Itangazo ry’ishyaka PS Imberakuri

ITANGAZO N° 001/PS.IMB/NB/2019:"ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRAMAGANA ABARYIYITIRIRA BABA BAFATANYIJE N'IMITWE YA GISIRIKARE"

Rishingiye ku Itegeko ry'u Rwanda rigenga Imitwe ya Politiki n'Abanyapolitiki;

Rishingiye kandi ko Ishyaka PS Imberakuri ryemewe na Leta y'u Rwanda kuva mu mwaka wa 2009 bityo inzego zifata ibyemezo zikaba zikorera mu Rwanda;

Rimaze kubona ko hari abiyitirira Ishyaka PS Imberakuri bemeza ko bafatanyije n'imitwe ya gisirikare bagamije gusa kugira ibitambo abayobozi n'abarwanashyaka b'Ishyaka PS Imberakuri bari mu Rwanda;

Ishyaka PS Imberakuri riramenyesha Abarwanashyaka baryo,Impirimbanyi zose ndetse n'Amahanga ibikurikira:

Ingingo ya mbere:

Ishyaka PS Imberakuri ni Ishyaka ritavugarumwe na Leta ya Kigali ryemewe na Leta y'u Rwanda kuva mu mwaka wa 2009 bityo rikaba rihirimbanira impinduka mu Rwanda binyuze mu nzira y'amahoro.

Ingingo ya 2:

Ishyaka PS Imberakuri rikora imirimo ya politiki ryisunze itegeko ry'u Rwanda rigenga Imitwe ya Politiki n'Abanyapolitiki bityo inzego z'Ishyaka PS Imberakuri zifata ibyemezo zikorera mu Rwanda bishingiye ku Itegeko Nshingiro ryaryo ryemejwe hisunzwe Itegeko rigenga Imitwe ya Politiki n'Abanyapolitiki.

Ingingo ya 3:

Ishyaka PS Imberakuri ryamaganye abakomeje kuryiyitirira bemeza ko bafatanyije n'imitwe ya giserikare ikorera mu Karere u Rwanda ruherereyemo n'abandi bose basinya amatangazo mu izina ry'ubuyobozi bwa PS Imberakuri kuko ibyo bakora binyuranyije n'amategeko yavuzwe haruguru .

Ingingo ya 4:

Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko abaryiyitirira bigaragara ko bagamije gusa kugira ntama itangwaho igitambo ubayobozi  n'abarwanashyaka b'Ishyaka PS Imberakuri kuko batitaye namba ku ku kaga ibikorwa byabo bishobora gukururira abayoboke ba PS Imberakuri baba mu Rwanda.Ibyo bakora mu izina ry'Ishyaka PS Imberakuri bikaba nta shingiro bifite bityo bakaba bagomba kwamaganwa n'abarwanashyaka bose ba PS Imberakuri ndetse n'amahanga.

Ingingo ya 5:

Ishyaka PS Imberakuri riboneyeho umwanya wo gusaba Leta y'u Rwanda kwemera kugirana imishyikirano n'abatavugarumwe nayo bari mu Rwanda ndetse no mu mahanga.Rikaba kandi risaba amahanga guhatira Leta y'u Rwanda kwemera ibyo biganiro nk'uko yabihatiye ibindi bihugu byo mu Karere kuko kutabikora bifatwa nko gukutwakaza Leta y'u Rwanda cyangwa kwigira nyoninyinshi.


Bikorewe i Kigali,kuwa 03 Mutarama 2019.

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri w'Ishyaka PS Imberakuri (Sé)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *