U Rwanda rwafashe ingamba zo koroshya uburyo bwo kwivuza kanseri ku baturage

Leta yatangaje ko gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Santé, izatangira gutanga serivisi zo kwivuza kanseri.

Izi ngamba zatangajwe ku itariki ya 17 Mutarama nyuma y’inama y’abaminisitiri, zigamije koroshya uburyo bwo kubona ubuvuzi bwa kanseri no kugabanya umutwaro w’amafaranga ku miryango.

Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima, yemeje ko ubuvuzi bwa kanseri buzashyirwa mu byishyurwa na Mutuelle de Santé vuba aha

Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima, yemeje ko ubuvuzi bwa kanseri buzashyirwa mu byishyurwa na Mutuelle de Santé vuba aha. Guhera muri Nyakanga, iyi gahunda izanatangira gutanga serivisi zirimo

Ubuvuzi bwa kanseri,kubaga impyiko, ubuvuzi bw’umutima,kuyungurura amaraso, kubaga amavi,kubaga umutwe w’igufa ry’ukuguru,kubaga urutirigongo,kubaga ibice bikomeye hisunzwe ikoranabuhanga rigezweho,insimburangingo n’inyungurangingo,guhabwa ibigiz amaraso nk’umushongi, gukoresha ingingo z’inyuma (prosthesis) ndeste n’imwe mu miti y’ingenzi itishyurwaga na mituweli.

Mutuelle de Santé yari isanzwe yishyura 90% by’ibikorwa by’ubuvuzi, ariko imiti igabanya ubukana bwa kanseri (chemotherapy) n’imirasire (radiotherapy) ntibyabarwaga, bigatuma abarwayi bishyura ibiciro byose. Kubera ko kwivuza kanseri bihenze cyane, bigera mu mamiliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Aline Rangira Mwihoreze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *