FPR mu murenge wa Kinyinya ishyamba si ryeru.

Bamwe mu banyamuryango  ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Kinyinya baratabaza kubera ko bimwa ubwisanzure bugendeye ku mahame yawo.

Nyobozi ya FPR mu murenge wa Kinyinya[photo ingenzi]

Kuki bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Kinyinya bavuga ko harimo iibitagenda neza ,ntibikosorwe ,ahubwo bagahutazwa?Kuki habamo ibitagenda neza mugihe mu rwego rw’igihugu bigenda neza biraterwa n’iki?Inkotanyi ingana nindi ntayiruta indi,ariko mu murenge wa Kinyiya ngo bihaye inshingano zo kurutana bikaba ariyo mpamvu batabaza amazi atararenga inkombe.

Hari ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu murenge wa Kinyinya bigendanye n’imiyoborere idasobanutse ndetse abaturage bita nko kwikanyiza cyangwa igitugu aho babona bimaze kurenga urugero akaba ariyo mpamvu bahisemo gutanga amakuru kugirango ababishinzwe babashe kugira icyo bakora kuko bitabaye ibyo imiyoborere y’uwo murenge isigaye ituma abaturage bibaza impamvu ahandi ari byiza iwabo bakaba bari mu bibazo.

Imiterere y’ikibazo ni uko abaturage bagize uwo murenge babona nta jambo bagifite cyangwa uruhare mu bibakorerwa ahubwo bikorwa  na bamwe bigize abavugizi b’abandi nyamara babikora bagamije kuyobya uburari bw’amakosa akorerwa mu murenge ndetse no gukingira ikibaba abayobozi b’umurenge barangajwe imbere n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Madamu Umuhoza Rwabukumba  Mado abifashijwemo na  Perezida(Chairman) w’Umuryango RPF Inkotanyi mu murenge, Bwana Mutsindashyaka  Andre.

Umwe mu baturage utashatse kwivuga izina ariko akaba n’Umunyamuryango wa RPF Inkotanyi mu murenge wa Kinyinya ubarizwa mu kagari ka Murama yatangaje amakuru avuga ati”Twebwe nk’Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi biratubabaza cyane iyo tubona abantu batarenze 2 bashyira umurenge mu bibazo bakigira  nkaho aribo umuryango ushingiraho. Ibitangazamakuru byinshi bimaze iminsi byaratunze ikaramu,micro na camera mu murenge wa Kinyinya kubera intabaza zabawutuye.

Umwe ati’’ kwigira indakoreka byica amajyambere ,kuko nibyo byatumye hasakuzwa ku nkunga y’ingobyi y’abarwayi. Ubu umutuzo uragerwa ku mashyi hafatiwe ku makuru anyura mu bitangazamakuru kandi buri muturage arira ayo kwarika, bikaba bibabaza buri munyamuryango kuko baba bafatira ku ndangagaciro bahabwa n’umukuru w’igihugu kuko ari nawe muyobozi mukuru .

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Kinyinya bakaba bavuga ko ibyo babona  ari agahomamunwa kandi ko bitigeze birangwa mu muryango wabo.

Ikinyamakuru ingenzi cyagerageje gushaka imva n’imvano uwo munyamuryango wa RPF inkotanyi mu kagari ka Murama avuze, dusanga umuzi w’ikibazo ari imibanire y’abanyamuryango ba RPF.

Dore uko ikibazo giteye, Perezida( Chairman) wa RPF Inkotanyi, Bwana Mutsindashyaka Andre afatanyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Madamu Umuhoza  Rwabukumba Mado bafite imikorere n’imikoranire idahwitse ndetse ntibagendera ku ndangaciro za RPF mu miyoborere yabo mu gihe tuziko neza ko ariyo moteri ya Leta, abo bayobozi bombi babibye mu banyamuryango ba RPF INKOTANYI bayoboye inzangano z’indengakamere aho umunyamuryango wese badashaka gukorana nabo bamwigiza kure kubera ko aba abangamiye inyungu zabo bwite ndetse icyo kibazo kimaze gufata intambwe ndende bitewe n’umubare w’Abanyamuryango bamaze kwigizwayo kandi bazira ubusa maze Ubuyobozi bw’Umuryango RPF Inkotanyi mu nzego zose zisumbuye bakarereberera icyo kibazo, nyamara bakirengagiza kureba ingarumbi gitera mu buzima bwa buri munsi mu mikorere y’umurenge no hagati y’abanyamuryango nyir’izina ba RPF Inkotanyi .

Umunyamuryango wa RPF Inkotanyi utashatse kwivuga izina nawe yadutangarije ko mu gihe ibyo bibazo bititaweho ntaho Kinyinya igana kuko inzangano abantu bafitanye zirenze urugero kandi aho bigeze rwose ikigaragara abantu bashobora kuzagambanirana mu bundi buryo kuko ibyo twabonye mu maso yacu imbonenkubone n’ibyo twiyumviye mu matwi yacu hagati y’abanyamuryango ndetse bitwa ngo ni Abayobozi birenze urugero.

Yakomeje agira ati ‘’ birababaje cyane ndetse biranatangaje kubona umunyamuryango ahaguruka agasebya undi mu ruhame ndetse umukuriye mu nzego mu nama yakoranije inzego zose za RPF kuva mu mudugudu kugera k’urwego rw’umurenge hamwe n’Abatanyabikorwa bose b’umurenge n’Abajyanama kuva ku mudugudu kugera k’umurenge, iyo nama yateranye kuwa 31/10/2019 yatumijwe na Chairman wa RPF mu murenge wa Kinyinya,Bwana Mutsindashyaka Andre aho byagaragaye ko yari yateguye itsinda riza gusebya umuyobozi agamije guhishira amakosa yakoze we n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Madamu UMUHOZA RWABUKUMBA MADO bagategura uruzinduko bagamije gusohoka bifashishije abayobozi b’imidugudu bakabyitirira umwiherero wo kunoza umuhigo wo kugura ambulance ngo bazabone uko bakoresha umutungo nabi w’abaturage”.

Umwiherero wo kugura ambulance nawe uri mubirimo guteza amakimbirane mu Banyamuryango ba RPF INKOTANYI kuko ababibona babibona nko kogeza umupira aho buri kipe iba ifite abafana bawo kuko ba nyirigikorwa aribo bayobozi bavuzwe haruguru bashatse itsinda ryo kubashyigikira mu makosa bakoze aho abaturage binubira kwirirwa bakwa amafaranga bitirira ambulance nyamara bafite impungenge zikomeye kuko mu myaka yashize batanze amafaranga bababeshyako bagiye kubakorera ibikorwa remezo ariko barangiza bagakora ibimeze nk’ibimenyetso by’ibyo bikorwa remezo andi aho yagiye anyuzwa bahazi n’ubwo ntawe bafite babibwira ngo abyumve.

Ikindi kibazo  twakuye muri uwo murenge ni uko mubafana ikipe ishyigikiye iyo miyoborere harimo umugabo witwa Mutsinzi  Fred uyoboye umudugudu wa Kabuhunde I ya mbere mu kagari ka Kagugu wigize umuvugizi w’abaturage kubera inyungu afite ku bayobozi b’umurenge b’uyu munsi nabyo birimo guteza ikibazo aho yubahuka mu ruhame akandagaza Umuyobozi wungirije mu nama njyanama y’umurenge kandi yabikoze muburyo bwateguwe, kandi bushyigikiwe.

Ikibabaje cyagaragaye ni uko abakagombye kubikosora aribo bamushyigikira imbere y’Abanyamuryango cyane ko umunsi ubanziriza iyo nama tariki 30/10/2019 mu kagari ka Murama mu kabari gahari habereye inama irimo MUTSINDASHYAKA Andre, UMUHOZA RWABUKUMBA MADO hamwe na MUTSINZI Fred igamije kumvisha abanyamuryango ba RPF INKOTANYI muri ako kagari bari munzego z’ubuyobozi kumvisha abaturage ko batagomba gusubiza amafaranga batswe yo kugura ambulance cyangwa  se bakazemezwa ko bayasubije kandi bababeshyera kugirango bacubye umwuka mubi wari uri mubaturage kuko barimo bategura inama ya RPF INKOTANYI yari kuba bucyeye bwaho, gusa iyo nama bakoreye I Murama ntabwo yabahiriye kuko itagenze neza uko babyifuzaga bitewe ni uko harimo Abayobozi b’imidugudu b’inyangamugayo banze kwemera ibyifuzo bagejejweho kuko nta kuri byari bifite.

Umunyamuryango wa RPF Inkotanyi mu murenge wa Kinyinya ariko ubarizwa mubafatanyabikorwa b’umurenge, yagize ati”birababaje cyane kubona abanyamuryango bangana k’urugero Kinyinya duhagazeho, mu by’ukuri tudashukanye nta muryango FPR INKOTANYI uri muri Kinyinya kuko umuryango wabaye uw’umuntu ku giti cye nabwo bitewe n’inyungu ze bwite kuko kuva Kinyinya yabaho nta bibazo byigeze bibaho nkibihari uyu munsi”.

Igurwa ry’iriya  ngobyi nubu rikomeje guteza amakimbirane kuko abatanze amafaranga yabo barasaba kuyasubizwa. Gitifu Umuhoza yatangarije itangazamakuru ko amafaranga yatanzwe nabo baturage bateguye kuyabasubiza,ariko nubu ntakirakorwa.

wya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *