Matabaro Jean Marie Vianney kuganishwa mu butabera?Matabaro yari yanze kwegura areguzwa.
Ibihe ubibeshyamo igihe kikakuganguruza. Politiki uyizera gute?politiki igukamira gute? Ubu turi ku nkuru yuwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umujyi wa Kigali bwana Matabaro Jean Marie Vianney wegujwe kubera amakosa atandukanye yagiye akorera igihugu.
Matabaro yirukanwe mu mujyi wa Kigali
Dore amwe mu makuru agera ku kinyamakuru ingenzinyayo .com!! arahamyako Matabaro yabwiwe kenshi kureka gushora Leta mu manza akanga,ikindi aravugwaho ko iyubakwa ry’iriya nzu umujyi hamwe n’akarere ka Nyarugenge bikoreramo habeshywe ku ifaranga ryayubatse mu gihe we n’uwari Meya w’umujyi Fifele Ndayisaba bitabye inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite bashinzwe gukurikirana inyerezwa ry’umutungo wa Leta bakananirwa kwisobanura. Perezida w’iyo komisiyo Depte Nkunsi Juvenal we yabajije impamvu bashora Leta mu manza basubizako hari igihe biba ngombwa.
Abahanga bagize bati:Uwagabiye bariya bagabo aracyafite imbaraga navaho bazabyishyura ibyo banyereje. Andi makuru atugeraho ava ahizewe ngo Matabaro ashobora no kubazwa umutungo yanyereje igihe yabaga muri Banki y’imiturire bahombeje ikavaho burundu. Umwe ati: Matabaro igihe yabaga muri Banki y’imiturire yagiye aha abanyabubasha ibibanza cyangwa akabagurisha amazu ya Leta ku mafaranga make nabo bamukomezanya mu mujyi wa Kigali none agiye kubyishyura wenyine.
Matabaro agomba ngo gusobanura Kiosque yashenywe ahakozwe umuhanda winjiraga hariya hakozwe Gare kuko yaba yarishyuwe amafaranga menshi kandi yari kwishyura makeya.Iyi Kiosque yashwenywe igihe yariwe warufite ubuyobozi bw’umujyi mu ntoke ze hategerejwe ko hatorwa ingoma ya Ndayisaba Fidele. Zimwe mu nshuti zahafi za Matabaro zadutangarije ko yategetswe kwegura ku wagatanu akanga nyuma akaza kweguzwa ku ngufu za Leta kuko nta nshingano n’imwe yuzuzaga.
Abashinzwe umutekano mu mujyi wa Kigali tuganira bagize bati:Ingoma ya Kirabo yakoze amakosa yirukana uwari Gitifu w’umujyi ararega arawutsinda bityo rero ntabwo hari gukorwa ikosa ryo kuwirukana Matabaro kuko nawe yari yanze ashaka kuzarega. Matabaro naramuka aganishijwe mu nkiko nk’uko bivugwa ashobora kuzabazwa imwe mu mitungo ya Banki y’imiturire kongeraho ibyo mu mujyi wa Kigali.
Kimenyi Claude