Mu itorero ry’ADEPR byongeye kudogera hashingiwe k’u iturufu y’icyenewabo mugusengera Abashumba induru zikavuza ubuhuha.

Ingoma ya Rev Ndayizeye Isaie mu itorero ry’ADEPR ikomeje kubamo bomboli bomboli zishingiye ku ngingo nyinshi noneho we ubwe aravugwaho ko agiye gusengera,kwimika Mukeshimana Anne uva indimwe n’umugore we(murumuna w’umugore we)Hanzaha uko bamwe mubashumba n’abakiristu b’itorero ry’ADEPR babivuga.Baragira bati”
Muri ADEPR hugarijwe n’ iturufu y’ivangura n’icyenewabo bivuza ubuhuha.Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyahuye n’abari biteguye gusengerwa bagahabwa inkoni y’ubushumba bwa Gipasitoli bakaza gusanga urutonde rwakozwe batariho,ariko agahinda arikose.Bagize bati”Itorero twavukiyemo,itorero twakuriyemo dusenga ntabwo tuzi uko Rev Ndayizeye Isaie yarihinduye ntirikigendera ku ndangagaciro za kirazira.Ingingo zimwe bashingigeho bagize bati”
Mur’ir’itorero ryacu harimo icyenewabo, ivangura, na munyumvishirize gusa nibyo biri gukora mu gusengera abapasitori bashya muri uku kwezi kwa 12/2025.
Dore nk’ubu umushumba mukuru Past Ndayizeye Isaie agiye kwiyimikira Murumuna w’umugore we (Muramu we) witwa Mukeshimana Anne kubupasitori muri Paroisse ya Gasave/Kigali, wari usanzwe ari abarizwa mubakirisitu ntazindi nshingano afite, nyamara asize abarimu bamaze igihe kinini bategereje ubupasitori kandi bujuje ibisabwa byose.
Inzego za leta zirimo RGB zikwiye kureba ibi bintu kuko binyuranye n’amabwiriza Pasiteli Ndayizeye Isaie ubwe yishyiriyeho. Ndetse bikomeje no kubiba umwuka mubi mubaturage basengera mur’ir’itorero. Ibi bije byiyongera k’umwuka mubi umaze igihe urimo gucecekesha abarimu n’abapasitori bose babanjirije ingoma y’uyu Pasiteli Ndayizeye Isaie kuko badashobora guhabwa n’umwanya wo gusoma ijambo ry’Imana murusengero kandi ntamuziro namba bafite.
Leta idatabaye hakiri kare iby’iri torero biragana habi peTwashatse kumenya uko bihagaze muri ADEPR tubaza umuyobozi wayo Pasiteli Ndayizeye Isaie.

Muraho nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com.Hari amakuru avugwa mu itorero ry’ADEPR muyobora ko muvugwaho kuba mwarahinduye amategeko agenga ADEPR ukaba wowe ubwawe ugiye kwimika umupasiterikazi,noneho uva indimwe n’umugore wawe.Iki kimenyane n’icyenewabo kivuza ubuhuha mu itorero ry’ADEPR urakivugaho iki?

Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nk’uko nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru igukekwaho uhawe umwanya wo kugira icyo uyivugaho.

Itegeko ryo gutara inkuru ryubahirijwe wimanye amakuru.Hifashishijwe itegeko rinyemerera guhabwa amakuru ryubahirijwe .

Pasiteli Ndayizeye Isaie nawe yatanze amakuru.

Mwiriwe neza

Itorero ADEPR rifite amabwiriza agenga kurobanura abahabwa inshingano za gishumba kandi itoreto rifite n’inzego zirobanura abarobanurirwa inshingano za gishumba
Kandi byose byakozwe neza nta n’itegeko twanyuranije naryo ku bantu barobanurirwa kuba aba pastori.

Ntibibujikwe ko mu itotero ADEPR abantu bafitanye isano barobanurirwa kuba abashumba n’abavugabutumwa iyo bujuje ibisabwa kandi bashimwe bakarobanurwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Ikitemewe ni uko abantu bafitanye isano bahabwa akazi bahemberwa n’itorero kandi umwe ari umuyobozi w’undi.
Ibi rero bitandukanye no kurobanura inshingano za gishumba kuko atari akazi hahemberwa mu itorero

Rev Ndayizeye Isaie yimitse Mukeshimana Anne kuko ari muramu we (photo archives)

Muri ADEPR harimo ibibazo by’umurengera bishingiye ku manza za bamwe mubapasiteli birukanywe hishwe itegeko bose bagannye inkiko baratsinda barishyurwa.Mu itorero ry’ADEPR niho hagaragaye idarapo ry’ababana bahuje ibitsina (abatinganyi).Umwe mubari bizeye gusengerwa akaza gukurwa k’urutonde aganira n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com yanze ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we,ariko yagize ati”Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aherutse kuvuga ko insengero zikwiye gufungwa, ahubwo azahere kuri zo muri ADEPR n’ubundi amaturo atangwa atunga Ndayizeye Isaie n’inshuti ze.Undi nawe yatangaje ko azasubira muri ADEPR Ndayizeye Isaie atakiyiyobora.Uruhururikane rw’ibibazo byugarije ADEPR kuva 2011 kugeza n’ubu byaburiwe umuti.Ikindi abo muri ADEPR binubura n’uko umukozi wayo Budigiri aba munyubako ya Hotel Dove nk’aho yakabaye iwe mu muryango.Ubutaha tuzabagezaho urutonde rw’abatsinze ADEPR mu nkiko, urutonde rw’abashumba baciwe muri ADEPR ,urutonde rw’ibibazo bivugwa mu itorero ryafatwaga nk’umusingi wo gusenga none umuyobozi bukaba bwarabakuniriye.
Ubwanditsi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *