Ruhago nyarwanda:Ikipe y’Al Hilal SC yahaye isomo rya ruhago iya Gasogi United urubambyingwe runyagirirwa Nyamirambo.

Ibyishimo biboneka mu nzira zitandukanye bikurikije uko buri wese abyumva.Umukunzi wa buri mukino uko yahisemo n’iyo marangamutima ye.Ubu turi k’umupira w’amaguru kuko benshi mubanyarwanda ariwo mukino bihebeye.Shampiyona Rwanda Premier league y’icyiciro cya mbere isa nk’aho haribyo irimo yiga niba bizahabwa abarimo abanyeshuri bakiga bagatsinda.Turi k’umukino wahuje ikipe y’Al Hilal SC yo mugihugu cya Sudan ya ruguru yasabye ko ibikorwa byayo yabyimurira mu Rwanda kubera umutekano w’umudendezo,mugihe iwabo isasu rivuza ubuhuha.Al Hilal SC yakinnye n’ikipe ya Gasogi United birangira byerekanye ko ubuhanga butandukanye.Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda iyo baganira bavugako bategereje kureba impinduka Iz’ikipe zo muri Sudan zizashyira muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.Ibi bivugwa kubera ko Shampiyona ijya gutangira bisa nk’aho arukurangiza umuhango izatwara igikombe izwi.

Niba rero Ferwafa yaravuzweho kuba ntibindeba,kuba yaravuzweho ko ikipe y’APR fc ariyo ikora ingengabihe ya Shampiyona ntihagire igihinduka ,ubu hitegwe iki k’umupira w’amaguru mu Rwanda?ikipe zo muri Sudan zishobora kubera Ferwafa ibisubizo hakagira amakosa akosorwa.Ikipe zo muri Sudan zishobora kubera Ferwafa ikibazo cyatuma amwe mu makosa akurikiranwa na CAF ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ,cyangwa FIFA ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi hagendewe kukutubahiriza amategeko mpuzamahanga agenderwaho.Ikipe zikingirwa ikibaba ntizimanuke mucyiciro cya kabili,kandi zarabuze amanota azigumisha mucya mbere.Ikipe ya Gasogi United yo isomo yakuye ku iyi Al Hilal SC rishobora kuyifasha gutegura indi mikino isigaye.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *