Uturere :Ba Meya ubwoba nibwose imihigo ibakozeho
Imvugo zitandukanye ziboneka mu turere ziba zituruka ku mpamvu imwe rukumbi.Iyo mvugo niy’uko uhabwa akarere aba yagahawe n’ uwo hejuru wakamuhaye . ibyifuzo bya benshi mu banyarwanda bishingira ku mihigo yo kuva ku kagari kugeza ku karere. Abaturage bati: Imihigo ijye yerekanwa hashingiwe ku bikorwa runaka ,hadashingiwe ku kimenyane. Imana itagira umwaga yirirwaga ahandi igataha i Rwanda!!ariko muri ikigihe ubanza itakihataha kubera amakosa akorerwa mu turere !!akaba ariyo ayikanga.
Kaboneka Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu
Imana yonyine niyo gipimo cy’ibibazo biri mu turere.Iy’inkuru twandika irafatira ku turere kuko aritwo mu singi w’ubuyobozi bw’u Rwanda. Ngaye meya nshime ba visi meya,ngaye ba visi meya nshime meya, nonese abanyamabanga nshingwabikorwa bo n’abaziranenge, kandi bariho baganishwa mu bihome cyangwa mu nkiko ,nahose njyanama yo n’imiseke igoroye.
Ndayisaba kwamburwa umugi wa Kigali kubera gushora Leta mu manza ikanazitsindwa
Yooo !!!! imana yonyine niyo itezweho igisubizo,oya bamwe mu bayobozi barabibona kandi bagiye ku bikemura ntugire ubwoba.
Mayor Mukasonga yakingiwe ikibaba mu makosa atandukanye yakoze
Reka sha uziko uriya meya ari mwene wabo na Afande!!! Ahaa!! ibyo ntubivuge icyama iyo cyaguhaye ntiwubahirize inshingano ntabwo ugikangisha ibyo. Wowe uravuga uziko iki ? uriya mu nyamabanga nshingwa bikorwa ari umukada wakera.
Meya Ndamage baramuvumbuye imihigo ye kwari ugutekenika
Huuu!!! Uheruka inzira muki!! Ubu harashakwa imbaraga naho amase yakera ntabwo agihoma urutaro. Indi turufu bakangisha. uziko uriya mukozi yoherejwe n’Icyama ,ibyo nibyo byica akazi ntigakorwe umuntu agasiba uko ashatse agakangisha ko yazanywe na Afande.
Vice-Mayor Alice Uwera gusezererwa muri Kamonyi
,yewe nabyabindi bapfa gutinya[ Cyama] hari
abakuyeho rwose usanga barashize ibinya.
Imvugo zikaze mu turere zishingiye kuri byinshi ariko ikaze kurenza indi niyo umwe abwira undi ngo[ uzi naraje gute] Aha nanjye hari aho nagarukira ukoresha iyo mvugo kuko aba yaratoreshejwe mu murenge atanazi kandi hari n’igihe usanga aba yaraye arahiye muri FPR bugacya agirwa umuyobozi,ibi nabyo ni kimwe mu bizana rya shyamba maze rigasiba ubumwe bw’abanyarwanda.
Mayor Mutakwasuku azabazwa amakosa yakoreye akarere ka Muhanga
Iyi nkubiri ikomeje kuba komomo ,kuko buri wese aba yerekana ko ari ku mwanya kubera imbaraga zamuzanye muri uwo mwanya. Undi agakangisha ko yazanywe na Ministri runaka wigererayo.Undi ati : Noherejwe n’inzego z’iperereza.
Ruhango ikize Vice Mayor Mugeni
Amagambo y’urucantege yo kwica akazi agakomeza akazurungutana bugacya bukira bakima abaturage ibyo bashaka bari muri iyo sakwe sakwe,aho gukora imirimo bashinzwe.amakosa amwe n'amwe yo kunyereza imwe mu mishinga ikaba ihawe umugisha.
Vice- Mayor Kambayire wa Nyanza
Amahugurwa n’ingando bahoramo bibigisha kutumvikana cyangwa bajyayo ari bampane ngende ? Ahaaaa!!! ushobora gusanga bajyayo byo kuramya imbehe no kwanga guhara intebe y’ubuyobozi no gucunga ya modoka ihenze bahawe n’umukuru w’igihugu ngo babashe kuzuza inshingano. Ingando se zizakura kamere.Aba bayobozi bashwana kubera iyihe mpamvu?Ninde wampa ishusho y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ahereye ku turere, ariko akanyereka muri buri karere uko byifashe?.
Mayor Karekezi arangije manda ebyiri akingirwa ikibaba
Ubushakashatsi twakoze bwamaze kwerekana ko bamwe mu bayobora uturere aribo ,ba meya n’ababungirije aribo ba visi meya kongeraho abanyamabanga nshingwabikorwa na njyanama ko bamwe batazarangiza iyi manda. ,ngo bongere bagarukemo. Ivugururwa ry'inzego z'uturere zatangiye mu 2006 ba meya barahindaguwe keretse uyobora akarere ka Rulindo mu ntara y'Amajyaruguru ariwe Kangwagye na Karekezi Leandre uyobora akarere ka Gisagara mu natara y'Amajyepfo.Kangwagye we yashyizweho n'imbaraga kuko ba Afande bamuhaye umwanya.Karekezi we imbaraga zo kwa madamu we nizo zamukingiye ikibaba.
Bosenibamwe byamukomeranye intara arayitanze
Dore ibishingirwaho: Duhereye mu mujyi wa Kigali ku manuka amajyepfo ugakomeza iburengerazuba ugaca amajyaruguru ugasoreza iburasirazuba hose usanga ishyamba ritakigendwa.
Mayor Mpembyemungu natange akarere ka Musanze yari ananiwe
Ahantu hamwe na hamwe niho usanga imihigo yo mu turere ngo yaba igiye gutuma bamwe muri ba meya hamwe na ba visi meya idasize na banyamabanganshingwabikorwa b’uturere,hamwe na za njyanama batazongera kugaragara ku ntebe nyobozi.
Mayor Kangwagye imihigo ye yagiye nka Nyomberi
Amakuru ava mu nzego z’izewe yemezako ,hari ba meya bagiye kwerekwa imiryango wo kutazagaruka hashingiwe ku bikorwa byabaranze.
Guverineri Mukandasira atanga Cheque zitazigamiye
Reka duhere mu mujyi wa Kigali: Umuyobozi w’umujyi Fideli Ndayisaba: Amakosa ye ni menshi kuva aho atangiye kwitabira inteko kubera zimwe mu manza yashoyemo Leta zose ikazitsindwa.
Mayor Twahirwa kuganishwa mu Nkiko
Kuba yaragiye yirukana abakozi nabo barega bagatsinda umujyi. Matabaro umunyamabanga nshingwabikorwa w'umujyi wa Kigali aregwa gutanga isoko ryo kubaka biro umujyi ukoreramo nta piganwa ribaye akabifashwamo na Ndayisaba Fidele byubatswe na Campany ya Visi meya Nizeyimana Alphonse.Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro : Paul Jules Ndamage:Uyu we yari yegujwe igihe bamuregera umukuru w'igihugu yasuye akarere ka Gasabo nyuma Musoni James abwira Ngarambe Francois bategeka nnjyanama baramureka,yanze kwikosora nawe rero kugaruka biri kure. Iburasirazuba: Umuyobozi w’akarere ka Bugesera: Rwagaju Louis: Akurikiranyweho kuba yaragurishije ikibuga mu buryo bunyuranije n'itegeko ,ikindi mu nteko ishingamategeko umutwe w'Abadepite bamureze ibyaha byinshi ananirwa kwisobanura.Umuyobozi w’akarere ka Kayonza : Mugabo Jhon: Ubwumvikane buke mu karere,kuba abaturage bo muri imwe mu mirenge barimwe ingurane z'imitungo yabo cyane ahanyujijwe imihanda. Ikindi kuba we n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere bahora mu manza hagati muri FPR yaba iyo ku karere cyangwa intara.
Uwamaliya kugabirwa umujyi wa Kigali
Akarere ka Nyagatare:Visi meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage aregwa kugandisha abaturage no kuba yaradindije n'ubwisungane mu kwivuza.Intara y’iburengerazuba: Umuyobozi wayo Mukandasira ubwe atanga amasheke atazigamiwe,icyo n'icyaha gikomeye kizatuma atagomba kuba muri nyobozi we n'ubwo adatorwa.
Mayor Rwagaju kugana mu Nkiko
Umunyamabanga nshingwabikorwa Jabo Paul yavuye mu karere ka Gasabo aregwa gufatanya na Banki y'imiturire kunyereza imitungo y'abaturage bo mu murenge wa Kinyinya,ariko yahawe kuyogoza intara birazwi ko Kayumba wari meya w'akarere ka Karongi ko ariwe wamubeshye ibyaha atakoze kugirango amwirukane.Jabo Paul ni nawe wabeshyeye na Habyarimana wari meya w'akarere ka Nyamasheke kugeza anamufungishije.
Nyuma rero Jabo yakurikijeho Bahame w'akarere ka Rubavu.Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro :Byukusenge Gaspard aregwa kuba yivanga mu masoko ,kuba yarafungishije umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere,kuba akarere ariko gahora mu myanya ya nyuma.Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu: Twahirwa Abdlhartf, kuba yarubatse isoko ahadatanga umusaruro ,kuba afite imanza nyinshi yashoyemo Leta zose ikazitsindwa.Akrere ka Ngororero: Ruboneza nawe ntazagaruka kuko akarere n'ibibazo gusa.
Amajyaruguru:Umuyobozi w’intara :Bosenibamwe Aime kuba yaragaragaye mu manza zitandukanye kugeza no ku kibanza cya EAR Diyoseze ya Byumba.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze: Mpembyemungu Bonifrida nawe ntakigenda kuko imanza no kwivanga mu itangwa ry'amasoko bizatuma atagaruka.Akarere ka Burera:Visi meya Mujawamariya Frolence niwe uzirukanwa kubera ko yakoze amakosa y'umurengera.
Intara y'amajyepfo: umunyamabanga nshingwabikorwa wayo niwe wambere uzerekwa umuryango mu 2016 n'ubwo adatorwa ,ariko imyaka abaye mu majyepfo umusaruro ntabwo wagenze neza. Akarere ka Kamonyi:Ugerwa amajanja ni Visi meya Uwera Alice.Akarere ka Muhanga: Mutakwasuku Yvone,uretse ko manda ze zarizirangiye ntabwo bimworohera kubera za manza z'umugabo we zo kutagira premis agatunga inkorano no gutanga amwe mu masoko binyuranyije n'itegeko.Akarere ka Gisagara:Karekezi Leandre, we yararwanije kubera imbaraga zamuhaye none igihe cyo kwegura kirageze. Umuyobozi w’akarere ka Huye: Muzuka Eugeni,we amakosa ye nta nuwabona aho ayandika kuko yo ararenze.Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru :Habitegeko Francois. Nyaruguru yo ibyaho birarenze kuko na Gitifu w'akarere yigeze gufungwa azira isima yo kubakira abatishoboye arafungurwa ,ariko ubu we na meya ibyabo birakaze.
Akarere ka Nyamagabe:Mugisha we ubu ntazi iyo ava niyo ajya kubera ko yakoze amakosa menshi nk'ayo mu murenge wa Kamegeli kwivanga mu itangwa ryamwe mu masoko we yita ko aciriritse kububaha gahunda za FPR kandi ariwe perezida wayo mu karere. Akarere ka Ruhango:Visi meya Mugeni we ntabwo azi aho gahunda y'ubumwe bw'abanyarwanda igeze uretse ko bamurwaje manda ye ikaba irangiye.Akarere ka Nyanza:Visi meya Kambayire Appoline we rwose uretse ko FPR wagirango abakora amakosa igira aho ibakurira imbabazi we abanyenyanza bari bazi ko atazarangiza manda ye.Amakosa menshi atandukanye agaragarira mu masoko,kutumvikana nibindi nibindi nkibyo bimaze kuba akarande muri tumwe mu turere. Kuvuga ngo ntuzi uko nagabiwe akarere””imvugo yuko ndi mwana cyama””jyewe nigererayo .
Abashinzwe uturere bazatubwire igishingirwaho kugirango meya akora amakosa agaragarira buri wese ntasezererwe. Akarere niwo musingi w’iterambere ry’umuturage,ariko usanga hamwe na hamwe ishyamba ryagurumanye. Ninde uzarizimya?bizakemuka gute kandi usanga shuguri ariyo mihigo!! Bizakemuka gute? Kandi buri wese aba ashaka kwigwizaho umutungo binyuze mu nzira z’ibusamo.Tubitege amaso.
Ministri Kaboneka yasigiwe umuriro agomba kuzimya.Ese azawuzimisha ivanjiri,inkoni,,guhindurirwa imyanya cyangwaaaa!!! Oya byose bizakemurwa n'imbaraga cyangwa ni igipindi ”ariko itegeko. Ribiruta byose.
Nsengumuremyi Ephrem