Ikipe ya Rayon sports byongeye byasakuje:Komite ya Muvunyi Paul na Muhirwa Freddy yagurishije abakinnyi Manzi na Sefu muri APR FC,imodoka irafatirwa.

Amakuru ava mu nshuti zahafi za Muhirwa Fredy ngo yazitangarije ko nabona  igikombe cy’Amahoro kirangiye we azahita yegura bagitwara ,baviramo aho bageze hose.Isesengura kubwira umukinnyi ngo urashaka amafaranga angahe?nawe akakubwira ayo yifuza ntumusubize icyo ni icyaha cye cyangwa uwamubajije ntamusubize niwe nyiri icyaha?

Ibyiza birashimwa ibibi bikagawa.Urugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona 2018/2019 rwararangiye rurangira ikipe ya Rayon sports ihuje imbaraga irarutsinda.ibi nibyiza nibyo gushimwa.urugamba rwo gutwara igikombe cy’Amahoro rwo rugeze mu mahina ntawahamya ngo kizatwarwa niyi cyangwa iyi kuko zose ziracyanganya amahirwe? Komite ya Muvunyi Paul na Muhirwa Freddy bo  baravugwaho ko bafashe icyemezo cyo kwirukana abakinnyi Manzi na Sefu kugirengo bagurwe n’ikipe ya APR FC mugihe ngo hari amasezerano bagiranye ko nta kipe izongera kugura umukinnyi muyindi atirukanywe.Ukuri kuraryana,kuko kuba gutsinze ikinyoma.

Kuki birukanye bariya bakinnyi hageze igihe cyo kurangamira gutwara igikombe cy’Amahoro? Muvunyi Paul yahaye umutoza Karekezi Olivier ibaruwa imwirukana kandi akiri mu maboko y’ubugenzacyaha,ibi hari abakunzi b’ikipe ya Rayon sports babigaye.Abakinnyi bagurishijwe  mu mahanga nabo kugeza ubu ntawuzi amafaranga baguzwe aho yahereye. Umukunzi w’ikipe ya Rayon sports twaganiriye ,ariko akanga ko twatangaza amazina ye yagize ati”umukinnyi ni umukozi agiye ushaka undi nkuko uba warabonye nuwo wundi,ariko ikibabaje ni uburyo abakinnyi bakoze amakosa amwe hakirukanwa Manzi bitwaje ko ari kapiteni .

Andi makuru azunguruka ashobora gutera Visi Perezida wa Rayon sports ikibazo ni uko Manzi Thiery ariwe washyizwe mu majwi uwabatutse ko ari abesikoro ntakorweho kuko aribo bamwiguriye.Yakomeje antangariza uburyo bari baranze ko abakinnyi Manishimwe Djabil na Mutsinzi Ange Jimmy bakina babashinja gushaka kujya muri APR.Komite ya Muvunyi ijya gutangira shampiyona iyi irangiye baguze abazamu batandatu bababwiye ko bakoze amakosa batangira guhimbira ababibabwiye ko bari mu ishyamba.

 Iyo bamenya ishyamba ntibari kubivuga. Imodoka kugeza ubu iri mu ideni yarafatiriwe,nonese ko bakora neza yafatiriwe kubera iki?Ikinyoma cyo kugura abakinnyi nacyo kirajya ahagaragara kuko ntiwagura abakinnyi barenga batanu kumwanya umwe. Murebe uko uwari umubitsi w’ikipe yeguye kubera kunanizwa na Muhirwa Freddy?murebe inkubiri yo kwangisha abafana abandi  mwibuke ibyabereye i Musanze,murebe ukuntu bazanye Ivan yarananiranye none akaba azishyurwa akayabo bari bagiriwe inama  berekwa ko ari mubi bagashingiraho ko ngo yirukanywe na Gacinya.Ikigamijwe ni  ukubaka ikipe yejo hazaza hashakwa uburyo Rayon sports yagira junior ,ariko komite ntibikozwa.Kuba rero ikipe ya Rayon sports yitegura amarushanwa akomeye ikaba itaragaragaza uko izahatana bishobora kuviramo komite kwegura vuba na vuba.

 Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *