imibonanoIbintu bitanu bishobora kugira ingaruka ku buzima bwÔÇÖimyororokere gabo

imibonano

Abantu batari bake batekereza ko igitsina gore ari cyo gishobora kugira ibibazo mu buzima bw’imyororokere gusa ariko ngo n’abagabo bagomba kwita ku buzima bwabo bw’imyororokere nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa internet www.elcrema.com

 

 

Dore ibintu bishobora kwangiza ubu buzima:

  1. Ubushyuhe bwinshi si bwiza ku bugabo

    Ubushyuhe si bwiza ku ntangangabo, nko mu gihe umugabo akoresha mudasobwa ntago ari byiza na gato kuyitereka ku bibero niba unabikora ntuzongere! Ndetse no kwicara mu mazi ashyushye umwanya munini no kujya muri za sauna bishobora kukugiraho ingaruka.

  2. Indwara zandurira mu myanya ndangagitsina nazo zangiza imyororokere

    Izi ndwara zifite uruhare runini mu kwangiza ubuzima bw’imyororokere y’igitsinagabo, bikaba ari byiza ko uzirwaye azivuza neza akanamenya ko yakize neza hakiri kare.

  3. Kunywa itabi nabyo bishobora kwangiza ubuzima bw’intanga ngabo

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa itabi bishobora kugira ingaruka mbi ku misemburo yo mu mubiri ifite aho ihuriye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse ngo bishobora no gutuma intanga ngabo zigwingira. Niba unywa itabi ibi byagufasha kurireka mu gihe ushaka kororoka.

  4. Umubyibuho ukabije

    Ibiro upima nabyo bigira uruhare mu buzima bw’imyororokere ku mugabo. Ubuzima bwiza ufite bugira uruhare no mu buzima bwiza bw’intanga zawe. Gukora imyitozo ngororamubiri no kurya indyo yuzuye bifasha intanga ngabo gukura neza.

  5. Kutarya inyama bishobora gutuma ugira intanga zidakomeyeNk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na kaminuza ya Loma Linda yo mu mugi wa Calfornia muri Leta Zunzubumwe za Amerika ngo abagabo batarya inyama basohora intanga nkeya kandi zigenda gahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *