Abahuguwe muri ÔÇ£Agri BDSÔÇØ bitezweho iterambere ryÔÇÖ ubuhinzi nÔÇÖibibukomokaho

Mu muhango wabaye mu mpera z’iki cyumweru gishize, wo guha impamyabushobozi abanyeshuri 33 bari bamaze amezi icyenda biga ibijyanye no guteza imbere ubuhinzi, gutunganya umusaruro ubukomokaho, ndetse no kuwushakira amasoko,abari bitabiriye uwo muhango bizejwe ko abahuguwe bitezweho iterambere mu buhinzi n’ibibukomokaho.

Agri DBS (Agriculture Business Development Services) ni umushinga ufite intego yo kongerera ubushobozi abari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe ko baba abanyamwuga.

Abize muri iyi gahunda ya Agri BDS ngo bazanye impinduka, aho abahinzi-borozi ari bo bazajya bivugira ibyo bakeneye bakabibafashamo, aho hazabaho impinduka mu itangire ya serivisi.desire_mushumba_ushinzwe_guhuza_ibikorwa_by_imishinga_muri_spark

Desire Mushumba umukozi w'umuryango Spark

 

 Désiré Mushumba, umukozi w’umuryango Spark utera inkunga iki gikorwa aba bahawe impamyabushobozi ari bo bazajya bategura serivisi zijyanye no kongera umusaruro, noneho abazikeneye bakazishyura kuko harimo na gahunda yo kwihangira umurimo.

 

Agira ati “.Aba bantu nibo bazajya bihimbira serivisi zihindura ubuhinzi ubucuruzi,kandi abakora ubuhinzi bakitegura kuzishyura.Ubwo bumenyi rero ni bwo bahawe bwo gukora serivisi zishyurwa kandi izo serivisi zigashyirwa ku isoko’’.

Ubu turashaka ko abakeneye serivisi ari bo bagana abazitanga bafite ubumenyi bakazibaha,kandi zikishyurwa”.uwarangije kwiga

 

  Kabagambe Jean Bosco wahuguwe  ahabwa impamyabushobozi

Kabagambe Jean Bosco, umwe muri aba banyeshuri, uhagarariye kampani y’ubujyanama mu ubworozi bw’amafi,avuga ko bajyanye ku isoko ubuhinzi bw’umwuga.

Ati “Dufite ubushobozi bwo gutunganya serivisi duha abahinzi zikajyana n’ibyo bifuza. Icyo tujyanye ku isoko rero ni ubuhinzi bw’umwuga, bufasha ababukora kumenya ibyo bashoye n’ibyo bakuyemo bityo babone aho bahera bafata ingamba nshya”.

Kabagambe avuga ko yishimiye impamyabumenyi bahawe cyane ko ireme ry’amasomo bize ngo ryemejwe n’Ikigo cy’igihugu cyita ku myuga n’ubumenyingiro (WDA).Gashayija AGRI BDS

 Gashayija ,Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa bya MINEACOM

Nathan Gashayija, , Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa bya EAC, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa bya EAC (MINEACOM) yavuzeko abanyeshuri bahawe impamyabushobozi  bajyanye ku isoko ubuhinzi bw’umwuga,kandi bakaba bitezweho gufasha amakoperative y’abahinzi gukora neza.

 Ati “Amakoperative y’abahinzi n’andi atandukanye akunze kurangwa n’imikorere mibi ituma ahita asenyuka. Aba bagiye kuyafasha gutunganya no gucunga neza ibyo bakora bityo atere imbere”.

Abarangije kwiga, ni icyiciro cya mbere.Iyi  gahunda  ikaba izakomeza, aho bazajya bafata abanyeshuri rimwe mu myaka ibiri.


Clementine Nyirangaruye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *