Rubavu : Abafite ubumuga bukomatanije bahabwa ubumenyi bwabarinze kuba ikibazo mu miryango yabo

Ubumwe community center ni ikigo cyita kubana bifite ubumuga bw'ingeri zose ku myaka iyariyo yose ariko bakibanda ku bumenyi kuko bagira igitekerezo cyo gushinga ikigo iyo baganiraga n'abantu n'abafite ubumuga cyane cyane birirwa mungo bababwiraga ko nta kindi kibitera ariko nta bumenyi bafite byatumye bahitamo kwibanda ku bumenyi  bwaba ubw'ibanze bwaba ubw 'imyuga, bwaba ubumenyi bwo kwirwanaho mu buzima cyane ko hari ababa bafite ubumuga butabemerera kujya mu mashuri asanzwe, ariko akaba yatozwa kwirwanaho cyangwa kuba yagirira abandi umumaro, umuryango we, atabaye umuzigo kuribo.


Imiryango ifite  abana bafite ubumuga bukomatanije akenshi usanga  bafite ibibazo byo mu mutwe ndetse n 'ingingo bigahita bizana ikibazo gikomeye cyane mu muryango harimo kugira ipfunwe ariho batangira kwibaza aho ubwo bumuga bwaturutse n'icyabuteye, ugasanga hari n'abavuga ko ari amarozi cyangwa imyuka mibi bikaba byanatera amakimbirane mu miryango ifite abo bana rimwe na rimwe ugasanga abagabo bata ingo bagatana abo bana ababyeyi ba ba Mama bakaba aribo bita kubana gusa bikabaviramo no gukena kuko akenshi imiryango ifite abo bana bafite ubumuga igihe kinini bakimara babitaho. 

Bizimana Pascal ni umwarimu wigisha ubumenyingiro mu kigo ubumwe community center harimo kudoda imyenda itandukanye avugako kwigisha abafite ubumuga ari umuhamagaro.

Yagize ati ",  Kwigisha abafite ubumuga si ibintu byoroshye ni umuhamagaro kuko akenshi usanga bisaba igihe kirekire cyiruta icyo abantu bafite ubumuga, ariko byose bigaterwa n'ubumuga umuntu afite, nk'abafite ubumuga bw 'ingingo biroroshye hari abiga bikihuta biga mugihe gikwiriye, ariko abafite ubumuga bwo mu mutwe bisaba igihe kirekire no gusubiramo inshuro nyinshi. "


Umurerwa Sawuda ni umwarimukazi wigisha  abafite ubumuga bwo kutabona kuboha imipira  avuga ko nubwo hataburamo imbogamizi ariko usanga kubigisha babyumva. 

Yagize ati ",  Abanyeshuri nigisha bafite ubumuga bwo kutabona barabyumva ariko imbogamizi nyinshi zikiri hano hanze akenshi abantu bafite ubumuga bakuze usanga batarageze mu ishuri ariko bakagerageza uburyo bwose umwuga aje kwiga agira ibyo abasha kumenya byazamufasha mu buzima bwe. Akenshi umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ukoresha intoki cyane kurusha uko wavuga, agakora ku mashini akamenya uko yatira urudodo akamenya aho imibare iherereye kandi barabimenya nta kibazo ".

Dusingizimana Zakaliya Umuyobozi w 'ikigo Ubumwe community center kita kubafite ubumuga bukomatanije avuga ko kudahabwa agaciro muri sosiyeti bibagiraho ingaruka. 

Yagize ati ", Kudahabwa agaciro mu miryango bigira ingaruka ku mwana zo kuba igicibwa hakaba n'ababata bakabaho nkabadafite ababyeyi no kumiryango bikazana amakimbirane aba uruhererekane bikazagira n'ingaruka kubo bavindimwe nko mugihe cyo gushaka ugasanga hari abavuga ko batabashaka mo ngo nabo batazabyara abameze nkabo."

Dusingizimana  asaba ko sosiyeti yahugurwa hakabaho ubukangurambaga bakagaragarizwa ko ubumuga nta muntu ubwihamagarira kandi buri muntu wese ari umukandida w 'ubumuga kuko ibibutera buri muntu agendana nabyo, harimo nk 'uburwayi, abamugara bavuka ndetse n'impanuka, bityo buri wese kwita ku muntu ufite ubumuga akabigira ibye. 

Mu kigo Ubumwe abana bafite ubumuga bukomatanyije bitabwaho cyane n'abarezi kuko ari abana nk'abandi

Bahakura ubumenyi butandukanye burimo kudoda, Gucuranga n'ibindi

 

 


MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *