Urwunge rw’amashuri rwa Nzove mu karere ka Nyarugenge ruratabarizwa.
Igihe cyo gutangira cy, amashuri abanza nayisumbuye kigiye kumara icyumweru hari ibigo bimwe bikiri mugihirahiro. Ahari ku isonga ni mu murenge wa Kanyinya Akarere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali havugwa urwunge rw’amashuri rwa Nzove rwadindiye rukaba rwibazwaho n’ abalimu bahigisha kongeraho ababyeyi bafite abana bahiga.
Amakuru ava kuri iryo shuri yerekanako Rwiyemezamilimo nta cyerekezo cyo kurirangiza vuba kuko akora nyakabyizi. Ubwo umunyamakuru yageraga mu Nzove aho iryo shuri riherereye yaganirije bamwe mu balimu ariko banga ko amazina yabo yatangazwa kubw’umutekano wabo, bagize bat"ubu amashuri yaratangiye inyubako ntiyuzuye iriho ibiti nibindi bishobora guhungabanya ubuzima bw, abanyeshuri igihe bakina, kongeraho ko abana baba bashaka kuyurira kuko ari etage.
Ibi byose nibimwe mubitubangamiye kuba ituzura. Undi we yadutangarije ko Rwiyemezamilimo yikorera bukeya cyane ko iri shuri rishobora kuzakoreshwa mu gihembwe cya kabili, kandi twari twakiriye abanyeshuri benshi kuko twateganyaga ko itangira rizagera yaruzuye.
Umubyeyi ufite umunyeshuri wiga mu rwunge rw’amashuri ya Nzove yadutangarije ko ubuyobozi bukwiye kureba uko inyubako zakuzura vuba cyane ko abana bashobora kuzagirira impanuka kwiriya Nyubako. Nikuze ufite umwana wiga kuri kiriya kigo cya Nzove tuganira yadutangarije ko Rwiyemezamilimo ntagahunda yo kurangiza vuba kuko yaba abuze akazi.
Umurenge hamwe n’Akarere nibatabare iriya Nyubako naho ubundi ubuzima bwabahigisha nabahiga buri mu kaga. Twagerageje gushaka Rwiyemezamilimo ntitwabasha kumubona. Inzego bireba nazo twazigerageje biranga. Ubutaha nituba twavuganye tuzabibagezaho. Minisiteri y’amashuri ikwiye kujya ibanza ikareba niba amashuri yuzuye mbere yo gutangiza abanyeshuri.
Ministri Munyakazi azasure urwunge rw, amashuri rwa Nzove arebe azasanga abana bari bakwiye guhabwa igihe cyo gutangiriraho.
Kimenyi Claude