Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire bizabera I Kirehe hazirikanwa ururimi shami rw’ururashi

Mu gihe buri mwaka tariki ya 21 Gashyantare, ku isi hose hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe ururimi kavukire, u Rwanda rugiye kwizihiza uyu munsi  mu karere ka Kirehe ruha umwanya ururimi shami rw'ikinyarwanda ruzwi nk'Ururashi.

Uyu munsi ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 17, uzizihizwa hakoreshwa ururimi rw'Ururashi mu birori bizabera mu Karere ka Kirehe, ahakoreshwa cyane uru rurimi aho  insanganyamatsiko igira iti: "Dukoreshe Ikinyarwanda kinoze twese".

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi kavukire kandi bijyanye no kurushaho kwita ku Kinyarwanda, gutekereza ku kamaro kacyo, aho buri wese asabwa guhagurukira kugikoresha neza yaba mu kwandika cyangwa kuvuga.

Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco irashishikariza abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko gusigasira Ikinyarwanda nkumurage ntagereranywa ndetse bakamenya ubukungu bukubiye muri uru rurimi.

Uretse mu karere ka Kirehe hazizihirizwa uyu munsi ku rwego rw'igihugu bizanakorerwa no mu midugudu yose yu Rwanda hagamijwe gusigasira Ikinyarwanda nkingobyi y'umuco.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita k'uumenyi, Uburezi n'Umuco (UNESCO) ni ryo ryashyizeho Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi Kavukire mu w'i1999 nkuko bigaragara mu mwanzuro 30C/62 w'Inama Rusange yaryo yo mu kwezi k'Ugushyingo 1999.

Inama Rusange y'Umuryango w'Abibumbye na yo mu mwanzuro wayo A/RES/61/266 wo muri Gicurasi 2000, yashyigikiye ko buri tariki ya 21 Gashyantare hazajya hizihizwa uyu munsi.

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *