Ikigo cya Rwanda TVET Board cyashyizeho gahunda zivuguruye zitangwa mu mashuri yisumbuye ya Tekiniki

Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro cyashyize ku mugaragaro igitabo gikubiyemo porogaramunshya zivuguruye z’amasomo zongerewe mu mashuri yisumbuye ya tekinike.

Ubuyobozi bukuru bwa RTB butangaza ko impamvu nyamukuru yo kuvugurura izi porogarame ari ukugirango hakomezwe kugendana n’umuvuduko w’iterambere ry’ikoranabuhanga mu ruhando mpuzamahanga ndetse no kuzamura ireme ry’uburezi bijyanye n’aho igihe kigeze.

Aka gatabo gakubiyemo porogaramu nshya zavuguruwe kugirango zigendane n’igihe tugezemo zikazajya zigishwa mu mashuri yisumbuye ya tekiniki. Izo porogaramu zirimo Ikoranabuhanga rya mudasobwa, ICT, ubwubatsi bw’ibikorwa remezo bigezweho, tekinorogi ikoreshwa mu nganda ingufu z’amashanyarazi, tekiniki y’isakazamakuru n’itumanaho mu gutunganya umusaruro ukomoka ku ubuhinzi amahoteri n’ubukerarugendo, tekiniki ikoreshwa mu binyabiziga no muri gahunda yo gutwara abantu n’ibintu, ubuhanzi n’ubugeni hamwe n’izindi porogarame zitandukanye zijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga hagamijwe kubaka ireme ry’uburezi bushingiye ku mpinduka z’iterambere ry’ikoranabuhanga rya burimunsi.

Ing.Paul Umukunzi umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe tekiniki imyuga n’ubumenyingiro RTB avuga ko impamvu y’iki gitabo ari uko abanyeshuri barangije bababwira ko hari ibubura mu mashuri.

Yagize ati” Impamvu harimo n’ibyifuzo kubanyeshuri bagenda basohoka bavuga bati harabura iki harabura iki, ikaba nayo ari impamvu yatumye tuvugurura iyi porogaramu kugirango zihuzwe n’ibyifuzo biri ku isoko ry’umurimo”.

Paul Umukunzi akomeza asobanura ko izo mpamvu na none zishingiye ku isoko ry’umurimo ndetse n’uko riba rihagaze umunsi ku munsi.

Yagize ati” Tuje kuvugurura iyi porogaramu kugirango ikurire abantu baze bige ibijyanye n’ibiri kw’isiko ry’umurimo, kandi kuvugurura iyi porogaramu ntabwo birangiriye ahangaha bizahoraho, Ikoranabuhanga ririhuta cyane, icyariho uyu munsi, urakireba mu minsi iri imbere ugasanga cyatakaye, cyahindutse, haje ibindi bishyashya, niyo mpamvu mu mashuri ya tekiniki hagomba kuba amavugururwa kuburyo buhoraho, kandi tuzakomeza kubikora”.

Gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 ivuga ko mu mwaka wa 2024 mu Rwanda abanyeshuri bazajya basoza ikiciro rusange 60% bakajya bajya mu mashuri ya tekiniki imyuga n’ubumenyingiro, kuri ubu imibare ikaba igaragaza ko iyo gahunda igeze kuri 31% naho 29% gasigaye ngo hari gushyirwamo imbaraga kugirango uwo mwaka intego izabe yagezweho.

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *