Kuri uyu wa gatandatu ushije Ikipe ya Muhanga fc yahaye ikipe ya APR fc isomo rya ruhago ikomeza gutakaza icyizere cyo gutwara shampiyona.
Ikipe ya Muhanga fc yeretse APR fc ko nta kipe ntoya ibaho ahubwo ko bahabo kurushanwa umutungo naho buri yose igira uko itegura umukino. Ku wa gatandatu ushije habaye agashya ko kubona inuma mu kibuga igafatwa nk’ikimenyetso cyatumye Muhanga fc itsinda APRfc.
Ibyo bita umuti w’ikibuga ngo Muhanga fc yawurushije APR fc nk’uko byemezwaga na bamwe mubafana.
Impera za shampiyona ku isi hose usanga zihangayikisha abayobora amakipe, abatoza, abafana byagera kubakinnyi ho bikaba akarusho.
Mu ikipe ya APR fc harabura byinshi kugira ngo ibe yaba nk’uko abayiyobora babyifuza. Abakinnyi benshi batangiye gukura bakinishwa badasimbuza, umutoza ukinisha uburyo bwaretswe mu binyacumi by’imyaka myinshi ishije.
Agahinda kari kose kuri stade ya Muhanga aho abafande bari barakajwe no gutsindwa ndetse banarushwa ku mugaragaro, kandi bagatsindwa n’ikipe itanagira ubushobozi bw’umutungo.
Ikipe ya APR fc igira mukeba witwa Rayon sports, kuko niyo bakina stade ikuzura. Uyu mwaka wa shampiyona ushobora kuzabera ikipe ya APR fc urwibutso nk’urwo muri 2002 aho yarushaga Rayon sports amanota abili ikayitwara shampiyona iyirusha inota rimwe. Ikipe ya APR fc yahisemo gukinisha abanyarwanda, ariko igatozwa n’abanyamahanga mu buryo usanga nabo badatanga umusaruro. Tureke imyaka yashize turebe uyu wa 2019.Imikino y’indi ntacyo yari itwaye ariko uwa APR fc yatsinzwe na Muhanga na Rayon sports igatsinda Musanze fc niwo werekanye ko imwe ifite amahirwe indi ntayo.
Ese Rayon sports ishobora gutakaza? Ese APR fc ishobora gutsinda isigaye iyo bahanganye idatsinda? Muhanga fc yarushije ikipe ya APR fc kuva umukino utangira kugera urangira. Abakinnyi bakuze bakina buri munsi nabyo bishobora kuba kimwe mubitera ikipe ya APR fc gutakaza imikino mu buryo butateguwe.
Ese koko nk’uko abafana b’ikipe ya APR fc babivuga umutoza wabo ntashoboye?isesengura ryimbitse ryerekana ko igura ry’abakinnyi kuri APR fc rikorwa nabi uhereye nko kubo bongeyemo mu gice cya kabili cy’iyi shampiyona.Igisabwa n’abakunzi ba ruhago nyarwanda ni ugushishoza kw’abasifuzi kugira ngo hatagira ikipe ibura ibyo yakoreye. Igikombe kigatwara uwagiharaniye.
Kimenyi Claude