Umugati wa politiki ikibazo mu mashyaka
Inkubiri y'amashyaka menshi niyo yadukanye ubutegetsi bushingiye ku matora.Igihe cyo mu 1960 nibwo humvikanye uburyo bw'ubutegetsi bushingiye ku matora hifashishijwe amashyaka. Ubu rero muri ikigihe abanyarwanda bakomeje kwibaza kuri amwe mu mashyaka ari mu Rwanda ,niba akora cyangwa adakora? Bigaragara ko mu Rwanda hari amashyaka cumi na rimwe yemewe afite ibyangombwa.Ikindi kivugwa ni amwe yitwa ko abaho kandi wayashaka ukayabura.
Harelimana PDI
Dore urutonde rugaragara rw'amwe mu mashyaka akorera mu Rwanda:FPR iyobowe na Paul Kagame,ni nayo iyoboye andi kuko Perezida wayo ninawe perezida wa Repubulika kuko niyo inafite ubwiganze bw'abadepite benshi mu nteko ishingamategeko. Ishyaka PSD riyobowe na Dr Vincent Biruta,iri shyaka rigeze mu ikorosi kuko abarwanashyaka baryo bamaze kugera muri FPR.
Mukabaramba PPC
Nyuma ya FPR biboneka ko ariyo igaragaza amadarapo menshi mu gihugu ,kandi niyo igira abadepite ku mwanya wa kabiri .Ishyaka PL iyobowe na Mukabarisa Donathira nayo isatira PSD gusa bamwe mu barwanashyaka bayo barayikwepye bigira gushaka umugati muri FPR.
Rucibigango PSR
Ishyaka D.G party riyobowe na Frank Habineza naryo ryihagazeho kuko ryanze kujya mu matora y'abameya mu gihe hatagaragajwe uburyo amashyaka yose yagiramo uruhare,iri shyaka naryo rigira ibiro n'idarapo ryaryo urisanga aho bakorera. Ishyaka PDI ryo riyobowe na Fazi Mussa Harerimana ntahantu rigira ribarizwa kuko uretse kuri From y'amashyaka ntahandi wabona idarapo mu gihugu. Ishyaka PDI rimaze igihe ritashobora kujya mu matora rihora mumugongo wa FPR.
MUkabaranga PDC
Ishyaka UDPR ryo riri mukaga kuko ubu ryaranacukijwe kuko ubu ritagaragara mu nteko ishingamategeko. Ishyaka PPC riyobowe na Mukabaramba Alivera ntabwo riragira ibiro kuko kashe uriyobora ayitwara mu isakoshi. Ishyaka PDC riyobowe na Agnes Mukabaranga naryo wagirango ryabaye nk'impehe kuva uwari ariyoboye Mukezamfura Alfred ahunze igihano cya burundu kubera jenoside yakorewe abatutsi yari imaze kumuhama.
Kanyange Phoibe PSP
Ntabwo riratanga igitekerezo muri iy'imyaka yose Leta y'ubumwe imaze iyoboye igihugu,ikimenyimenyi uretse kuri From ntahandi wasanga idarapo ryabo bahora biheshe mu kwaha kwa FPR nayo ikabihorera.Kashe y'ishyaka itwarwa mu isakoshi.Ishyaka PSR ryabohojwe na Rucibigango Jean Baptiste rikaba ryarasinziriye kuko kashe iba mu mufuka w'ikote rye. Iri shyaka ntabwo rishobora kunenga ibitagenda neza cyangwa ibibangamiye abaturage kuko ryabaye irya Rucibigango ntabayoboke rigira.
Ishyaka PSP ni irya Kanyange Phoibe n'umugabo we gusa,kandi umugabo we ni FPR cyane gusa iri shyaka ntabwo rigira aho ribarizwa nta n'ubwo rirratinyuka kuvuga ikibazo na kimwe kibangamiye abanyarwanda.Kanyange nta n'ubwo yavuga ko i Gikondo aho atuye ahitwa mu Migina kurya gatanu hari urugomo rukorwa n'indaya nawe kashe iba mu isakoshi ye.
PS Imberakuri ryagabiwe Mukabunani Christine nirye n'umugabo gusa nawe kashe ayitwara mu isakoshi ntazi iyo ava niyo ajya kuko politiki yaramusize. Abanyarwanda batandukanye twaganiriye badutangarije ko bashaka kuzandikira RGB nk'uko bandikiye inteko bagahindura itegeko nshinga hanafatwe ingamba kuri amwe mu mashyaka.
Dore uko babibona niba ngo ishyaka ritagira ahantu hazwi ribarizwa riveho kuko rirateza icyugazi politiki y'u Rwanda.Umuturage umwe wo mu karere ka Gasabo tuganira ku kibazo cy'amashyaka menshi we ntiyazuyaje yantangarije ko amashyaka mu Rwanda ari abili gusa .
Mukabunani PS Imberakuri
FPR iyoboye igihugu na Green Party yanze kwitabira amatora ayariyo yose yaba ku butaka bw'u Rwanda hari ibitarubahirijwe. Umwe ati:Mbwira ukuntu umuntu yaba perezida w'ishyaka ,akaba visi perezida waryo umugore akaba ucunga umutungo umwana akaba umunyamabanga ukariyoboka.
Ikindi kivugwa ni uko ayo mashyaka yose ahora muri munzunga nta musaruro atanga.Umuturage wo mu karere ka Kamonyi yagize ati:Reba nk'umudepite nka Mukama Abas ntabwo yashobora kubaza impamvu ibiro by'umurenge byubatswe nabi kuko aba yanga kwiteranya na Gitifu kuko ari uwo muri FPR.
Ibibazo byugariza abaturage bikazarindira igihe umukuru w'igihugu azabasurira biterwa n'abadepite bataba babavugira ahubwo baramya umugati wabo wo muri politiki.
Kimenyi Claude