IKIGO UPROTUR GROUP LTD GIHOMBYE CYAMBUYE BENSHI

UPROTURn’uruganda rwashinzwe mu mwaka w’i 1986 na Nyakwigendera RUBANGURA Védaste, umucuruzi wari waramamaye kuva cyera m’ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi,nuko aza gushing uruganda rwambere mu Rwanda rukora ibyuma by’ubwubatsi binyuranye, amabati n’imisumari by’ubwoko bwinshi, ndetse na PVC; hanyuma aza kwitaba Imana kuwa 06/05/2007 asize abana icumi bakomoka ku babyeyi babiri, Mme KAYITESI Immaculee na Mme UMUGIRANEZA Cécile.

iyi nyubako ishobora gutezwa Cyamunara[photo archieves]

Nta muntu n’umwe bari bafatanyije mu bucuruzi bwe, UPROTUR yari izina ry’ubucuruzi (nom commercial) akoresha.

Uruganda rumaze imyaka makumyabiri n’umwe,RUBANGURA Védaste yarashaje ariko asiga akoze Irage ryerekana amerekezo y’umutungo we.Yasize araze imitungo ye yose abana be uko ari 10, havuyemo inzu ebyiri yeguriye ababyeyi babiri abo bana bakomokaho. Cyakora ntiyifujeko abana bahita bagabana imitungo umwana muto atarakura, yasize ategetse ko yaba icungiwe hamwe kugeza igihe umwana muto azakurira.Ntamyenda ihambaye yasigiye umuryango we kuko yari inyangamugayo.

Magingo aya, abana barimo baricuza icyatumye asiga atabagabanyije imitungo kuko kuyicungira hamwe yemwe no kuyigabana byananiranye kugeza ubu,biturutse ahanini k’umugore we w’isezerano, Mme KAYITESI Immaculée wahise ashoza imanza z’urudaca zo gusesa Iragery’umugabo we, yifuza kuzungura imitungo yasizwe n’umugabo we yose wenyine, nk’uko byakabaye nta rage rihari.Izo manza zahise zicamo umuryango kabiri: mu bana icumi (10), barindwi (07) bamugiye inyuma ariko abandi batatu (03)barahirira kuzagwa inyuma y’Irage ry’umubyeyi wabo maze rurambikana mu nkiko kuva mu mwaka w’i 2010, na n’ubu rukigeretse.

M’urwego rwo kwigizayo abazungura batatu (03) badacana uwaka,imanza zigitangira mu mwaka w’i 2010,Mme KAYITESI Immaculée yahise ashinga ikigo cy’ubucuruzi (sociétécommerciale) cyitwa UPROTUR GROUP LTD kugira ngo agicungiremo imitungo y’abazungura mu gihe umwana muto atarakura maze akibera umuyobozi w’ikirenga (niwe ukuriye Inama y’Ubutegetsi akaba n’Umuyobozi Mukuru) hanyuma indi myanya y’ubuyobozi ayishyiramo abana bumvikana gusa. Ibyo byashobotse biciye mu nzira z’uburiganya n’akagambane, aho Me RWAGATARE Janvier (bakunze kwita MVS, wabaye avocet wa Nyakwigendera RUBANGURA Védaste ndetse akamusigira n’Irage rye) yagiye gutanga ikirego m’Urukiko gisabira Mme KAYITESI Immaculée ububasha bwo guhagararira imitungo y’abazungura bose ba RUBANGURA Védaste nyamara abazungura avuga ko ahagarariye ntabyo bamutumye. Nibwo bisanze RDB yarasohoye icyangombwa cyemerera UPROTUR GROUP LTD gukora iyobowe na Mme KAYITESI Immaculée gusa nyamara yitwa ko ari iy’abazungura ba RUBANGURA Védaste bose.Bitewe n’uko abana benshi bari bakibereye mu mashuli batazi igihugu kirwana n’ikindi, abandi nabo yarabiyegereje ndetse yaranabangishije cyane impfura iwabo yakemanze rugikubita gahunda ya mukase, gusesa icyo kigo gishya byabaye ingorabahizi.

Amabanki n’abandi bose bakoranye na UPROTUR ya Nyakwigendera RUBANGURA Védaste nabo ntibamenye ibyabaye, ikizere baribafitiye uwo muherwe bakomeza kukigirira n’umutambukanyi we washinze UPROTUR GROUP LTD.

Igihe cyonyine nicyo cyaje gutamaza Mme KAYITESI Immaculée nk’umuyobozi mukuru w’ikigo:nyuma y’imyaka itarenze itanu umugabo we yitabye Imana, UPROTUR GROUP LTD yari imaze kugira imyenda ishyano ryose kandi hatagaragara uko yaba yarakoreshejwe mu guteza imbere uruganda rwasinzwe na Nyakwigendera RUBANGURA Védaste, yemwe no kwishyurira amashuli abana biga hanze byabanzaga guca mu manza zango turwane!

Uruganda UPROTUR GROUP LTD rwaje guhagarara mu mwaka w’i 2015 nyuma y’igihe kirekire ntabicuruzwa byarwo n’ubundi byari bikigaragara kw’isoko nyamara kubwa Nyakwigendera RUBANGURA Védaste arirwo rwari urwambere kw’isoko.Byongeye kandi,rwegetseho nta nama n’imwe y’abanyamigabane (assembléegénérale) yigeze iterana kuva icyo kigo cyaba ho nyamara itegeko rigenga ibigo by’ubucuruzi risaba byibura inama imwe ngarukamwaka y’abanyamigabane.

Mu by’ukuri iyo nama ninayo ishyiraho abayobozi b’ikigo ikanabemerera gufata imyenda ihanitse mu mabanki.

Reka rero ejobundi muri Nzeli 2016 igihe cy’igabana kigere, umwana muto amaze kuzuza imyaka18 y’amavuko, babazungura batatu batsimbaraye kw’Irage ry’umubyeyi wabo batangire babaze umusaruro w’uruganda n’imicungire y’indi mitungo yabo yose. Mme KAYITESI Immaculée waruyoboye afatanyije n’abana barindwi yiyegereje bati nta musaruro uhari ahubwo hari imyenda myinshi yo kwishyura! Magingo aya, m’urubanza  RCOM 0297/2018/TC rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi kuwa 29/01/2019, UPROTUR GROUP LTD imaze gutsindirwa kwishyura GT BANK RWANDA LTD akayabo kayingayinga miliyoni Magana atanu na mirongo itatu (530.000.000 FRW). M’urundi rubanza RCOM 00464/2018/TC rwaciwe n’urwo rukiko kuwa 30/11/2018, ikigo cyo mu gihugu cy’Ububiligi ASE METALS cyatsindiye UPROTUR GROUP LTD kucyishyura amadolari y’amanyamerika ibihumbi ijana na bitatu (103.000 USD).Birakekwa ko hari n’indi myenda myinshi itaramenyekana nayo izabitura hejuru.

Iyo myenda rero niyo yakuruye amacakubiri mu bana ba Nyakwigendera RUBANGURA Védaste ndetse ihagarika n’igabana ry’imitungo kuko harimo abazungura badakozwa iyomyenda idafututse ndetse barangije no kubitsindira mu nkiko z’ubucuruzi,n’abandi bemera kugira iyo bakwishyuramo.M’urubanza RC 00016/2018/TGI/NYGE rwaciwe n’Urukiko rwa Nyarugenge kuwa 18/01/2019, Mme KAYITESI Immaculée yatsindiye kugabana iyomyenda n’abazungura ariko urwo rubanza rwahise rujuririrwa kuko abazungura bashyigikiye Irage ryasizwe n’umubyeyi wabo bavuga ko se yasize agabanyije imitungo abana n’ababyeyi babo,gutyo hakaba nta mitungo basangiye n’umubyeyi w’isezerano kuburyo bagabana umusaruro wayivuyemo cyangwa se imyenda yafashwe mw’izina ryabo batabizi.Ahubwo ngo urwo rubanza rwabateye urujijo rukomeye cyane kuko umucamanza waruciye ariwe wemeje kw’ikubitiro ryambere ko Irage rya Nyakwigendera RUBANGURAVédaste rigomba gukurikizwa uko ryanditse agikora m’Urukiko rw’Ibanze rwa  Kacyiru. Ntibyumvikana rero ukuntu yaje kwivuguruza  ageze m’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma y’imyaka icyenda (09), agaha Mme KAYITESI Immaculée 50% mu mitungo y’abazungura yarangiza akabategeka kumufasha kwishyura imyenda batazi nicyo yabamariye!

N’ukubitega amaso, abanyarwanda tumenyereye ko abapfa ubusa aribo bitana ibisambo!Gusa hababaje abakopye UPROTUR GROUP LTD ya Mme KAYITESI Immaculée bayitiranyije na UPROTUR ya Nyakwigendera RUBANGURA Védaste, aho ntibazabigwamo? N’ukubitegaamaso! Iyi nkuru yacu ishamikira ku manza zivugwa mu muryango wa Nyakwigendera Rubangura Vedaste kuko usanga iyo zabaye abari inshuti ze bajya kumva aho abo yasize bananiwe kumvikana.

NSABIMANA Francois

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *