Shampiyona y’u Rwanda itangiye kugera mu mahina: Ibyishimo byatashye muri Rayon sports akababaro gataha muri Gasogi United.

Umupira w’amaguru ugira ishusho y’uburyo bwinshi bwuzuyemo ubusabane n’ubwo biba bikorwa murwego rwo guhatanira amanota abyara intsinzi biherekezwa n’ibindi byinshi.Ikipe ya Rayon sports kuva yashingwa kugeza ubu iyo iri mu bihe byiza bimwe abakunzi b’umupira w’amaguru bita ibihe byayo.Ubu rero twe turi ku nkuru yahuje ikipe ebyeri zigihatanira igikombe cya shampiyona 2022/2023.Ikipe ya Rayon sports iyo ifite intsinzi mu biganza byayo buri kipe bigiye guhura iritegura cyane.Aha rero niho havuye imihigo ku mpande zombi haba k’uruhande rw’ikipe ya Gasogi United yakiriye umukino nurw’iya Rayon sports yasuye.Umukino ugitangira byerakaga abari mu kibuga baje kuwureba ko ikipe iza gutahana intsinzi iba iza kuba iyikoreye.Ikipe ya Gasogi United yaje gukoresha ingufu nyinshi kurusha iya Rayon sports binayiha umusaruro.Abazi gusesengura iby’umupira w’amaguru bemezagako ikipe ya Gasogi United ishobora gutsinda iya Rayon sports.Uruhande rw’ikipe ya Rayon sports haje kubonekako ifite abakinnyi beza kandi bazi icyo bashaka no kurenza gukina kurenza Gasogi United.

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon sports ntabwo bigeze bava mu mukino kubera ubuhanga bwa buri mukinnyi,ariko badashingiye k’ubw’umutoza Haringingo Francis.Uruhande rw’ikipe ya Rayon sports habanje kuboneka rya kosa ry’uko imbaraga ari nkeya,kandi na Perezida w’ikipe ya Gasogi United Kakoza yari yabivuzeho.Ikipe ya Rayon sports byagaragaye k’umukinnyi witwa Esenu utagira icyo afasha bagenzi,ariko umutoza Haringingo Francis akamwibandaho cyane.Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bavuzaga induru basabako Esenu adakwiye gukina Camala yicaye.Iki kibazo cya Haringingo Francis na Mussa Camala kikaba kimaze igihe kivugwa mu ikipe ya Rayon sports ,ariko cyaburiwe umuti.Abakinnyi ba Rayon sports kuba iteka barangwa no gukina iminota 55 ubundi bakaruha bikaba bidakosorwa nabyo bikomeza guteza imbogamizi n’imyumvire hagati mu bafana.Intsinzi yabonetse k’uruhande rw’ikipe ya Rayon sports yazamuye ibyishimo ariko kugeza ubwo n’abakinnyi bari basigaye bakinisha ubuhanga bwabo baretse kumvira amabwiriza ya Haringingo Francis kuko ntacyerekezo yarafite kigamije gutsinda.Haringingo yigeze gusenya no gusebya rutahizamu Onana none yamuhaye intsinzi.Umukinnyi Onana mu minsi ishize yaje kwangwa nabamwe mubakunzi b’ikipe ya Rayon sports nta mpamvu ariko itohoza twakoze bikaba byarakorwaga hagamijwe kumubeshyera ko avugana na Eto wo muri APR fc.Mu minsi ishize byigeze no kuvugwa ko Onana yanifotozanije n’abafana b’ikipe y’APR fc byose byari kumwangisha Abafana.Umwe k’uwundi mu bakunzi b’ikipe ya Rayon sports barasaba Komite nyobozi ya Fidel Uwayezu kwegera umutoza Haringingo Francis bakamwerejako hakwiye kongerwa imbaraga ku bakinnyi.Abafana nka Rwarutabura ati “Jyewe nishimiyeko dutsinze Gasogi United ntawari kuzakira amagambo adusebya.

Ikibazo kivugwa ku basifuzi nacyo cyagarutsweho.Ese koko abasifuzi barya ruswa nk’uko babibavugaho?ese koko abasifuzi batsindisha amakipe kubera izo bakunda? Icyegeranyo: Umusifuzi n’umuntu yakwibeshya cyane ko umupira w’amaguru ubamo gukoresha ingufu nyinshi.Kuba ikindi ikipe ziba zishaka igikombe ntiziba zishaka gutsindwa.Ruswa yo yabamo itabamo ntiwapfa kuyitahura cyane ko umusifuzi nawe n’umunyarwanda kandi nyuma yo gusifura ahura n’ingeri zitandukanye.Kuba umusifuzi afite ikipe afana ntaho byahurira no kuyiha intsinzi itakoreye.Ferwafa nirebe neza amakipe akunda kurega abasifuzi,inarebe abasifuzi bakunze kuregwa.Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bakomeje kubyina Murera nyuma yo gutsinda ikipe y’APR fc bakongeraho iya Gasogi United.Ubwo ibisigaye birareba Uwayezu Fidele kugirengo atware igikombe.

Kimenyi Claude

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *