Uburyo Perezida wa Leta zunze ubumwe zÔÇÖAmerika acungirwa umutekano (Igice cya Kane)

                                                                               aa8

Mu gice kibanza twabagejejeho uburyo Perezida wa Leta z’unze ubumwe z’Amerika agenda mu ndege ikoranye ubuhanga, amayobera ndetse ni banga rikomeye kurusha izindi zose zabayeho. Yagenewe abapilote ndetse n’abatekinisiye b’inzobere kurusha abandi bashinzwe gutwara umuntu ukomeye kurusha abandi ku isi, izina ryayo ni “AIR FORCE ONE”.

Mu gice cya kabiri  n’icya gatatu, tubagezaho uburyo perezida akoresha iyo agiye mu byaro ko akoresha indege yitwa “Marine One” ni Hericopter ya perezida nayo ikozwe mu buryo bw’igisirikare ifite ubwirinzi buhagije bwo kurwanya amasasu asanzwe ndetse n’ibisasu bya Misire. Usibye ubwo bwirinzi yo yanakwirwanaho iramutse itewe kuko ishoboye kurasa.

 

 Muri iki gice cya kane turabagezaho ubundi buryo perezida w’Amerika akoresha.Imitegurirwe n’ingendo ze no kurindwa n’ibanga rikomeye.Joseph Fank na none hari icyo abivugaho aho yagize ati; “ndatekereza ko Amerika iramutse ifite igitabo cy’amabanga icyatangaza abaturage kurusha ibindi ari imyiteguro n’imicungire mu rugendo rwa perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika babibona ku matelevisiyo ariko ntibazi ko iriya myitegura imara iminsi itanu bakora hagati y’amasaha cumi n’abiri na cumi inane.”

Gusa na none iyi myiteguro yose ikorwa ntiyizeza ijana ku ijana umutekano wa perezida, imodoka ya perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika iramutse ihagaritwse n’abitwaje intwaro ifite uburyo bwo kwirwanaho. Iyi modoka yihinduranya mu buryo bwihuse mu rweg rwo kurwanya iraswa, ifite ubushobozi bwo kumenya niba hari intwaro z’ubumara ziri hafi aho ifite n’icyuma gishobora guca intege igisasu mu gihe kiyegereye.

Abarinda perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika usibye kuba bakora akazi katoroshye, n’ubusanzwe bahura ni mbogamizi zitoroshye mu kazi kabo. Rimwe ni nk’uko perezida ajya ahantu hari abantu benshi mu buryo bugora abacunga umutekano.

 Urugero ni nko ku itariki 17  mu kwezi kwa mbere mu mwaka 2009 ubwo perezida Baraka Obama yakoraga urugendo rw’ibirometero 130 muri Gariyamoshi rusange ava PHILADELPHIA ajya Washingiton D.C aha kandi yagendaga ahagarara akanaganiriza abaturage ibi bikaba bitera ubwoba abarinzi ba perezida kuko  biba nk’ibidashoboka ko perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yakora urugendo atarikumwe n’itangazamakuru ndetse n’abandi bantu benshi kandi umwanzi abazi ayo makuru yose.

Ikindi kandi bishoboka ko perezida yarara hanze ya WHITE HOUSE kandi akarara ahisanzuye no mu muhezo, icyo gihe arara mu bwato bwita USS-SIQUOIA buba Washingiton D.C bufite metero 30 z’umurambararo.

 Ubu bwato bwifashishijwe mu ntambara ya kabiri y’isi kuko perezida FRANKLIN D.ROOSEVELT.na HARRY S.TRUMAN babwifashishije bategura intambara. Bigeze mu mwaka 1977 ubu bwato bwaretse gukoreshwa ariko nyuma y’imyaka mirongo itatu ni tatu perezida Baraka Obama yarabwubuye abwongera mu bikoresho yifashisha.

aa7

                           Ubwato:USS-SIQUOIA

 

Gukorera ingendo zo ku butaka kandi perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika rimwe na rimwe agenda muri Bisi.ikoranye ikoranabuhanga rihanitse yitwa GROUND FORCE ONE. Muri Nyakanga 2010 nibwo inzego z’ibanga z’Amerika zongereye ama Bisi mu buryo bwo kugenda kwa perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ni Bisi z’umukara hose no kubirahure ku buryo urinyuma atamenya abarimo imbere, zifite imyanya yo kwicaramo ingana na metero kare 46.9 zifite ibyumba by’itumanaho bifite ibikoresho bihambaye ndetse zirimo n’ibiro bimeze neza bya perezida Baraka Obama.

 

aa4

Izi Bisi zakozwe n’uruganda rw’Abanyakanada rwitwa PREVOST CAR gusa inzego zibanga za Leta zunze ubumwe z’Amerika nizo zikoreye imbata yizi Bisi. Imwe muri zo igura miliyoni imwe n’ibihumbi ijana by’amadorali y’Amerika.(1100,000,000$ asaga gato Miliyoni 800 z’Amanyarwanda) Nta yindi bimeze kimwe ku isi.

aa5

 Perezida Obama yakoreshsje iyi Bisi mu mwaka 2011 mu bihe byo kwiyamamaza kuko yagendaga mu mijyi minini ya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Imbunda ishobora gutera ubwoba inzego z’ibanga kuko ariyo yapfumura GROUND FORCE ONE ni GREAT-FIT CALIBOWER ikoreshwa na bamudahusha (snepers) iyi mbunda niyo yonyine yamena ibati ry’iyi Bisi.

aa6

Ni Bisi ifite imyenge hasi no hejuru ishobora gutanga umwuka iramutse irashijwe intwaro z’ubumara.

Uburyo bwose bukoreshwa mu kurinda no gutwara perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika haba hari abagabo n’abagore bigishijwe ubumenyi buhambaye mugcunga umutekano wa perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, abayobora inzego z’ibanga bemeza ko urinda perezida abameze nkurinze umuryango we, niyo mpamvu abakuriye izi nzego bakoresha imodoka, ubwato ndetse n’indege bifite ikoranabuhanga ritigeze kubaho.

GAKWANDI James

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *