Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2022/2023 n’irihe somo isigiye abayobora amakipe na Ferwafa?

Umupira w’amaguru umwe mu mikino ukundwa n’abantu b’ingeri zitandukanye hatarebwe imyaka.Inkuru yacu iri kuri Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2022/2023 hashingiwe ku ngeri zaburi cyiciro kirebwa na buri nshingano.Abayobora amakipe nibo ba mbere.Aha byumvikanako abayobora amakipe aribo bakora inshingano zo gutuma zibaho,nibo batorwamo uyobora Ferwafa.Ferwafa nk’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru. Inshingano uko zikorwa izigerwaho nizinanirana.Ministeri ya siporo yo ifite inshingano zo kureberera Ferwafa.RGB nk’urwego rwa Leta rushinzwe imiyoborere.Abatoza bafite inshingano zo kwigisha abakinnyi uko intsinzi igerwaho.Abakinnyi bafite inshingano zo gihatanira intsinzi.Abasifuzi bafite inshingano zo kutabera intsinzi igatahukana uwayikoreye.Itangazamakuru rya siporo rifite inshingano zo guhuza ibikorwa by’umupira w’amaguru n’abagenerwa bikorwa bawo.
Tuze turebe uko Shampiyona yatangiye n’amakipe yayikinnye.Ikipe zimwe zigenerwa ubufasha na Leta naho izindi zikirwariza.Ikipe zatangiye Shampiyona ari 16 ariko icyiciro cya mbere hasigayemo 14 ziyingeraho izavuye mu cyiciro cya kabili.Ikipe ya Gasogi United niy’umuntu ku giti cye nta bufasha ihabwa na Leta cyangwa n’urundi rwego.Ikipe ya Gorilla niy’umuntu ku giti cye.Ikipe ya Rayon sports yo niy’abaturage.Ikipe zifashwa na leta.
APR fc n’ikipe y’ingabo z’igihugu ihabwa byose n’igisirikare.Kiyovu sports ifashwa n’Umujyi wa Kigali.Police fc izina ryerekana ko ijana ku ijana ko ariy’igipolisi.As Kigali izina ryerekana ko ariy’umujyi wa Kigali.Marines fc ikipe y’abasirikare barwanira mu mazi.Etincelles n’ikipe ifashwa n’Akarere ka Rubavu.Rutsiro fc n’ikipe y’Akarere ka Rutsiro.Iyi yamanutse mucyiciro cya kabili.Espoir ikipe ifashwa n’Akarere ka Rusizi.

Ikipe ya Sunrise fc iri mu maboko y’Akarere ka Nyagatare.Ikipe ya Rwamagana yo izina ryerekana ko ariy’Akarere.Ikipe ya Musanze nayo izina ryayo ryumvikanisha nyirayo.Ikipe ya Bugesera fc nayo humvikana ko yashinzwe n’ubuyobozi bw’Akarere .
Duhere kuri Ministeri ya siporo inayifite mu nshingano.Isesengura kuri Ministeri ya siporo n’uko ntacyo yakoze cyiza cyatumye Shampiyona igenda neza ,ahubwo ikipe zahuye n’ibibazo byo kubura amikoro.Aha hari kuba harabayemo ubuvugizi bwo kureba niba ikipe igiye gutangira shampiyona ifite ingengo y’imali izarangiza umwaka.Abayobora amakipe bashyirwaho nk’abayobora amashyirahamwe y’abakora ubucuruzi mu masoko.Kuba buri kipe ititorera uyiyobora,kuba uhawe ikipe abafite ubushobozi bwo kugura umutoza ufite ubumenyi n’ubushobozi bwo gutoza abakinnyi ngo bakore ikinyuranyo batware igikombe.Ibi nibyo byaranze shampiyona 2022/2023.Bamwe mu bagabiwe amakipe bagiye begura nk’uw’ikipe ya Etincelles ikageza naho berekana inzara n’ibindi bibazo byinshi bitandukanye.Ikipe ya Espoir yo nyobozi yarananiwe kugeza n’ubwo yeguye ikagaruzwa imbaraga,bikaba byarayisubije mu cyiciro cya kabili. Ikipe ya Rutsiro fc isubiye mucyiciro cya kabili kubera ko Akarere kayishinze kadafite gahunda ,kuba ubuyobozi bwarayihaye abayiyobora bakagirengo abatoza n’abakinnyi bazatungwa n’umwuka.Ikipe ya Rutsiro fc ntaterambere ry’umupira w’amaguru yigeze ishyira mu karere kuko kuva yajya mu cyiciro cya mbere bayishyize mu karere ka Rubavu none isubiye mucyiciro cya kabili bayisubije mu karere iwabo.Ubuyobozi bw’ikipe y’APR fc bushyirwaho bikozwe n’igisirikare,ariko nayo iyi shampiyona 2022/2023 yavuzwemo ibibazo cyane ubu bigaragajwe n’ifungwa rya Mupenzi Eto,kongeraho gusezerera abatoza.APR fc itwaye shampiyona ku kaburembe kuko yarushije Kiyovu sports ibitego gusa.Nyobozi yayo yavuzweho kuba yaratangiye shampiyona ifite abakinnyi b’abanyarwanda gusa ko ishobora kuzashyirano abanyamahanga.APR ku kibazo cy’amafaranga ntacyo igira kuko iri muzigenerwa ingengo y’imali na Leta.Ikipe ya police fc ubuyobozi bwayo ubu bwahawe umusivile bikaba bitaravuzweho rumwe cyane ko mu myaka yashize byari bizwiko Ltd Col Twahirwa Louis Dodo ariwe wayoboraga ,ariko benshi yaherutswe atangazwa nka Perezida ariko uko yakuweho nibyo bitavuzwe.Kuba Munyentwali Alphonse yarahawe ikipe ya Police fc ntacyo azayifasha n’ubwo ihembera abatoza n’abakinnyi ku gihe.Ibi byerekanye ko yayigabiwe kuko atari umupolisi.Kuba yarasoje umwaka wa shampiyona byerekanye ko nta gahunda yarifite nimwe yo gutwara igikombe.Ikipe ya Rayon sports n’ubwo Uwayezu Fidel wayigabiwe kuva 2021 yatangiye shampiyona yaguze abakinnyi haba abari mu Rwanda nabavuye hanze.Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sports busoje shampiyona kuri mana mfasha kuko imishahara yarigeze ku mezi atatu.Uwayezu Fidel yayihawe atazi iby’umupira w’amaguru n’ubu rero biracyamugora kuko ikipe igiye kujya mu marushanwa nyafurika.Aha niho abayobora amakipe bagaragariza ubushobozi.Ikipe ya Kiyovu sports yagabiwe Mvukiyehe Juvenal 2021 azana imvugo zikakaye.Intangiriro za Shampiyona 2022/2023 yarafite abakinnyi beza ndetse n’umutoza w’umunyamahanga.Mvukiyehe Juvenal yaje kwegura,ntabwo yeguye kuko ashoboye yabikoze kuko atarabashije kuyobora ikipe.Kubera amakosa n’iterabwoba ryabazana abagabirwa amakipe bategetse Mvukiyehe Juvenal kugumana Kiyovu sports nk’ingwate.Kuki Kiyovu sports yabuze igikombe cya shampiyona 2022/2923? Isesengura ryerekana ko Kiyovu sports nyobozi yayo ntacyizere yigiriye kongeraho ko n’abafana bayiretse,ubu bikaba bishobora kuzagorana mu itangira rya Shampiyona 2023/2024.As Kigali nimwe mu makipe yatangiye shampiyona 2022)2923 agura abakinnyi benshi bahenze,ariko byarangiye biyigoye kugeza n’ubwo uwari warayigabiwe Fabrice yagize amahirwe bakemera ubwegure bwe.Bugesera fc nimwe mu makipe yatangiye shampiyona 2022/2023 idafite icyerekezo kuko Perezida wayo Gahigi yashatse kwegura Njyanama na nyobozi bikamushyira iterabwoba . Bugesera fc yaburaga ibice ngo ijye mucyiciro cya kabili.Imihigo ihigurwa imbere ya Perezida Kagame mu karere ka Bugesera bashyiramo ko bafite ikibuga cyiza bakesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu bikaba ariho mpamvu bafite n’ikipe.Aha wakwibaza ingengo y’imali igenerwa ikipe icyo ikoreshwa.Rwamagana fc yo yatangiye shampiyona iri mugahinda iyisoreza mu marira bikaba bihangayikishije uwayiragijwe kuko Akarere kigize ntibindeba.Amakuru yavuzwe muri Rwamagana fc nay’uko nyobozi yayo yabuze amikoro ,ubu ikaba ishaka kwegura.
Icyiciro cya Ferwafa mu itangira rya Shampiyona 2022/2923 nuko yariteguye nabi kuko nayo igabirwa abayiyobora kugeza naho Nizeyimana Mugabo Olivier yegujwe.Amakosa ya Ferwafa ntawayavuga ngo ayarangize cyane ko yo iba irajwe inshinga zo kureba ifaranga ryinjira ku kibuga ngo yibonera ayigenerwa naho iterambere ry’umupira w’amaguru ryo ntuyibaze.Kuba Ferwafa yaragonganishije ikipe kugeza naho imwe isurwa cyangwa igasura inshuro zirenze eshatu.RGB yo yavuzweho kwivanga mu ishyirwaho ry’abayobozi bamwe mu makipe icanamo umuriro ukaka ntiwuzimye . Abatoza benshi basaba akazi abandi bakagahabwa.Abatoza bajya gutoza amwe mu makipe bavugwaho kurya ruswa bagatsisha ,abandi bavugwaho guha ikipe y’APR fc amanota.Abakinnyi bo n’abakozi bagurwa kuko ikipe yababonyemo ubushobozi,ariko igitangaje n’uko usanga hariho ugera mu ikipe akarangiza umwaka adakinnye.Buri mukinnyi akwiye kureba ikipe imuguze niba umwanya akinaho uwusanzweho azawumukuraho.Itangangazamakuru
ryo inshingano nugutangaza amakuru abataramenyekana,ariko igitangaje n’uko iyo uyobora ikipe,avuzweho ikosa nko kwirukanwa k’umutoza cyangwa umukinnyi hishwee itegeko bikoma umunyamakuru n’igitangazamakuru.Itangazamakuru rigira uruhare runini cyangwa ryagize ubuvugizi bwinshi muri shampiyona 2022/2023.Abasifuuzi muri shampiyona 2022/2023 bamwe bavuzweho gusifura nabi ,abandi bavugwaho kurya ruswa . Umukozi wa Ferwafa witwaye neza ni Karangwa Jules.Umusifuzi wagize amanota meza ni Claude Ishimwe Alias Cuculi.Umusifuzi wagize amanota mabi ni Twagirumukiza Abdoul kharim.Uwagize imbaraga nke muri shampiyona irangiye niyikosore muriyi igiye gutangira .

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *