Amakoperative aratabaza:Habyarimana Gilbert aratungwa urutoki
Intabaza n’ijambo ryatangiye kumvikana kuva u Rwanda rwaremwa.Umuntu cyangwa abantu iyo batabaza biba biturutse ko harimo ikibazo gikomeye gisaba ubutabazi bwihuse cyangwa ubuvugizi kugirango barenganurwe. Inkuru yacu irava muruhururikane rw’ibitekerezo bitandukanye bivugwa muri amwe mu makoperative bitezwa nabadashaka ko adatera imbere.Ubu igice kizwi cya Gakiriro ka Gisozi hari amwe mu makoperative afite ibibazo kandi bivugwa ko umukozi wo mu rwego rw’igihugu ruyashinzwe ariwe Habyarimana Gilbert akorana nabamwe mu banyamuryango bayo bagatezamo akaduruvayo.
Mugabo Damien DG wa RCA
Amwe mu makuru akomeje gucaracara avugwa kuri Habyarimana Gilbert ahera kuri koperative yo mu murenge wa Rubona ho mu karere ka Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba yitwa Kozibi ubu yafunze imiryango . Amwe mu makuru dukesha bamwe mu baturage bari abanyamuryango ba Kozibi ngo bagiye bereka Habyarimana ibibazo bafite kandi basigiwe na komite yacyuye igihe agaterera agate muryinyo kugeza amafaranga yarabitswe aburiwe irengero.Koperative Ubumwe Kinyinya ubu irugarijwe kugeza naho bamwe bafungwa. Agakiriro ka Gisozi bizwiko kasuwe n’umukuru w’igihugu akanashima uburyo bakora neza,gusa nk’uko amwe mu makuru agera ku kinyamakuru ingenzi aravuga ko ngo bibabaje kubona aho umukuru w’igihugu yashimye abandi bahanenga bagamije akaduruvayo.
Habyalimana Girbert yitwaza umwanya afite akavangira amakoperative
Amakoperative avugwamo akavuyo harimo nka Copcom yo yamaze no kugana inkiko kugirango ibibazo biyugarije bigabanuke.Indi ivugwa ni ADARWA yo igihe umukuru w’igihugu asura Agakiriro ka Gisozi yashimwe nk’intangarugero none ariko ubu biravugwa ko ngo hari itsinda riyobowe na Vedaste Giraneza Bangamwabo kugirango inama izaba ku cyumweru tariki ya 28 Gashyantare 2016 izabemo akavuyo.Bamwe mu banyamuryango ba ADARWA twaganiriye ,ariko bakanga ko amazina yabo ajya ahagaragara kubera impamvu z’umutekano wabo badutangarije ko Vedaste ngo yigamba ko Habyarimana Gilbert wo kurwego rw’igihugu rushinzwe amakoperative azaba ari muri iyo nama akazatanga ijambo kuzavuga ko ubuyobozi bukwiye gusimburwa kandi ko ngo ikigamijwe nyuma yo kugenzura uburyo imari yakoreshejwe habamo impinduka.
Aanyamuryango ba ADARWA bo ngo basanga muri iyo nama izaba ku cymweru ikwiye kuzitabirwa na Mugabo Damien uyobora amakoperative ku rwego rw’igihugu bityo Habyarimana Gilbert akabura uko aha ijambo Vedaste n’itsinda rye ririmo Mukarubayiza udasize Gerasi bungirijwe na Twagiramungu Innocent .Ibi rero niba bidafatiwe ingamba amazi atararenga inkombe Mugabo ntazavuge ko atabwiwe .
Kimenyi Claude