Gukumira ishoramari nÔÇÖukuniga ubukungu bwÔÇÖu Rwanda

Nsabimana Norbert ati:Natwubakire tuzayitware nta ntugunda. Nsabimana Norbert we  yivugira ko ikintu cyose cyahakozwe mu gihe Nsabimana Dieudonne yarahari nzagihakana ngiteshe agaciro kugeza batwishyuye bwa kabili cyangwa tugatwara iriya gorofa. Niba Leta yakwemera guhombya uwaguze mu cyamunara nabwo bitezwe amaso. Ndayisenga Materne umutekano we ukomeje kuba muke kubera ubutaka yaguze na Bizimana Christophe mu gihe yagiranye amasezerano na Kayiranga Jeanne umugore wa Nsabiamana Dieudonne. Ubutabera buyobowe na Sam Rugege nibwo buhanzwe amaso mu rugamba rwo kurenganura Ndayisenga Materne.sam rugege

                                         Inkiko nizirenganure Ndayisenga Materne

Ubutabera nibutabare umushoramali Materne Ndayisenga wishyize hamwe na bagenzi be bakubaka igorofa Nyabugogo .Intizo y’iminsi yibagiza ko isi idasakaye. Bamwe mu bacamanza hari igihe bakora inshingano zitandukanye nizatumye bahabwa akazi. Aha rero niho wumva ngo jyewe nahawe akazi kuko ngirana isano nakanaka wowe n’ubwo unyobora ntacyo wantwara. Undi ati: Burya jywe mpagarariye inyungu zo mu ntara iyi n’iyi wowe rero ntacyo wamvugaho.mama

Nsabimana Norbert yifuje guhuguza Ndayisenga ubutabera buba maso

Undi ati: Nanjye reka nkoreshe iturufu ko mpagarariye abatahutse bari barahunze kuva 1959 kugeza 1973. Undi ati :Reka nanjye mpagararire abatahutse barahunze 1994. Undi ati:Reka nanjye mpagararire abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi. Ubwo rero hakaza n’uhagarariye abagore ,hakaza n’uhagarariye ababana n’ubumuga. Izi ngaga zose icyo zisabwa n’ukudahutaza umuturage. Nsabimana Norbert yambaye umwenda ugamije guhuguza Ndayisenga Materne yitwaje ibyangombwa bihimbano. Inkuru yacu igiye guhera imizi mu kibazo twereke abo bireba cyane abo mu nkiko ko bayobowe na Sam Rugege ko Ndayisenga Materne agomba kurenganurwa. Nsabimana Norbert ava indimwe na Nsabimana Dieudonne bakaba ari bene Nsabimana Raphael na Mukamurigo Felicite bakaba bari batuye ku Muhima. inzu deo

Aha ni muntangiriro yiyubakwa ry'inzu kuko ubu yaruzuye nubwo Nsabimana Norbert yifuza kuzayitwara

Nsabimana Dieudonne yakoze umutwe we n’umugore we  Kayiranga Jeanne batanzeho ikibanza nimero 6140 ingwate muri banki ya Cogebanque bishingiwe na Bizimana Christophe.Amakuru yigaragaza mu nyandiko yerekana ko Nsabimana Dieudonne hamwe n’umugore we Kayiranga Jeanne bananiwe kwishyura ideni ,nyuma yaya ngwate itezwa cyamunara.Abasesengura bavuga ko Nsabimana Norbert nta burenganzira afite  bwo kuregera gutesha agaciro Fiche Cadastrale nimero 6140 iri ku Muhima. Nsabimana Norbert nta butaka yahawe . Leta yahaye Nsabimana Dieudonne ubutaka  akanabutangaho ingwate muri banki ya Cogebanque yishingiwe na Bizimana Christophe. Aha reo niho Kayiranga Jeanne n’umugabo we Nsabimana Dieudonne bananiwe kwishyura ideni rya Cogebanque nibwo Ndayisenga Materne yahaguze mu cyamunara cyakozwe n’umuhesha w’inkiko witwa Uwimana Berenard.Hakiziman deo

Uyu ni Hakizimana Deogratias aganira ni itangazamakuru avuga ko Ndayisenga ariho abubakira

Nyuma y’ibyo rero Ndayisenga Materne yahagurishije na societe nawe abereye umunyamuryango. Nsabimana Norbert atangiza imanza yitwaje ifishi nimero 80/399 iri m’ubuso bungana kuriya none ubu araburanisha  iri m’ubuso 270 nyuma azana indi iri m’ubuso 265.Nsabimana Norbert yongera kugaraga afite nimero  ifite ubuso 182o mwene nyina  Nsabimana Dieudonne yahawe na Leta. Nsabimana Norbert aho aburana siho yatangiye aburana mbere mu manza zatangiye. Bamwe mu baturage batuye ku Muhima aho izo nyumako ziri ubwo uwitwa  Hakizimana Deogratias hamwe na Nsabimana Norbert bahatwaraga itangazamakuru hakanabera ikiganiro kirambuye,tuganira bose barimo ibice bibili harimo ikiri inyuma ya Nsabimana Norbert cyavugaga ko ari umucikacumu mwene wabo kongeraho nicyari inyuma ya Ndayisenga Materne cyavugaga ko kitava inyuma ye  yarashoye amafaranga ye bareba.

Ikiganiro n’itangazamakuru Hakizimana Deogratias yavugaga ko Ndayisenga Materne yamurengereye. Umuturage ati: Hakizimana arabeshya kuko Ndayisenga yahawe icyangombwa muri 2003. Icyo gihe bamwe mu baturage babwiye Hakizimana Deogratias bati:Wowe icyangombwa wagihawe 2014 -2015 Ndayisenga abumaranye imyaka cumi n’umwe abutunze. Hakizimana na Nsabimana Norbert bahise birukana buri wese watangaga amakuru y’uburyo hagurishijwe kubera ideni rya banki. Aha rero twe mu nkuru yacu turagendera kubyanditswe kuko tariki 22/01/2002 nibwo Ndabimana Norbert yahaye mwene nyina Nsabimana Dieudonne icyemezo  kimwegurira umutungo wa se Nsabimana Raphael hamwe na Nyina Mukamurigo Felicite. Igitangaje hagati ya Nsabimana Norbert na mukuru we Nsabimana Dieudonne n’ikinamico ryabo bakora kandi hari inyandiko biyandikiye bashaka guhakana.

Imwe iragira iti: Mu rwego rwo kurangiza ikibazo mfitanye na Ndayisenga Materne mpaye Nsabimana Norbert murumuna wanjye uruhushya rwo kurangiza ikibazo cyose kijyanye n’iryo deni akurikije ibimenyetso bizaba bigaragajwe na Ndayisenga Materne. Bityo iyishyurwa rya Ndayisenga Materne rikarangiza ibibazo byose afitanye na Nsabimana Dieudonne.

Bikorewe La Louviere mu Bubiligi ,tariki 26/werurwe 2009. Uwatanze uburenganzira ni Nsabimana Dieudonne hari na Kambanda Jeanine Premier Conseiller. Uwahawe uburenganzira Nsabimana Norbert. Ibi rero byaradutse abavandimwe bagakina akazungu nariwe ejo undi akaza nawe agakora ikindi cyo kugaruza ibyagurishijwe. Inkuru yabaye kimomo ko Nsabimana Norbert ashaka gukwepa izo nyandiko zose kandi zaraciye mu rwego rw’ambasade y’u Rwanda iba mu gihugu cy’ububiligi. Abashinzwe uburenganzira bwa kiremwamuntu nibarenganure urengana.

Kalisa Jean de Dieu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *