BUSI Rwabukwisi Jean arasaba gusubizwa imitungo ye !!!!

Bamwe mu bahesha b’inkiko barageraniwe kubera imanza mpimbano bikoreye bakarya imitungo yabandi. Imitungo ya Rwabukwisi Jean ikomeje gukoraho bamwe mu bahesha b’inkiko bayigurishije mu manza mpimbano babeshyera Gacaca.BUSI

Ministrie Busingye natange igisubizo cy'abahesha b'inkiko bacura imanza GACACA

Irakiza Ntagomwa we yamaze gukatirwa imyaka itandatu hatahiwe umuhesha w’inkiko Kimonyo Alexis kuko nawe yitwikiriye urubanza ruhimbano.Iki cyaha giteganywa kigahanishwa ingingo ya 609 niya 610 z’itegko ngenga nimero 01/2012/oL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho  igitabo cy’amategeko ahana.Abahesha b’inkiko nibakora neza u Rwanda ruzatera imbere,naho nibakomeza gucura imanza mpimbano bazateza umwuka mubi ,kuko ntawakwishima bamunyaga umutungo we.rugege

Samu Rugege niwe uhanzwe amaso kugira ngo Rwabukwisi asubizwe imitungo ye

Igihe kibi gitanya abanyarwanda naho icyiza kikabahuza.Ubutegetsi bwo mu bihe bitandukanye bwerekana uko umtungo wa muntu ari ntavogerwa.Ibi rero nibyo byatangiye gukoraho bamwe mu bahesha b’inkiko bishe itegeko bitwikiriye Gacaca . Ubuyobozi bw’igihugu bwatangiye gukurikirana bamwe mu bahesha b’inkiko bigabije imitungo y’abahunze cyangwa n’abandi bibera mu mahanga kubw’impamvu runaka za muntu. KIKK

Uyu kimonyo yacuze imanza Gacaca none zigiye ku muganisha mu nkiko

Umugabo Rwabukwisi Jean ni umwe mu bantu basaba ko Leta yamusubiza imwe mu mitungo ye yagurishijwe n’umuhesha w’inkiko Kimonyo Kagame Alexis. Ubu rero Rwabukwisi Jean  arasaba inzego zitandukanye ko zamurengnura zikamusubiza imitungo ye itimukanwa yagurishijwe hifashishijwe inyandiko mpimbano. Umwe mubaguze umutungo wa Rabukwisi Jean we avugako ngo nihagira ikibazo kihavuka ko yiteguye gusubiza uwo mutungo nawe agasubizwa amafaranga ye yatananze igihe yaguraga mu cyamunra. Kimonyo Alexis we yatikenitse yifashishije Umutijima Janvier hamwe na Mukagashugi Prisiqwe wavugaga ko ahagarariye Uwimana. Ibi byagiye bikorwa bitwaje Gacaca hatagaragara ibimenyetso. Bamwe mubo twaganiriye ,ariko bakanga ko twatangaza amazina yabo ,badutangarije ko Ndahimana Isaac n’umwe mubana ba Rwabukwisi Jean niwe wavuzweho ko ariwe bavuzeho gusahura.Zimwe muzari inyangamugayo muri Kivugiza tuganira banze ko amazina yabo yatangazwa ,badutangarije ko  Ndahimana yashinjaga se Rwabukwisi kugeza naho yagiye agakorana na Ngarambe Benoit wari  perezida w’urukiko Gacaca rwa Nyakabanda  ,nawe akamukorera irangiza rubaza ririho imyaka mirongo itatu ritanditse mu gitabo cy’imanza.kig

Irakiza wifashe ku  gahanga yakatiwe igifungo cy'imyaka itandatu azira gucura imanza Gacaca yiba umutungo wa Rwabukwisi

Ubu rero abasesengura iby’abahesha b’inkiko b’inkiko barasanga igihe kigeze ngo imitungo bagurishije hifashishijwe imanza ncurano isubizwe ba nyirayo.Inama y’umwiherero wa cumin a gatatu w’abayobozi bakuru b’igihugu havugiwemo byinshi byo gukebura bamwe mubadatanga umusaruro ,ariko ku kibazo cy’ubutabera hibanzweho byinshi kugirango bukorwe neza.Ubutabera bwiza nibwo musemburo wabyose mu gihugu.Umutungo wa muntu witwarwa mu nzira zinyuranje n’itegeko.Niba hari icyaha umuntu aregwa nibice mu nzira y’ubutabera hadacuzwe imanza mpimbano. Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *