Ubutunzi kimwe mu bisasu bikomeje kuzana ibibazo mu Rwanda
Nzabonimana Etienne mu nkiko ngo arenganurwe. Ikibazo cya jenoside cyo ntawagihakana gusa kwishyura indishyi harimo byinshi byo kwibazwaho.
Imyaka isaga mirongo itandatu irasatira uko ubutunzi bukomeje kuba igisasu mu banyarwanda. iyo turebye amwe mu mateka ya Repubulika y'u Rwanda dusangamo amakosa y'umurengera akorwa hifashishijwe zimwe mu mbaraga z'ubutegetsi kandi butagutumye.Inkuru twandika ntabwo dushinjura cyangwa ngo dushinje,turerekana ko bamwe mubiyita abanyabubasha ko bishakira ubutunzi kurenza abo bavuga ko barengera. Indishyi kuri Nzabonimana Etienne zirava he?ziratangwa gute?Amwe mu mategeko y'u Rwanda hagendewe ku cyaha cya jenoside yakorewe abatutsi bivugwa ko ,bigaragara ko uwasahuye ko ariwe wishyura imitungo yangije kandi nabwo yahamwe n'icyo cyaha. Ubu humvikanye umunyarwanda wa mbere wahamwe n'icyaha cyo kwishyura indishyi ku muntu wishwe cyangwa yagizemo uruhare mu iyicwa rye muri jenoside yakorewe abatutsi.
Abantu 411 nibo bagaragaye mu rukiko barega Nzabonimana Etienne ,baregera indishyi z'akababaro hashingiwe ku rubanza nshinjabyaha nimero 04961 rwaciwe n'urukiko '' La Cour d'Assises de l'Arrondissement de Bruxelles'' kuwa 29/06/2015(Kujuririra urubanza RCA 0055/14/HC RWG rwaciwe n'urukiko rukuru urugereko rwa Rwamagana ku wa 19/12/214. Abunganira Nzabonimana bo bavuga ko icyaha cyakozwe na Leta,mu by'indishyi ko bagomba kuyifatanya.Umucamanza ati:Kumenya niba indishyi Mujawamaliya Jacqueline na bagenzi be basaba nta shingiro zifite.
Uwunganira Nzabonimana we avuga ko indishyi Mujawamaliya na babenzi basaba ntaho zishingiye kubera ko batagaragaza urubanza nshinjabyaha rwabayeho hano mu Rwanda ngo rwemeze ko Nzabonimana Etienne yagize uruhare mu rupfu rw'abantu babo,cyangwa se ngo habe harabayeho ikusanyamakuru ryerekana ko abo bantu baguye kuri Econamat,i Rukira n'ahandi hose havuzwe mu rubanza rwo mu Bubiligi.Ku birebana n'aho abantu baguye uwunganira Nzabonimana avuga ko ibyemezo byatanzwe n'inzego z'ibanze zihamya ko abantu bapfuye ,bitashingirwaho mu gufata icyemezo gitanga indishyi kubera ko bitashingiye ku ikusanyamakuru ryaba ryarerekanye aho abo bantu baguye,kuko wasanga baraguye ahandi hatavuzwe mu rubanza rwo mu Bubiligi.
Uwunganira Mujawamaliya we avuga ko umwanzuro wafashwe kandi ukaba itegeko ko kuba harabaye urubanza nshinjabyaha bihagije nta kindi kimenyetso gikenewe. Uukiko rwo ruragira ruti: Ku bivugwa n'ababuranira Nzabonimana ko abaregera indishyi ntazo bagomba guhabwa kubera ko ntazo rubanza nshinjabyaha rwabayeho hano mu Rwanda ngo rwemeze ko hari abantu bapfuye ari Nzabonimana ubugizemo uruhare nk'uko n'urukiko rukuru ,urugereko rwa Rwamagana rwabibonye ni nako urukiko rw'ikirenga rubibonye.Aha rero niho abunganira Nzabonimana bavuga ko niba yarakoze icyaha yagikoreshejwe na Leta nibafatanye kwishyura izo ndishyi. Hasuzumwe neza niba koko uwakoreshejwe na Leta bagomba gufatanya gutanga indishi cyabgwa niba azitanga wenyine.
Kimenyi Claude