NYANZA:Ntarabona imibiri y’abanjye bishwe muri Jenocide Kwibuka harageraga nkayoberwa ibyo ndimo ” Past Clement MUGANZA

Kuri uyu wa 04/Gicurasi /2019 , Mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Ntyazo ,Akagali ka Bugali mu Mudugudu wa Gisayura ni hamwe mu Gihugu hari hakigaragara imibiri y’abishwe muri Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 ku misozi, kuri uwo munsi nibwo imibiri igera kuri 82 yakuwe mu cyobo kibarizwa mu Mu murenge wa Ntyazo, Akagali ka Bugali,Umudugudu wa Gisayura, aha ni naho habonetse imwe mu mibiri yabo mu Muryango wa Pasteur MUGANZA Clement akaba n’umuyobozi w’ibiganiro kuri Radio ya ADEPR.

Pasiteri Clement

Ku ikubitiro abicanyi bahereye kwa Didas Disi ,Ise wa Past MUGANZA Clement kuko bavugaga ko inyenzi zose ariho zicumbika ,Ise yari resiponsabure  w’ikigo cy’amashuri , Ni Jenoside yayobowe ni Uwitwaga NZARAMBA Athanase wigeze kuba Burugumesitiri wa Komini Ntyazo .

Pasiteri yasengeye abaraho kugirango bakomeze bagire imitima yo kubaka U Rwanda no kubana mu mahoro:Aha imibiri iracyari hasi mu gitaka.

Nk’umwe mu bahagarariye abacitse ku icumu ,Mu Kiganiro Past MUGANZA Clement yahaye abari baje kwifatanya nabo mu miryango y’abacitse ku icumu mu Mudugudu wa Gisayura kuri uwo munsi , yavuze ko kuba babonye imibiri yababo, abaturage bo Mudugudu wa Gisayura babigizemo uruhare rukomeye , yasabye abaraho gukomeza kwifatanya n’abacitse ku icumu kubwi intimba baba bafite mu mitima yabo , yasabye abaraho kumenya abana urubyiruko  bakiri bato abasaba kutaganiriza abana babashyiramo ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri kuko iyo ubibwiye abana uba uri kwica igihugu .

Pasiteri Clement aragira inama abaturage gusaba imbabazi

Yagize ati :‘’ Iyo uganirije umwana urubyiruko ukamushyiramo ya ngengabitekerezo, ukamushyiramo amacakubiri uba urimo wica U Rwanda rwejo ,uba urimo wica abazagukomokaho,abazakomoka kurinjye nawe ibyo nibintu bya buri wese ku byitaho nk’abanyarwanda ‘’.Yakomeje yibutsa abaraho impamvu bashyingura mu cyubahiro

ati: ‘’ haba ari Bibiliya ,haba ari amateka y’igihugu , haba ari mu muco nyarwanda umuntu wese bajugunye ku gasi ,amaraso ye arataka ,bene ayo maraso agira umuvumo niyo mpamvu utakwishimira ko imibiri imeze kuriya iba ku gasi , uzahinga ntuzeza , ntushobora gutera imbere ,ntushobora kwishima ,ntushobora kugira urugo rwiza ,ntushobora kugira akagali keza ,kuberako hari ikintu utakoze ,imibiri y’abantu itandukanye n’imibiri y’inyamaswa ,bibiliya ivuga ko igihe icyaricyo cyose utubashye imibiri utagubwa neza amaraso ahora ataka akagera imbere y’Imana ,nta mahoro rero wagira ‘’.

Yasabye abaraho kugira imbabazi, yibutsa ko abacitse ku icumu biyemeje gutanga umusanzu ku gihugu  w’imbabazi asaba abaraho bagize icyo bakora muri Jenoside gusaba imbabazi, asaba abarebereye ,abashungereye ,abatunze agatoki … gusaba imbabazi.

Bamwe mu bacitse ku icumu muri Gisayura bari baje kureba imibiri yababo:

yagize ati: ‘’ Uzi gusaba imbabazi azisabe ,ikintu abacitse ku icumu twahaye igihugu cy’U Rwanda ni imbabazi ,umusanzu twahaye iki gihugu cyacu ni imbabazi ,twafashe imbabazi zo mu mitima yacu turavuga tuti guverinoma y’U Rwanda n’abanyarwanda umusanzu wacu wo kubaka iki gihugu ni  umwe ni imbabazi ‘’.

Avuga ko iyo umuntu asabye imbabazi azihabwa ariko iyo uzihawe utazisabye ni nko kukwikoreza amakara ku mutwe izo mbabazi zikubera ikigeragezo .

Yasabye abanyagisayura kuganira n’abacitse ku icumu bakaganira kubyabayebityo  bakubaka igihugu cy’U Rwanda .

Mu Kiganiro Past MUGANZA Clement yagiranye n’IGITANGAZA.COM , yavuze ko atarabona imibiri y’abantu be bishwe muri Jenoside yigungaga cyane nko mu gihe cy’icyunamo, kuko yibazaga impamvu atashyinguye umuryango we, kuko uwibuka abikorera aho umubiri w’uwo yibuka unshyinguye ,akibaza impamvu ataririye abe .

Akomeza avuga ko ubu noneho nubwo atari bose yaboneye imibiri ariko ko byibuze agiye kubashyingura mu cyubahiro bakwiriye, bikaba bimubereye umuti womora ibikomere kuko guherekeza umuntu wawe bituma byibuze wumva ko igihe nikigera uzongera ukamubona kuko wamuherekeje ku mugaragaro wamuririye ,avuga ko ibyiringiro byo kuzongera kubabona biri kwiyongera mu mutima.

Imwe mu mibiri yo mu muryango wa Past MUGANZA Clement yabonetse muri icyo cyobo ni umubiri wa Mama we  umubyara wishwe nabi bamushyize ku muhanda bavuga ngo abahisi n’abagenzi nibarebe uko abatutsikazi bateye.

Barumuna be bane, batanu bo kwa Se wabo , na babiri bo kwa Sekuru. Gusa igisa n’umwihariko wo muri ako gace ni uko abaturage bo mu Kagali ka Bugali bafashe Jenoside bayigereka ku Barundi bari impunzi icyo gihe .Ibi bikaba byaragize ingaruka zikomeye ku bacitse ku icumu mu cyahoze ari komini Ntyazo kuko kubona ubutabera bitoroshye mu gihe byahariwe abarundi nk’uko Pasitori Muganza yakomeje abivuga.

Bwana NSENGUMUREMYI Theoneste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa NTYAZO , yatangaje ko uwo munsi himuwe imibiri 3200  bisaga mu Murenge wose wa Ntyazo, izajyanwa mu Murenge wa Muyira I Nyamiyaga ku rwibutso rushya rwa Mayaga,Muri uwo Murenge wose haguye abatutsi barenga 32 500 ,avuga ko abicanyi bari biganjemo Interahamwe zariziturutse I Nyamiyaga hamwe n’abarundi abandi bakicwa bashaka kwambukira I Burundi aho usanga ku mihanda yo muri uwo murenge higanje ibyobo byinshi biciragamo abatutsi.

Akomeza avuga ko bagishakisha amakuru banasaba abakoze ubwo bwicanyi kugirango bakomeze gutanga amakuru.

Avuga k’umutekano w’abacitse ku icumu mu Murenge wa Ntyazo dore ko hegereye u Burundi ,

yagize ati ‘’ Icyo nababwira cyo umutekano umeze neza si kimwe nkahandi hose tujya twumva ngo bangirijwe imyaka cyangwa se ibikoresho, abacitse ku icumu baba barinzwe ,aho bari tuba tuhazi uwo tubona afite ikibazo kijyanye n’ihungabana nawe turamwiyegereza bityo akabona ko atari wenyine ariko umutekano wabo umeze neza ‘’.

Ku bijyanye n’ingengabitekerezo yavuze ko bamaze kubona ibirego bibiri kuri iyi nshuro ya 25 avuga ko ntakibazo bafite cy’ingengabitekerezo muri Ntyazo , ku bijyanye ni ubumwe n’ubwiyunge avuga ko hari abantu bataratangira kwiyakira aho bisaba ko abantu bagomba gukomeza kwigishwa .

Imibiri yabonetse izashyingurwa ku itariki 30 /Kamena/ 2019 kurwibutso rushya rwa Mayaga ,rwubatse mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Nyanza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *