umu3 Inkomoko yÔÇÖumugani ÔÇ£BARAMUBAZA ATI NGARIÔÇØ

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu babaza akanina, nk’utabyitayeho, akanga gusubiza, nibwo bagira bati; “Baramubaza bati: Ngari” wakomotse kuri Ngari na Runyotwe bo ku Mukingo, ahasaga umwaka w’I 1600.

Hari ku ngoma ya Mibambwe II Gisanura, ari mu Ruhango na Nangingare h’i Mutakara na Nyamagana, hakaba abana babiri bavuka mu miryango ituranye kandi  yuzura cyane, bituma nabo  bana buzura bakanaragirana amatungo, umwe yitwaga Ngari undi yitwa Runyotwe.

umu3

Barabana baruzura mu bwana, bamaze guca akenge, Ngari akurana imico myiza, na we Runyotwe atangira ingeso z’uburyarya, batashya inkwi, inkwi ze agasanga Runyotwe yazanduye, bacukura ibijumba bakotsa, Runyotwe akuhura Ngari, yamara gutirimuka akabyiba. Ngari yagaruka akabiheba bikamubabaza.

Nuko Ngari amaze kwitegereza iyo migirire ya Runyotwe basobanura amatungo, akajya aragira ukwe. Baba naho bamaze kuba ingaragu bakomeza kwangana, kugeza igihe baba abagabo, bamaze kubaka Runyotwe akomeza ya ngeso y’ubusambo, aba n’ umushimusi.

Bukeye ajya mu Busanza naho ahashaka izindi nshuti baranywana. Ajya ku Mayaga no mu Nduga, naho arahanywana.Yiba inka mu Kabagari akazigurana n’inshuti zo ku Mayaga. Iyo aguranye akayijyana iwe ku Mukingo na Bwanabiri, mbese akomeza kubigenza atyo, inka arazigwiza, abonye zimaze guca ibikumba, na rubanda rumaze kumuhurahura,agira ubwoba aribaza ati; “izi nka ntunze zingana zitya ntagira umpatse zizarinkorera”

Arikora n’inyana y’ishashi, ayitura Kamegeri (uyu witiriwe urutare rwa Kamegeri) wari umutware wa Mibambwe, amusaba kuzamumusohozaho. Kamegeri inka arayakira bukeye aramujyana amusohoza kuri Mihambwe.

Ni ushohojwe rero n’umutoni Mibambwe amugabira inka ayijyana iwe ku Mukingo, ijya muri za njurano. Runyotwe arakunda yitwa umugaragu w’umwami ahakwa nk’abandi. Haciyeho iminsi ingeso y’ubushimusi irubura, Runyotwe yiba mu nka z’Intarama za Mibambwe. Bakurikiye urwara barugeza ku Mukingo inyuma y’urugo rwe, induru ziravuga, barahurura mu bahuruye hazamo na Ngari, ingabo ziroha mu rugo kwa Runyotwe zisanga inyama mbisi n’izitetse n’iziranzitse (imiranzi).

Runyotwe bamuta ku ngoyi bamushyira Mibambwe mu Ruhango. Bamugejejeyo baramuboha baramudanangira ariko aruma gihwa ntiyakoma. Bamubaza abandi bibanye akabihorera. Hanyuma ingoyi imaze kumurembya imwibutsa umwanzi we Ngari, ahitamo kutamusiga imusozi. Bongeye gukaza ingoyi bati; wibana nande? Noneho abumbura umunwa ati “Ngari”.

Baramukubita bati vuga abo mwibana, yajya gusubiz ati Ngari, ntagire ikindi avuga bikomeza bityo bigera aho i bwami babaza abaraho icyo Runyotwe ashaka kuvuga, bati ko tumubaza tugasubira ntagire ikindi avuga kitari Ngari, Ngari ni iki? Abazi uwo mugabo bati ni umuntu baturanye ahari ubanza ariwe bibana, kandi aho ni umutunzi nka we, baba bibana koko. Ubwo Ngari bamufatira aho, bamubohana na Runyotwe. Bamubajije ku bibana koko, aragaramba, yanga gutakira umushyo nk’umushwi w’inkoko, kuko yabonaga yashyikiriwe.

Nuko I bwami batanga Runyotwe na Ngari bombi, Ngari azize amaherere, kuva ubwo rero bagira icyo babaza umuntu akanina nk’utabyitayeho, bakamwuririzaho ya nyikirizo ya Runyotwe, y’ubwo bamubazaga ati; Ngari (aka Ngari- kuninirana), nabyo naho byaturutse, kuko bajimuje Ngari ngo avuge akagaramba akabaninira. Ngaho aho umugani wakomotse “KUBAZA UMUNTU ATI NGARI”

GAKWANDI James

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *