Rulindo : Abagore bo mu murenge wa Mbogo bamenye ishema ryo kuba ba mutima w’urugo

Abagore bo mu karere ka Rulindo mu umurenge wa Mbogo bamenye ishema ryo kuba bamutima w’urugo bavuga ko bamenye kubyaza umusaruro amahirwe Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yabahaye,maze bagatinyuka bagakomeza gukora ibibafasha kwiteza imbere, bagateza imbere imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Ibi ni bimwe abagore bo mu murenge wa mbongo baganirije ingenzinyayo.com ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, ni umunsi wizihizwa buri mwaka tariki ya 15 Ukwakira. Uyu mwaka wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti”dushyigikire iterambere ry’umugore wo mucyaro , haba hagamijwe kwibutsa abagore inshingano zabo nka bamutima w’urugo no kuzirikana umugore wo mu cyaro, hakorwa ibirori byo kwizihiza uwo munsi no kongera kuganirizwa ku nshingano z’umugore nka mutima w’urugo ni muri urwo rwego umurenge wa Mbogo bakoze ibirori byaranzwe n’umupira w’amaguru wacyinywe n’abagore bishimira amahirwe bahawe nk’abagore yatumye batera imbere bakaba hari icyo bamaze kwigezaho.

Mukwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro hamuritswe ibikorwa by’abagore bibafasha kwiteza imbere birimo imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi,kwibumbira mu amakoperative n’amatsinda bagaragaje ko nayo abateza imbere,bagaragaje ndetse n’ibikorwa bakoze harimo kurwanya imirire mibi mu bana bijyana no kurwanya igwingira, kurwanya amakimbirane yo mu ingo no kurwanya inda ziterwa abangavu. gusezeranya imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko

Abagore bibukijwe inshingano zabo nk’abamutima w’urugo

Uhagarariye inama y’Igihugu y’abagore mu murenge wa Mbogo Delphine Mukaremera yasabye abagore kudapfusha ubusa amahirwe bahawe na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa repubulika y’U Rwanda Paul Kagame anabibutsa gukomeza intabwe bateye mu kwiteza imbere.
Ati:” Turashimira nyakubahwa Perezida wa repubulika wahaye agaciro Umugore, nawe akagira uruhare mu guteza imbere igihugu ndetse n’umuryango.Mbonereho gusaba abagore kudapfusha ubusa amahirwe twahawe n’ubuyobozi bwiza icyo tubasaba ni ugutinyuka mugakura amaboko mumifuka mugakora imirimo ibateza imbera mu muryango ndetse n’igihugu cyabahaye aya mahirwe mukagiteza imbere.”

Delphine Mukaremera uhagarariye inama y’Igihugu y’abagore mu murenge wa Mbogo

Mugenzi we wari witabiriye ibirori Jeannette Mukamurara uhagarariye abogore bo mu ka Ruvumba to Yavuze ko ku umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mucyaro ari umunsi wo kuzirikana uko umugore wo mucyaro yiteje imbere hakazirikanwa uko abayeho ndetse agatanga n’urugero rwiza kubandi bumva ko ubuzima bwo mu cyaro bugoye .

Jeannette Mukamurara wari witabiriye ibirori mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro

Ati:” Urabona abagore bo mucyaro twiteje imbere abo mu mugi ntacyo baturusha natwe twamenye agaciro ko kuba bamutima w’urugo twamenye kwiteza imbere twikura mu bucyene hari n’ibindi bikorwa dukora twumva ari nk’inshingano harimo nko kurwanya amakimbirane yo mu ingo,kurwanya igwingira mu abana no kurwanya inda ziterwa abangavu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbogo Forduard Ndagijimana

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbogo Forduard Ndagijimana yasabye abagabo gushyigikira abagore babo mu bikorwa bibateza imbere anasaba ababana badasezeranye kwihutira gusezerana kuko bifite uruhare runini mu kugabanya amakimbirane yo mu ingo kandi asaba abakuru kwigisha abakiri bato isuku kuko ari umuco w’Abanyarwanda.
Ati: “Ndasaba abagabo gushyigikira abagore babo bakarushaho kuba benshi mu nzego zifata ibyemezo kuko uko baba benshi biri gutumba iterambere rirushaho kwiyongera.Kandi ababana badasezeranye ni bihute baze ku umurenge tubasezeranye kuko bigira uruhare runini mu kugabanya amakimbirane,ikindi nasaba abagore ni ukugira isuku kuko iterambere ridafite isuku ntariba rihari. Ndashaka ko abo mu yindi mirenge bazajya baza kutwigira ho isuku. Abakuze mudufashe kubwira abato ko isuko nayo ari umuco ikaba n’indangagaciro y’Abanyarwanda.

Umurenge wa Mbogo ni umwe mu mirenge igize akarere ka Rulindo ukaba ugizwe n’utugari 4 imidugudu 32 ukaba ufite abaturage 190101. Umurenge wa Mbogo mu ibikorwa biteza imbere abaturage ni ubuhinzi n’ubworozi cyane ku ubuhinzi bukorerwa mu gishanga cya bahimba bakunze kweza ibirayi byinshi,ibigori ndetse n’imboga bakihaza bagasagurira n’isoko.

Theoneste Taya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *