Gufata imyanda iva mu nganda bimwe mu buryo buhamye mu kurengera ibidukikije

Ibidukikije ni urwego rwambukiranya inzego nyinshi, kandi rugomba kwitabwaho mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, ibibazo byibasiye ibidukikije si ibya none byatangiye kera bityo bituma Igihugu kigenda gifata ibyemezo byo kubungavunga ibidukikije.

Ubwo twasuraga zimwe mu nganda zimo urwa Muhondo coffee Campany Ltd rutonora kawa rukanayitunganya mu Akarere ka Gakenke mu Umurenjye wa Muhondo, mu Akagali ka Musenyi, twasanze bafite uburyo bwiza bwo kurengera ibidukikije harimo ubwo gufata amazi no kuyayungurura akavamo umurenda ushobora kubyara aside yakwangiza ibidukije cyane cyane ibimera, ndetse n’udusimba duto duto tuba mu migezi.

NIYIGENA Sidonia ushinzwe ubuhinzi mu uruganda rwa Muhondo Coffee Campany Ltd twa musanze aho batunganyiriza ifumbire ikomoka mu bishishwa bya kawa biva mu ruganda adusobanurira uburyo bitunganywa bitabangamiye ibidukikije.

Ati ” Dukora ifumbire twifashishije ibishishwa bya kawa tukabivanga n’ibyatsi bibisi ndetse n’ibyumye tukavangamo n’ifumbire isanzwe y’amatungo n’ibisigazwa byo mu gikoni.

Tubanza mo ibiti hasi kugirango hazabonekemo umwuka mwiza ntibifatane n’itaka tugashyiraho ibyatsi byumye tugashyiraho amazi kugirango bibashe kubora, tugashyiraho ibyatsi bibisi, tugashyiraho ifumbire y’imborera, hanyuma tugashyiraho ibitaka kushe yambere ikaba irarangiye, iyo birangiye tubihunika hagati y’amezi 6-7 ariko tugenda tubihindura buri kwezi iyo fumbire uyifumbiza imeze neza yujuje ubuziranenjye”.

KARANGWA Wellars ni umuyobozi w’uruganda rwa Muhondo Coffee Campany Ltd avugako uburyo bwo kurengera ibidukikije mu ruganda byubahirizwa hagendewe ku buryo bw ‘ikorana buhanga bafatamo amazi asohoka mu ruganda hifashishijwe ibyobo byabugenewe bizwi nka (Digestaire)

Ati ” Amazi ava hano mu ruganda ajya mu byobo byabugenewe bikayayungurura akabanza guca mu cyobo kirimo amabuye manini, akavamo akajya mu kindi gifite amabuye mato kuburyo nta gishishwa cya kawa cyanyuramo, nyuma akanyura mukindi cyobo kirimo imicanga nayo ikayayungurura kuburyo ikiciro cyanyuma cy ‘amazi asohoka muri bya byobo byayafashe aba akeye akaba yatangira gukoreshwa mu kuhira imyaka.”

Sibyo gusa uru ruganda rukora mu kubungabunga ibidukikije kuko hari n’ibiti baha abahinzi bivangwa na kawa bibafasha mu gufata ubutaka bikanarinda kuba kawa yakwangizwa n’izuba ryinshi ndetse n’urubura.

Ikigo gishinzwe guhanga udushya mu kurengera ibidukikije kivuga ko inganda 142 arizo zimaze gushyira muri gahunda zabo uburyo burengera ibidukikije guhera 2008 kigiyeho.

Kuva 2008 kugeza 2013 inganda 35 zigishijwe ikoranabuhanga ryo kurengera ibidukikije, kuva 2013 kugeza 2017 hahugurwa inganda 65 izindi 42 zahuguwe kuva 2018 kuza 2020. Ibi bivuze ko hakiri inganda nyinshi zishobora kuba zicyangiza ibidukikije.

Ibi bigaragarira mu igenzura ikigo cyo kurengera ibidukikije Rema cyagiye gikora kigahana inganda zimwe zidahagarikwa kubera kwangiza ibidukikije.

 

Seif Gracien Hasingizwimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *