Huye: Barishimira ko batagisiragizwa batumwa ibyemezo ngo bahabwe serivisi

Abaturage bo mu mu karere ka Huye bagana inzego z’ibanze barishimira ko batagisiragizwa n’abayobozi babatuma ibyemezo bitandukanye ngo babone guhabwa serivisi. Mbere wasangaga basabwa kubanza kwerekana aho bishyuriye indi misanzu isabwa umuturage aho atuye kugirango ahabwe serivisi.

 

Mukeshimana Floride utuye mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye akaba akora umurimo w’ubuhinzi, atangaza ko mbere bajyaga basabwa ibyemezo bitandukanye kugirango bahabwe serivisi zitangirwa mu nzego z’ibanze.

Yagize ati “hari nk’ubwo wajyaga gusaba icyangombwa cy’irangamimerere utakwerekana icyemezo cy’aho wishyuriye ubwisungane mu kwivuza ntugihabwe, hari igihe rwose watahiraga aho.”

Munezero ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 24, akora umurimo w’ubunyozi mu Murenge wa Ngoma mu karere ka Huye , avuga ko byari bibabangamiye, ati “yego koko ni ngombwa kandi  biranakenewe ariko se, niba nje ku kwaka icyemezo cy’ivuko ukabanza ukanyaka mituweli urumva uburenganzira bwo guhabwa serivisi nziza buba budahonyowe ?”

Abayobozi muri Huye babiganirijweho

Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange, ngo abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Huye bahawe amahugurwa, baganirizwa ku mitangire ya serivisi inoze bahabwa n’imirongo ngenderwaho ku buryo nta muyobozi wemerewe gukora ibinyuranye n’amabwiriza.

“Abayobozi bo ku nzego z’ibanze bahawe amahugurwa ndetse basobanurirwa imirongo njyenderwaho n’urutonde rwa serivisi (service charter) ku buryo nta muyobozi wemerewe gukora binyuranye n’ibiteganywa.”

Sebutege avuga ko umuturage adakwiye gutegerwa kuri serivisi akeneye ngo abe aribwo yishyuzwa imisanzu y’aho atuye, ahubwo ubuyobozi bufite inshingano zo gukangurira abaturage izi gahunda kugeza bumvise ubwabo ko bagomba kubikora nk’inshingano.

Nta tegeko ribiteganya

N’ubwo bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bajyaga basaba abaturage kubanza kwerekana ibyemezo bitandukanye mbere yo guhabwa serivisi, ndetse n’ubu hamwe bikaba bigikorwa nta hantu na hamwe biteganijwe mu mategeko y’u Rwanda.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihgu ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter nayo iherutse kwamagana abayobozi babikora, inatangaza ko igiye kubikurikirana igafata umwanzuro ukwiye.

NSABIMANA Francois

ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *