ibi byarasuzumwe benshi basanga n’ibinyoma kuko no muri Ministeri y’ubucuruzi n’inganda iyo mishinga yananiye Mushimire Jean Claude uko byagenze birazwi tuzabitangaza mu nkuru itaha.Umushinga wa Mushimire Jean Claude ukoreshejwe akanyenyeri warakemanzwe cyane,kuko ikibikwereka ko umushinga wa Mushimire Jean Claude utakiriwe mu ikipe ya Rayon sports n’uko no muri za fan club hatagitanwa umusanzu.Umwe mubakunzi b’ikipe ya Rayon sports aganira n’ikinyamakuru Ingenzi news paper na ingenzinyayo com yagize ati”twababajwe no kubona Mushimire Jean Claude azana imvugo zigira ziti” Ariko ibaze kurwanya umushinga w’ikipe aho bari hose ku isi babonagako ar’ikintu kigiye guhindura ubuzima bu ‘ikipe ,ubukene karande.Amafaranga nta muntu n’umwe wayabikuza ibintu byakozwe n’ibigo birenga 10.BNR I&M bank,MTN na Airtel.Ariko ngo kuberako wimwe 509M zo kubikora ukajya ishyamba.Aha rero niho havuye kutemera imishinga ya Mushimire Jean Claude mu ikipe ya Rayon sports.Ese Mushimire Jean Claude we kwaterekana iyo mishinga ye icyo ikipe izashora?kuki aterekana uko inyungu izaba ingana? Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bagiye babona abazana ibinyoma byinshi bishaka kubiba bitwaje ko igira abafana benshi.Abasesengura uko Mushimire Jean Claude ahagaze mu ikipe ya Rayon sports kuva yaba hafi yayo bemeza ko we yagiye mugice cy’abakimisiyoneri bagura abakinnyi b’abanyamahanga , kongeraho abo mu Rwanda.Nta mukinnyi utinjira mu ikipe ya Rayon sports atabihaye umugisha,ibi nibyo ashoboye naho imishinga yo nayireke.Umwe mubakunzi b’ikipe ya Rayon sports tuganira yadutangarije ko imishinga igira ifatizo ,naho iyo ku kanyenyeri igoye kungura murera yihebewe na benshi.
Kimenyi Claude

