Nyagatare: Minisiteri y’ubuzima irasaba ababyeyi, kwitabira kuboneza urubyaro, ndetse n’abagabo badasigaye.
Minisiteri y'ubuzima, n'abafatanya bikorwa babo, harimo imbuto Foundation, SFH Rwanda, n'abandi ,nibo bateguyeigikorwa cy'ubukangurambaga Ku mibereho myiza y'umuryango, cyiswe Baho neza
Mu karere ka Nyagatare kuruyu wa kabiri le23/04/2019 mu rwego rw'igihugu niho hatangirijwe ubukangurambaga, Ku mibereho myiza y'umuryango bwiswe Baho neza. Ubu bukangura mbaga bwibanze cyane muri gahunda yo gushishikariza ababyeyi Ku kuboneza urubyaro, gusuzuma abana bareba ko badafite imirire mini, gutanga ibinini by'inzoka kubana bafite umwaka umwe 1 kugeza kumyaka cumi n' itanu15, bagatanga n'ifu ya Ongera, kubana bafite kuva kumezi atandatu6 kugeza kumyaka itanu5.
Mubijyanye no kuringaniza urubyaro, umwe mubagabo twavuganye ntabwo yumva uburyo abagabo baringaniza urubyaro.Ati" Njyewe burundu sinayiboneza, abubwo najyendera Ku nama za muganga.
Nikuze n'umwe mu bajyanama b'ubuzima, yavuze ko bakomeza kujyenda bahugura ababyeyi kukuboneza urubyaro ariko batarabyumva neza.Ati" Abaturage ntibumva neza kuboneza urubyaro ngo babyare abo bashoboye Ku rera, aho usanga bamwe bitwaza amadini, ntibemere kuboneza urubyaro" Guverineri w'intara y'Uburasirazuba Mufurukye Fred, yavuze ko urugamba rw'amasasu rwarangiye, ariko bagifite urugamba, rwo kwegereza serivisi, abaturage.
Ati," muri iyi ntara yacu y'iburasirazuba, twujuje amavuriro23, yubatswe mu mezi abiri asaga andi 30 yarasanzwe akora, anavugako uyu mwaka urangira buri kagari gafite ivuriro."Aka karere ka Nyagatare, gasanzwe gafite ibitaro bya nyagatare, ibigo nderabuzima20, amavuriro y'ibanze53, amavuriro yigenga16, ndetse na farumasi10. Mufurukye Fred, yasabye abaturage kwegera serivisi, kandi bakazikoresha neza.
Minisitiri w'ubuzima,Dr, Diane Gashumba, yavuze ko hari uburyo bukorerwa abagabo, aho yavuze ko abagabo bavugako kuringaniza urubyaro baba babakonnye atari byo.Ati"Umugabo waboneje urubyaro nawe aba yiyumvisemo gahunda yo kunganira umugorewe, kugirango ye kuba ariwe wenyine bireba kandi uburyo buhari, ntacyo bubatwara. Barakomeza bakubaka urugo neza, barakomeza bakaba abagabo mu rugo bafite imbaraga, bafite urukundo, n'umugabo nk'undi ntacyintu cyamugabanutseho, kuko s'ukumukona, nk'uko bamwe babitekereza"
Dr Diane, yahaye abaturage urugero rw'uko nawe yaboneje urubyaro.Ati" ntabwo twabakorera ibyo natwe tutakoze nka bayobozi, tutazi impamvu yabyo, tutize, tutasomye, tutakoreye ubushakashatsi".
Imibare itangwa na minisiteri y'ubuzima igaragaza ko muri 2005 ubwitabire mu kuboneza urubyaro bwari 10%, muri 2010 bwarazamutse cyane, bugera kuri 45%, muri 2015 bukaba bwari bugeze kuri48.
Mukanyandwi M.Louise