Ikosa ry’umwami Rwabugiri:Intandaro y’intambara yo ku Rucunshu
Intambara yo ku Rucunshu bivugwa ko yaba yaratewe n'ikosa ryakozwe n'umwami Rwabugili. Ubutegetsi bwose ku isi bucungwa n'inzego z'iperereza cyangwa intasi. Umwami Rwabugili we ntabwo ngo yubashye amabwiriza ngenderwaho y'Abiru b'ibwami. Amabwiraza y'Abiru iyo atubahirizwaga yatezaga ibibazo ibwami no ku gihugu muri rusange. Umwami Rwabugili kutubaha amabwiriza y'Abiru ngo niho havuye intambara yo ku Rucunshu.
Umwami musinga abazungu bamubuza ubwami kukarubanda
Umusozi wa Rucunshu icyo gihe wari muhitwaga Amarangara nyuma muri Repubulika hitwa komine Nyamabuye perefegitire ya Gitrarama none ubu ni akarere ka Muhanga intara y'Amajyepfo.Amateka avuga ko intambara yo ku Rucunshu yabaye mu mpera z'umwaka 1896 bishyira mu mwaka 1897.
Intandaro y'iyi ntambara ngo yaba yaravuye ko umwami Rwabugili yaraze umuhungu we Rutarindwa utaragiraga nyina agahabwa mukase ariwe Kanjogera. Ikibazo Abiru baje kugaragariza Rwabugili mbere yuko intambara yo ku Rucunshu iba ni uko bamubwiraga ko Kanjogera atazemera kuba nyina wa Rutarindwa kandi nawe yarabyaye umuhungu ariwe Musinga.
Amateka avuga ko Rwabugili impamvu yafashe Kanjogera akamuha Rutarindwa ngo ni uko nyina we ariwe Nyiraburunga yari yaratanze(gupfa cyangwa kwitaba imana).Abiru bati:Rwabugili yakoze ikosa gufata ryo guha Kanjogera ubugabekazi kuri Rutarindwa ,kandi yarasanzwe aziko atamukundaga na mbere hose.
Umwami Musinga yazize kwanga kubatizwa
Aha rero niho urwangano rukaze rwavuye. Ikindi Kanjogera niwe mugabekazi wakomokaga mu bwoko bw'abega bwavagamo abageni b'ibwami. Nyiraburanga we yavukaga mu bwoko bw'abasinga. Umwami wese iyo yimikwaga yagombaga kugira umugabekazi. Abiru bategekaga ko uhawe ubwami ari impfubyi yahabwaga umubera umubyeyi kugirango agire nyina.
Abega babonye ko umwami Rwabugili akoze ikosa bahita bacura umugambi wo gukora kudeta(coup d'etat)Umwami Rutarindwa nibwo yahiritswe ,bahita bimika Musinga.Umugambi wacuzwe na Kanjogera na basaza be aribo:Kabare na Ruhinankiko hamwe n'umuhungu wabo witwaga Rwidegembya.
Intambara yo guhirika umwami Mibambwe Rutarindwa yatangiye bakuraho ibyegera bye nabari bashyigikiye ubwami bwe nk'abiru. Iyo ujya gukuraho ubutegetsi ukoresha inzira nyinshi ,ninayo yakoreshejwe kuko babanje kugenda bikiza umwe umwe kugeza bakomereje kubandi bana ba Rwabugili batemeraga ko Rutarindwa yamburwa ubwami.Rwabugili aha niho bamushinja amakosa yakoze mbere yuko atanga.
Urugamba rwabereye ku Rucunshu.Umugambi wa Kanjogera wari ugiye kumupfubana iyo adahita afatirana ingabo z'abatanyagwa zari zivuye mu Budaha zaje zije kuvuna umwami ngo zifashe kunesha iz'umwami Rutarindwa. Kabare yarazwiho ubutwari k'urugamba mu gihe cy'ingabo za muramu we Rwabugili byatumye izo ngabo zimwumva vuba zanga kwiteranya nawe ngo hato zitikura amata mu kanwa.
Umwami Rutarindwa abonye ko yaneshejwe ni ko gufata icyemezo gikomeye yiyegereza ibirango by'ubutegetsi harimo ingoma Kalinga ariyo yakwitwa ibendera ry'ubu afata n'umuryango we bitwikira mu nzu aho kwicwa na muka se Kanjogera. Intambara yahise irangira kuko uwari ukenewe ngo yicwe yaramaze gupfa cyangwa gutanga. Kanjogera hamwe na Kabare bahise bimika Musinga afata izina ry'ubwami rya Yuhi.
Ubwo rero Kanjogera mu ntsinzi irambye yahise yiyambura ubugabekazi bwa Nyiramibambwe yambara ubwa Nyirayuhi. Ingoma y'ikinyoma yahise itangaza ko Rutarindwa yari yaribye ingoma abonye se Rwabugili amaze gutanga yitwaje ko Musinga yarakiri umwana. Iyi ngoma ya Musinga yabayemo amahano kuko yarakiri umwana ategekerwa na Kanjogera ariwe nyina hamwe na ba nyirarume harimo Kabare. Abarokotse intambara yo ku Rucunshu bati:Rwabugili yatanze ingoma nyiginya peee!!!Nyuma yiyo ntambara ibwami havutse urwikekwe havuka imitwe ibili ,kuko amazimwe n'urwangano nibyo byahawe intebe ubwicanyi buvuza ubuhuha.Ihunga riba riratangiye.
Ibihuha byibasiye rubanda bakicwa bashinjwa ko bagitsimbaraye kuri Rutarindwa.Ibi ngo byakorwaga bashaka guhamya ingoma ya Musinga. Icyo gihe abanyiginya bagiranye ibibazo n'abega kuko harimo itotezwa rikaze ryaherekejwe no guhunga. Indi ngaruka iy'intambara yateje mu mateka y'u Rwanda ni uko yatumye ibirango by'igihugu bishya.
Ibyasimbujwe ibyo birango ntabwo byahawe agaciro kuko abanyarwanda ntabwo bigeze babyemera.Impamvu ni uko bavugaga ko ibyo birango by'ubutegetsi bw'u Rwanda byari kuzabaho igihe cyose,umwana w'umunyarwanda akazabimenya . Kabare we at:Kalinga n’igiti bazabaze ikindi ariko umwana wacu yime ingoma.
Abasesengura bemeza ko gutwika Kalinga ko aribyo byatumye ingoma ya Musinga na Kanjogera ariwe nyina itaramba. Amateka atubwira ko nabo baciriwe ishyanga ahitwa Moba ya Kongo ko ariho umwami Musinga yatangiye ko n'umugogo we watwawe n'ababiligi. Rwabugili nk'umwami nk'umubyeyi wa Rutarindwa ntabwo yubashye abiru bituma umuryango we wicana. Ngibyo ibyo ku Rucunshu.
Kalisa Jean de Dieu.