Ubutunzi bombe mu banyarwanda
Ubutabera bube maso kunyandiko mpimbano za Nsabimana Norbert na mukuru we Nsabimana Dieudonne bafashijwe na Hakizimana Deogratias.
Uyu ni Nsabimana Dieudonne n'umugore we Kayiranga Jeanne
Ingoma zisa ntacyo zipfana,kuko bamwe mu banyarwanda bakomeje kurebana ay’ingwe hashingiwe ku mitungo.Nsabimana Norbert hamwe na mwene nyina Nsabimana Dieudonne bagurishije umutungo wabo none barawugaruza mu nzira batateguye neza.
Uko ibihe bishira ibindi bigataha ,hari icyo ubona kikakwibutsa ikindi. Ninde utazi imvugo za uzi ico ndico gamwa!!! None ubu hari izindi ngo ndi mwana cyama bivuga ko yakunyaga utwawe ugaceceka.
Uko iminsi yagiye ishira FPR igifata ubutegetsi yagiye ishyiraho ubutegetsi n’ingamba zo gukumira abayiyitirira bashaka kurya ibya rubanda. Inkuru twandika irerekana ukuntu abavandimwe babili aribo Nsabimana Norbert na Nsabimana Dieudonne hamwe n’umugore wabo Kayiranga Jeanne bagiriwe inama na Hakizimana Deogratias bakoze imitwe bakagurisha umutungo wa se ubabyara none bakaba bashaka kuwugaruza mu manyanga.Ibi byo kuwugaruza ntabwo nziko Leta yabibemerera.
Inkuru ijya gusakara mu itangazamakuru yasakajwe na Nsabimana Norbert hamwe na Hakizimana Deogratias ikiganiro kibera Nyabugogo.
Hakizimana Degratias mu majwi ye tukibitse nk’umutungo w’igitangazamakuru yatubwiraga ko tariki ya 13/05/2015 nibwo yadutangarizaga ko bakoresheje inzira zo gufungisha Ndayisenga Materne hamwe na mugenzi we Ngendahayo Faustin kugirango babone uko bahabambura nta nkomyi.Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaje gusanga nta mpamvu yo gufunga abaregwaga.Ifungurwa ry’abaregwaga ryaje kumvikana tariki 15/05/2015.
Aha rero niho hagaragaye ubugambanyi bukabije bwari bwakozwe bugamije kwambura umutungo Ndayisenga Materne.Imitwe yo kugurisha umutungo wa Nsabimana Raphail watangijwe na Kayiranga Jeanne umugore wa Nsabimana Dieudonne.Ikindi cyagaragaye kirengagijwe na Nsabimana Norbert hamwe nuwo bafatanije kwambura inzu Ndayisenga Materne ariwe Hakizimana Deogratias ni uko biyambaje umuryango Ibuka urengera inyungu zabacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi birengagije ko ari ideni bafashe ntaho bihuriye na jenoside.
Bamwe mu bakurikiranye urubanza rwaregwagamo Ndayisenga Materne na Ngendahayo Faustin bavuzeko inyandiko mpimbano zakabaye ziregwa Nsabimana Norbert we wahawe uruhushya n’umuvandimwe we ngo yishyure amadeni.Bizimana Christophe mu gihe yagiranye amasezerano na Kayiranga Jeanne umugore wa Nsabiamana Dieudonne, akamwishingira muri banki akananirwa kwishyura ibyabo bigatezwa cyamunara baribakwiye guceceka.
Abaturage bo ku Muhima twaganiriye ubwo Hakizimana Degratias na Nsabimana Norbert bakoranaga ikiganiro n’itangazamakuru badutangarije ko babonye inzu igiye kuzura bagatangira imitwe yo guhuguza abo bagurishije.
Umwe mubaturage bari bizaniwe na Hakizimana Deogratias yadutangarije ko nabo babazanye guhura n’itangazamakuru babahaye amafaranga.Umuturage ati:Ubwo se murumva ari bande batanga ruswa. Nihacike igitugu kibangamira rubanda.
Kalisa Jean de Dieu.