Meya wa Nyarugenge Nzaramba araniga ishoramari

Nyarugenge ya Kigali ishyamba siryeru:Umushoramari Ndayisenga na mugenzi we Ngendahayo mu gihirahiro

Abayobozi bahimaniye ku ishoramari none  bariteye igihombo.Akarere ka Nyarugenge kuva2011 kugeza2015 kayoborwaga na meya Mukasonga. Kuva 2016 karayoborwa na meya Nzaramba.meya_wa_nyarugenge

                                                        Meya w'akarere ka Nyarugenge Nzaramba

Ubu biragaragarira buri wese ko inzu yuzuye ku Muhima wa Nyabugogo yo mu karere ka Nyarugenge meya Nzaramba yanze ko ikorerwamo kugirango ahime umushoramari Ndayisenga Materne hamwe na mugenzi we  Ngendahayo Faustin Amakuru twakuye ahizewe ,abayaduhaye bakadusaba ko amazina yabo twayagira ibanga badutangarije ko meya wayoboraga Mukasonga icyangombwa yatanze akagiha abashoramari bubaka meya Nzaramba yagitesheje agaciro.matern23

                                    Iyi nyandiko ni cyemezo ndakuka kitagomba guteshwa agaciro

Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame bizwiko ikangurira abanyamahanga bifite kuza gushora imari zabo mu gihugu kugirango abanyarwanda babone akazi bityo imibereho yabo irusheho kugenda neza. Aha rero niho hibazwa impamvu inyubako ya Ndayisenga Materne na mugenzi we Ngendahayo Faustin meya Nzaramba ayibuza epfo na ruguru kandi yaruzuye. Tucyumva iyo nkuru twagerageje gushaka meya w’akarere ka Nyarugenge ariwe madamu Nzaramba ntiyagira icyo adutangariza.materne12

                             Nsabimana Dieudonne  n'umugorere we Jeanne imitwe bakoze yarabapfubanye

Twagerageje no kumwoherereza ubutumwa kuri telephone ye ariyo 0788308364 nabwo twakoze inkuru ntacyo aradusubiza. Ubwo rero inkuru yasakaraga bamwe mubari batanze amafaranga yabo ngo bakodeshe ibyumba byo gucururizamo muri iyo nyubako,tuganira banze ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo,tuganira badutangarije ko hari bamwe mu bakozi b’akarere ka Nyarugenge bababwiye ko nibatajya gucururiza mu nyubako yahahoze Eto Muhima batazabemerera gucururiza munzu ya Ndayisenga Materne.matere35

                                                 Nsabimana Norobert  yiyambaje ibuka akama ikimasa

Twagerageje gushaka Ndayisenga Materne ngo tumubaze ku nkuru zivugwa ko bamubujije imirimo ye y’ishoramari ntitwabasha kumubona. Inkuru yacu yibanze ku kababaro k’abanyarwanda batanze amafaranga yabo bagakodesha ibyumba by’ubucuruzi none bakaba bataremererwa. Uruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge nabo ntacyo badutangarije.Mukasonga

         Meya mukasonga wacyuye igihe yatanze icyangombwa cyo kubaka inyubako igezweho mu rwego rwo guca ubucuruzi bwa kajagali

materne52

                                    Iyi nyubako ishobora gutezwa cyamunara mugihe idakorerwa mo

mayor_kayisime_avuga_ko_kwibohora_ari_ukwishimira_ibyagezweho_no_kubisigasira_1_

                       Nzaramba Meya mushya w'akarere ka Nyarugenge ateje igihombo iyi  nyubako kuko idakorerwa mo

Andi makuru twakuye ahizewe  kandi mu bizerwa ba Leta twaganiriye bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo. Tuganira bagize bati:Meya Nzaramba arashaka gutesha agaciro icyangombwa cyo kubaka cyatanzwe na meya Mukasonga yasimbuye. Ibi rero niba ari uku bimeze byaba ari ukugonganira k’umuturage. Ibi byaba ari ukunyuranya n’ihame ry’umukuru w’igihugu uhora akangurira abanyarwanda gushora imari no kwihangira umurimo.IMG-20160622-WA0000

Intandaro y’ibi bibazo irava ku kibazo cya Nsabimana Deiudonne na mwene nyina Nsabimana Norobert bashaka kugaruza inzu bagurishije babicishije mu nzira y’umuryango ibuka irengera abacitse ku icumu rya jenoside. Ibi rero nibikomeza gutya bishobora gutuma n’umunyamahanga yakwikanga ntashore imari ye mu Rwanda.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *