Twagirimana yaremye umutwe wo gusenya EDNTR Imana igakinga akaboko
Ubeshya abantu ariko ntabwo ubeshya Imana.
Twagirimana Charles watangiriye mu idini ry’ADEPR nyuma akaza kwerekeza murya EDNTR,ubu aravugwaho ibyaha bitandukanye hashingiwe ku ijambo rya Bibiliya.
Twagirimana Charles yashatse kwiyambika umbwambaro wo kuba Bishop biramunanira kuko n’uwawumwambitse ariwe Rugabira yaregewe impuzamadini kugirango yisobanure. Uturere two mu ntara y’amajyepfo twamaganye ibikorwa bya Twagirimana hamwe n’agatsiko ke kubera ko batagira ibyangombwa byo kuvuga ijambo ry’imana bafite bibiliya.
Iikorwa bya Twagirimana biragayitse kuko yatetse imitwe aho gushya iramupfubana. Inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta nazo zamaze gutahura Twagirimana Charles uwo ariwe n’uburyo bagomba kumukurikirana mu bikorwa bye byo gutanga amasheke atazigamiye,kongeraho no kwiyita Bishop kandi nta dini na rimwe abarizwamo. Meya yategetse gitifu Manevere gutanga ibyangombwa avunira ibiti mu matwi
Twagirimana Charles amaze kubona ko aho avuka yamenyekanye yahisemo kujya kuwutekera mu mujyi wa Kigali nk’ababandi bavuye iwabo bakaruhukira mu murwa mukuru w’u Rwanda. Twagirimana byabanje kumuhira ho gato kuko yashutse Manevure Emmanuel Gitifu w’umurenge wa Gatenga ho mu karere ka Kicukiro bafunga urusengero rwa EDNTR. Uwarose nabi burinda bucya naho Twagirimana bamukubise inshuro maze Meya w’akarere ka Kcukiro aba afunguye urusengero Twagirimana n’imandwaye Rwamunyana bimyiza imuso.
Tagirimana yaje kugana inkiko arega umuvugizi wa EDNTR kurwego rw’igihugu kugirango bafungure urusengero ,nonese ko rwafunguwe ararega iki?ikinyoma ntigihabwa intebe kabili. Twagirimana kubera kubura imikoro akunda gukora ibikorwa bigayitse. Abaturage bari mu rukiko bose bari bateze amatwi ngo bumve ubutubuzi bwa Twagirimana na Ramunyana imbere y’umucamanza. Barega umuvugizi ko amaze igihe kirekire k’ubuyobozi bw’idini. Ikindi ntabwo warega kandi warirukanywe.Umutubuzi Twagirimana Charles mu marembera ya Bibiliya
Uru rubanza rukaba rwarabaye ku wa kane tariki ya 28 /2016 mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo, kuva satanu kugeza saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.
Umuvugizi yashyizweho n’inama rusange ya EDENTR nk’umuvugizi wayo, kuva ubwo yahawe inshingano zo kurishakira ubuzima gatozi, gusa ntabwo bwabashije kuboneka ahubwo bwabonetse muri manda ya kabiri umuvugizi yongeye gutorerwa gukomeza kuyobora.Ubwo umucamanza yahaga umwanya umunyamategeko wunganira Twagirimana mu mategeko yavuzeko ,umuvugizi hari inshingano atujuje.Umucamanza azimubajije yarazibuze ,ahubwo bavuga ko ngo ubu hari EDNTR ebyeri. Uwunganira Twagirimana yabeshye urukiko ko umutungo ukoreshwa nabi. Uwunganira itorero mu mategeko yasabye abarega kwerekana impamvu barega kandi barirukanywe babura igisubizo.Uyu munyamategeko ibyo yavuze mu rukiko ko umuvugizi yashinze irindi dini rya EDNTR babyamaganiye kure kuko nta nteko rusange yari yamukuyeho,mugihe itorero ari rimwe nk’uko uwunganira Twagirimana abyemera kuko ryahotse mu igazeti ya eta tariki ya 14/7/2014. Iindi kinyoma cyamaganywe n’uwunganira itorero n’icyari gishingiye ku kirego cy’agatsiko kaTwagirimana na Rwamunyana bavugaga ko urusengero rwafungurwa. Aha byumvikane neza kuko rwafunzwe bikoreshejwe na Twagirimana na Rwamunyana bishyirwa mu bikorwa na Gtifu w’uurenge wa Gatenga Manevure Emmanuel nta bushishozi bwa kiyobozi akoresheje ,ahubwo agendeye mu binyoma by’aka gatsiko gakomeje kwamaganirwa kure n’inzego z’ubuyobozi mu gihugu hose.-Umunyamategeko yasabye urukiko ibidashoboka kuko EDNTR nimwe ntahererekanya bubasha ryabaho kuko umuvugizi n’umwe ntawundi uzwi,ubwo rero hazategerezwa inteko rusange. Ikindi uwunganira itorero yamaganiye kure n’icyo uwunganira Twagirimna nabo yatoraguye birukanywe muyandi madini cyo gusaba indishyi z’akababaro,aha ntabwo Twagirimana ariwe wagasabye indishyi ,ahubwo itorero niryo rikwiye indishyi kubera imanza z’urudaca ryashowemo .Igazeti ya Leta(Journal official) yo kuwa 22/2/2011 igaragaza ko umuvugizi nyawe w’itorero rya EDNTR ari Bishop Nyilinkindi Ephraim.Thomas.Ibi umunyamategeko yabivuze avugako habaye inama rusange yemeza ivugururwa rya statut mu rwego rwo kuyihuza n’itegeko nk’uko byasabwaga n’ingingo ya 40 ko statut z’imiryango ishingiye ku madini igomba kuba yamaze guhuzwa n’itegeko bitarenze amezi 12.
Rwamunyana yakamye ikimasa kimutera umugeri imbere ya meya
Bityo uyu munyamategeko avuga ko kuba nta wundi muvugizi wigeze asohoka muri iyo statut uretse Nyilinkindi ko bigararagara ko ariwe ukiri umuvugizi w’itorero rya EDENTR.
Uru ruhande kandi rwireguraga rwagaragaje icyemezo cyatanzwe na RGB ikigo gifite imiryango ishingiye ku madini mu nshingano zacyo, iki cyemezo kikaba cyibemerera gukora , kikaba cyaratanzwe tariki ya 19/5/2014.Uru ruhande rwagaragaje ikindi kimenyetso , aho Twagirimana Charles yandikiye RGB ayisaba ubufasha , maze RGB imuhakanira imubwirako bashingiye ku mategeko ashaje kandi hariho amategeko mashya avuguruwe.Umucamanza yahise asaba ko berekana ikibyemeza maze uru ruhande rusomera urukiko igika kigararagara mu ibaruwa RGB yandikiye iri torero ibahakanira.Aha umucamanza yasabye ko herekanwa icyemezo cy’uko Twagirimana Charles yirukanwe? uru ruhande rwarakerekanye ariyo baruwa yanditswe na Nyilinkindi Ephraim nk’umuvugizi mukuru wa EDNTR yirukana Charles dore ko ngo kuva na mbere yari yarananiranye mu itorero.Uru ruhande rwashoje ruvuga ko kuri ubu hariho itorero rimwe ryemewe n’amategeko rya EDNTR rihagarariwe na Bishop Nyilinkindi Ephraim Thomas kuko abifitiye ibyangombwa byose bibimwemerera ibyinshi yanahaye ubucamanza.
Uyu munyamategeko wunganira Bishop Nyilinkindi Ephraim Thomas asaba urukiko gusuzuma neza ibyo Twagirimana arega iri torero kuko byose byuzuyemo kubeshya no gushaka guharabika Bishop Nyirinkindi Umucamanza yabajije Twagirimana niba inyandiko mvugo y’inama ye avuga yarashyizwe mu igazeti ya Leta?Twagirimana yabuze igisubizo . Umucamanza amze guherezwa na Twagirimana indi nyandiko mvugo y’inama ,nabwo yamubajije niba yanditswe mu igazeti ya Leta?Twagirimana n’umwunganira babuze igisubizo. RGB yamaganye Twagirimana kuko nta cyangombwa agira cyo kuyobora idini. Inzego z’umutekano nizikurikirane Twagirimana kuko akomeje gukoresha impapuro mpimbano anatanga amasheke atazigamiwe. Itorero rirasaba kurenganurwa rikanahabwa indishyi. Ibi bivugwa mugihe itorero rifite imanza nyinshi ryashowemo na Twagirimana zabo yagiye arira imitungo yitwaje EDNTR. Ibi rero bikaba bikomeje gutera abakirisitu impungenge. Abatabara nimutabare amazi atararenga inkombe…
Kimenyi Claude