Imanza zikomeje kuba urudaca hagati ya Rudasingwa Munana James n’uwari umugore we Niwenkunda Jessica.

Benshi bazi ibyishaka rya Rudasingwa Munana James na Kampororo Jessica waje kuba Niwenkunda Jessica basanga Gen Muhire Charles abigizemo ubushake izi manza zakemuka bitagiye mu nkiko.Abazi neza Kampororo Jessica akiri mu gihugu cya Uganda bavugako yari yarashakanye na Nkurikiyinka Leandere waje kwitaba Imana(aruhukire mu mahoro)uyu Nyakwigendera akaba yari umuvandimwe wa Gen Muhire Charles.

Gen Muhire Charles (photo archives)

Iri shakana hagati ya Nkurikiyinka Leandere ryemezwa n’icyemezo cyo mu idini ryo mugihugu cya Uganda.Rudasingwa Munana James yaje gushakana na Kampororo Jessica barabyarana bageze mu Rwanda umwiryane utaha urugo rwabo,amakimbirane avuka ubwo batangira imanza.

Tariki ya 8 Gashyantare murukiko hari urubanza rw’ikirego cyatanzwe na Niwenkunda Jessica asabako imitungo ya Rudasingwa Munana James igizwe n’ibibanza imwandikwaho,mugihe ibibanza bya Niwenkunda Jessica yabigumana wenyine uwigeze kuba umugabo Rudasingwa Munana James ntagireho uruhare.

Abakurikiranye amakimbirane ya Rudasingwa na Niwenkunda basanga Gen Muhire Charles agize ubushake agahuza uyu musaza n’uyu mukecuru bareka kuburana.Kuki Niwenkunda Jessica ashakako umutungo wa Rudasingwa Munana James imwandikwaho we akagumana iye?

abasesengura basanga byaragiye biterwa n’imbaraga Niwenkunda Jessica yagiye akura mu nkiko .

Ikibazo kikaba gikomeje kuba umuzi kuko Rudasingwa Munana James yerekana ko Niwenkunda Jessica yahinduye amazina ku giti cye bitanyuze mu mategeko agenwa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda yushaka guhindura amazina mugihe atayishimiye.

Abasesengura basanga hakabanje kuburanwa icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano zo gukoresha amazina atari umwimerere Niwenkunda Jessica agamije guhuguza imitungo Rudasingwa Munana James.

Umwe mubo twaganiriye akangako twatangaza amazina ye kubera umutekano we yagize ati “Ubushinjacyaha bwakabaye busuzuma ukuntu umuntu ahindura amazina kubwe bitanyuze mu nzego bireba.Imyaka yo hambere amategeko yasabaga ushaka guhindura amazina kubanza kubitangira ikirego murukiko.Icyemezo kikanyuzwa mu gitangazamakuru cyandika kandi cya Leta.

Uko iminsi yagiye yigira imbere uwahinduraga amazina yandikiraga Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu yabona icyemezo akihitiramo ikinyamakuru cyandika n’igitangazamakuru kivuga,iryo tangazo rikanyuraho inshuro imwe gusa.Ibi byose kuri Niwenkunda Jessica ntabyakozwe.Ese azabitikenika bikunde?

Kugeza ubu itegeko rya Repubulika y’u Rwanda rifata Rudasingwa Munana James nk’ingaragu kuko nta mugore w’isezerano yigeze mu bitabo byabashyingiranywe.Niwenkunda Jessica we agaragara ko yasezeranye mu gihugu cya Uganda,ariko mu Rwanda ntasezerano ahagira.Umwanzuro niba uzatangwa na Gen Muhire Charles tubitege amaso kuko imanza zikomeje kuvuza ubuhuha.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *