Politiki ishusho ya Demokarasi
Shima Diane Rwigara ati:Ndashaka kuyobora u Rwanda.Ubushobozi n’ubushake ngo nibyo bimuha icyizere cyo kuyobora u Rwanda.
Ibitekerezo bya muntu ntabwo bikwiye kuba imbogamizi kuri bamwe ku bandi.Shima Diane Rwigara we arashaka kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu. Inzozi zirotwa gutyo zikarotorwa mu bicu bishobora kubyara igihu. Diane Rwigara we ngo yumva afite ubushobozi n’ubushake byo kuyobora u Rwanda. Birashyushye muri politiki nyarwanda,gusa umunyarwanda yumva ate politiki isangiriwe mu bwisanzure?umunyarwanda yumva ate politiki mu bwisanzure bw’ibitekerezo birenze ibindi.
Shima Diane Rwagara ushaha kwiyamamariza kuyobora urwanda[photo ingenzi]
Tariki ya gatatu z’ukwezi kwa gatanu nibwo uwitwa Shima Diane Rwigara yatangarije abanyarwanda ko aziyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda cyangwa Perezindante. Umukandida wese anganya n’undi uburenganzira igihe cyo kwiyamamaza cyangwa hari urusha undi?niba rero Diane Rwigara avuga ko hari ibyo azakemura abanyarwanda nibamugirira icyizere abatanga amahirwe ni abatora.
Iyo amatora ageze buri wese apima amahirwe aciye mu cyizere abanyarwanda bamugirira. uyu mukobwa wimyaka igera kuri mirongwitatu nitanu akomeza kujyeza imigabo nimigambi kubanyamakuru yagarutse cyane kubyo azihutira gukora naramuka agiriwe ikizere nabanyarwanda bakamutora, akomeza agira ati nzarwanya akarengane gakorerwa buri umwe wese , itangazamakuru rigomba kwigenga nzagirana ibiganiro nibihugu byituranyi tutavuga rumwe. Shima Diane Rwigara mukiganiro nabanyamakuru[Ptoho Archives]
Ntawukwiye guhutazwa kubera igitekerezo cye,ntawukwiye kwimwa serivise kubera igitekerezo cye,politiki isangiwe niyo nkingi y’ubumwe bw’abenegihugu.
Murenzi Louis