De Gaule ikimenyetso cy’ikinyoma muri Ruhago nyarwanda

Gushyira ibuye ahazubakwa Hotel ntibigukuraho icyaha,kubaka Hotel ntibikugira umwere imbere y'ubushinjacyaha ,yenda urukiko nirwo rufata umwanzuro wanyuma. Ntiduca urubanza ariko akariho karavugwa.Iminsi uyigendamo utazi icyo iguhishe,wishinga ingoma y'undi kandi yarayimye udahari bikakubera umutwaro w'ubuzima. amakuru

                                                                     De Gaule asinya amasezerano n'umuterankunga

De Gaule yaravuzwe biracecekwa ,ariko noneho byongeye kubura. De Gaule yinjiye muri Ferwafa aje kubaka Ruhago nyarwanda cyangwa aje kuyibera ikibazo? Amakuru yigaragaje hose yashimangiye ko De Gaule yatangiranye ikibazo n'ikipe ya Rayon sport ubwo yangaga ko ikina umukino wa shampiyona n'ikipe ya APR FC.De Gaule yatangiye agira abo yita ko ari abanyamakuru be bazanamumenyera uwamuvuze n'icyo yamuvuzeho.de gauleellll                                                           Ibuye ry'ifatizo azubakwa Hotel ya Ferwafa

Inkubiri yarakomeje kugeza ubwo itangazamakuru rikora siporo(AJSPOR) rihura na Ferwafa Nyandungu,ariko umushyikirano ntacyo wamaze ,ahubwo byarushijeho kuzamba. Abanyamakuru bakoreraga ibitangazamkuru bikesha amaramuko De Gaule byaje kugenda bibirukana ,hari abagiye muyindi mirimo kugirango bagire umutekano. Nyuma y'ibyo byose haje kuza inzira zerekaga De Gaule iherezo rye ryo kuva muri Ferwafa. Uburero hasigaye inzira ifunganye n'indi idafunganye. igishu                                                                                                Iyi niyo Hotel izubakwa

Ubushinjacyaha bwo buti:Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru Nzamwita Vincent Alias De Gaule hamwe n'umunyamabanga we Mulindahabi Olivier ntabwo twishimiye ukuntu bagizwe abere.Aha ho naho twahavugaho kuko n'umutungo wa Ferwafa yanyerezaga . Tariki 24 Kamena 2016, nibwo urukiko rwa Nyarugunga rwari rwasomye urubanza rwaregwagamo abayobozi bakuru b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho bashinjwaga ibyaha byo gutanga isoko bakoresheje ikimenyane n’icyenewabo. Iri soko ni irya Hotel ya Ferwafa y’Inyenyeri enye, igomba kubakwa mu ngengo y’imari ya miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.000.000.000).ari mu rukiko                                          De Gaule uwo wambaye ishati y'amabara ari imbere y'urukiko

Ibi rero siko byaje gukorwa kuko wa muco wamamaye mu bayobozi bamwe na bamwe baratikenitse bibaganisha mu nkiko. Aha rero naho umupira w'amaguru urahahazaharira .Icyakawuzamuye kigiriye mu mufuka wa De Gaule na Mulindahabi nabo bahaye iryo soko. Ubuse uwo mupira wazamuka ute mugihe ifaranga ryawo ryakoze ibikorwa bya De Gaule. Iyi nkuru yuzuje ubuziranenge kuko irava mu butabera kuko iburanirwa muruhame. Iburanwa ishinja De Gaule ubujura.ingenzi                                                                      Abafana ba Rayon sport urukiko rwabagize abere

De Gaule nka Perezida wa Ferwafa yaregwaga muri uru rubanza, hamwe n'umunyamabanga mukuru Mulindahabi Olivier icyo gihe we waraburanaga afunze, naho Perezida w’iri shyirahamwe, Nzamwita Vincent Alias De Gaule we waburanaga ari hanze, bombi bakaba bareganwaga na Eng. Muhirwa Adolphe nawe washinjwaga ubufatanyacyaha. Uru rubanza rwabaga rwitabiriwe n'abakunzi b'umupira w'amaguru kubera ukuntu De Gaule nawe yari yarashinjije abafana ba Rayon sport kurwanira muri stade Amahoro.Mu kugaragaza ikimenyane cyagaragaye mu itangwa ry’isoko, urukiko rwagaragaje ko kompanyi yitwa XPATCO yaritsindiye ku biciro biri hejuru ya 4.100.000.000, mu gihe Horizon yimwe isoko ku biciro by’asaga 3.900.000.000. Abandi bati:Nigute De Gaule atazi ikimuhatse ,nigute yima Horizon isoko ?amauvubi                                                                             Abafana b'ikipe y'igihugu Amavubi

Abandi bati:De gaule ntumurenganye yagizengo n'imwe itwara abagenzi,abandi bati: D e Gaule ntanyungu ntiyaguha isoko.De Gaule washinjwaga kuba yarasinyiye ibintu birimo amakosa, urukiko rwari rwasanze ari umwere naho Mulindahabi Olivier yari yahamwe n’icyaha kimwe na Eng. Muhirwa Adolphe ushinjwa ubutanyacyaha, bahanishwa igifungo cy’amezi atandatu, ariko ubushinjacyaha ntibwishimiye uwo mwanzuro.Nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuriye, De Gaule na bagenzi be bongeye kugezwa imbere y’ubutabera mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, ariko urubanza rukaba ruzasubukurwa tariki 2 Werurwe 2017, ubushinjacyaha bugaragaza ibindi bimenyetso bushingiraho bugaragaza ko igihano cyatanzwe no kuba umwe yarabaye umwere bitari bikwiye. bakame                                                                                   Ikipe y'igihugu amavubi

Buri wese yibaza niba abayobora amakipe bazi inzira barimo cyangwa batayizi?nigute amakipe ariyo agize Ferwafa umutungo ukaribwa bakicecekera?nigute inteko rusange iterana ntigire umwanzuro ifata?Ikindi cyagaragaye n'uburyo ikipe zimwe zatangiye zibwirwa ko ibibuga byazo bitujuje ubuziranenge nyuma zikaza guhabwa uburenganzira kandi ntakintu nakimwe cyakozwe cyerekana impinduka. Ubu haribazwa ikinyoma cya De Gaule ajya gutangiza amashuri mu bana bato bazajya bakina umupira ?byabaye uwo munsi ntibyongeye. Ureberera umupira w'amaguru uwambere n'uyobora ikipe,ariko nawe yigize ntibindeba. Amakipe yose ubu yugarijwe n'ubukene kandi inkunga itangwa ntigaragara. Icyakorwa cyava mu nteko rusange ya Ferwafa D e Gaule akeguzwa.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *