ADEPR Akarere ka Bugesera umuriro watse kubera inkunga yatanzwe yo kubakira incike yarokotse jenoside yakorewe abatutsi amafaranga akaburirwa irengero.
Nziyumvira Canisius umukiristu w’itorero ADEPR mu karere ka Bugesera Paruwase ya Ntarama naho yubatse urusengero akaba ariwe wahayihaye nta kiguzi,none yahawe inkunga na bagenzi be mu rwego rwo kumusanira kubera ko inzu ye igiye kugwa,kandi akaba ari incike yakorewe jenoside 1994 asigara wenyine kandi yari yarabyaye abana icumi
Ubu biravugwa ko ifaranga ryari kumusanira ryahereye kwa Pasiteri Rwigema Donatien uyobora ADEPR Akarere ka Bugesera.
Imyizerere yo kuremera uwagize ibyago yahozeho kuva kera mu banyarwanda. Umuco wo gufasha Nziyimvira Canisius wari watekerejweho n’abakiristu b’itorero ADEPR mu rwego rwo kumusanira inzu ye kuko ishobora kumugwaho .
Tukimara kumva iy’inkuru twanyarukiye mu murenge wa Ntarama dusura uyu mugenerwa bikorwa ariwe Nziyumvira Canisius kugirengo menye uko byifashe. Yatangiye atwibwira:Nitwa Nziyumvira Canisius nkaba naravutse 1926,nkaba nararokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994,ndi umukiristu w’itorero rya ADEPR kuko ni jyewe nayihaye ikibanza yubatsemo ni nanjye nabatijwe bwa mbere muri Ntarama.
Mba jyenyine mu nzu kuko nta mwana ngira bose barabishe muri jenoside yakorewe abatutsi,ubu iyi nzu ubona nayo igiye kungwaho kandi nari numvise ko izasanwa none umwaka urashize ntagikozwe. Ing ninde wakubwiye ko bazagusanira inzu?NC nabibwiwe nabamwe mu bakiristu dusengana,kuko babimbwiye mu cyunamo cy’umwaka washize.
ingo nonese ko utasaniwe bakubwiye ko byatewe n’iki?NC bambwiyeko uyobora ADEPR y’Akarere yabyanze ,ariko ntibambwiye impamvu yenda Imana nimukoresha azagira impuhwe.ing hari abapasiteri cyangwa abakiristu bajya bagusura?NC baransura cyane abapasiteribayobora imidugudu nabo bita abadiyakoni.ing niki wasabi ubuyobozi bukuru bwa ADEPR ku rwego rw’igihugu?NC ni uko babwira uyobora ADEPR ku rwego rw’Akarere akangirira impuhwe imvura yo muri Mata itaragwa akansanira. Twegereye abapasiteri hamwe n’abadiyakoni tubabaza ku kibazo cya Nziyumvira Canisius uko bagifata mu itorero ryabo?Umwe ku wundi banze ko amazina yabo yatangazwa ariko bahurije ku ijambo rimwe rigira riti:Twakusanyije amafaranga agera kuri miliyoni zigera kuri ebyeri zo gusanira umukiristu wacu,ariko ntacyakozwe.Inama zagiye ziba zose ikibazo cyarabazwaga uyobora ADEPR ku rwego rw’Akarere ariwe Pasiteri Rwigema akadusubizako bitihutirwa. Twahamagaye Pasiteri Rwigema Donatien uyobora ADEPR ku rwego rw’Akarere ka Bugesera ntiyitaba,ariko twakoze ikiganiro ku buryo bwanditse. Ing hari amakuru avuga ko hari amafaranga yateranijwe mu maparuwase cumi natatu (13) yo gusanira umukiristu wanyu witwa Nziyumvira Canisius kugeza na n’ubu bikaba bitarakorwa babikwibutsa ukababwira ko bitihutirwa ukabuka inabi?P.R.D amakuru baguhaye si ukuri kuko twamaze kubyemeza uko azasanirwa ,turimo turabitegura bizakorwa muri iki cyunamo. Abakiristu cyangwa nabandi bo mu murenge wa Ntarama basanga harabaye igikorwa kitari indashyikirwa,ngo amafaranga yateranirijwe gusanira uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi nta kindi akwiye gukoreshwa. Niba koko ayo mafaranga ahari nibyiza niba ntayahari byaba aricyo kibazo. Twavugishije ubuyobozi bukuru bwa ADEPR ku rwego rw’igihugu budutangariza ko bubizi kubera raporo bahawe ,ariko bakaba bagiye gukurikirana icyo gikorwa uwo musaza agasanirwa. Ubu rero turacyakurikirana iyi nkuru kuko twumvise ko uyobora ADEPR ku rwego rw’Akarere yatumije inama idasanzwe.
Ubwanditsi