Gicumbi : Abanyamakuru basabwe kujya bagaruka kubungabunga ibiti bateranye n’abaturage
Abanyamakuru bashoje amahurwa y'iminsi 4 ajyanye no kurengera ibidukikije, bifatanyije n'abaturage bo mu Umurege wa Cyumba mu gikorwa cy'umuganda batera ibiti bigera kuri 500 ku muhanda wa Kigali -Gatuna.
Abaturage ndetse n'Ubuyobozi bishimiye ubufanye n'itangazamakuru mu ruhare rwabo mu gutera ibiti bigaragaza imikoranire myiza ku mpande zombi.
Bamwe mu baturage bari baje mu gikorwa cyo gutera ibiti baganiriye n'umunyamakuru w'Ikinyamakuru Ingenzinyayo.com bavuze uburyo biteguye kubungabunga ibite bateye kuko bibafitiye akamaro kanini.
Barinabo Alexis ni umuturage wo mu Umurenjye wa Cyumba, Akagali ka Nyambare yatubwiye ku byiza byo gutera ibiti.
Ati " Ibiti nibyo bibyara umwuka mwiza duhumeka bikadukururira imvura tugahorana amahumbezi muri gicumbi kuberako dukunda gutera ibiti niyo urebye ku misozi yacu irabikubwira bityo bigatuma twita kukubibungabunga ntihagire uwabyangiza tumureba"
Timubwene Virginie nawe avugako gutera ibiti ari ingirakamaro kuko iyo bikuze babibazamo imbaho bakazigurisha.
Ati " Igituma dukunda gutera ibiti birwanya isuri imvura ntibe yatwara ubutaka, biduha n'umwuka mwiza, kandi iyo bikuze bibazwamo imbaho twazigurisha tukabona amafaranga ".
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi wungirije ishinzwe iterambere ry 'ubukungu Uwera Parfaite yasabye abaturage ba Cyumba ko ibikorwa umushinga uzabasigira bazabibungabunga.
Yagize ati " Ndasaba ngo tuzafatikanye ibi biti tubibungabunge, bya bikorwa remezo byose tubibungabunge tubigirire isuku, tubyiteho, ntituzasigare twumva ko ari umushinga wadusigiye amateka, ariko mubyukuri ntacyo twavanyemo, hazasigare hasa neza, hazasigare mu nshingano zacu kugirango tubyiteho dukomeze kugira gicumbi isaneza."
Kagenza Jean Marie Vianney Umuyobozi wa Green Gicumbi yashimiye ubufatanye n'abanyamakuru abasaba kujya baza kubungabunga ibiti bateye.
Yagize ati " Aka gasozi kabaye ak'abanyamakuru, ubwo ibiti mwateye mujye muza kubibungabunga mugihe abandi bakoze umuganda nibikunda tujye tubona abanyamakuru baje gukora umuganda iGicumbi, baje gutera ibiti, baje kurwanya isuri, uzaba ari umusanzu ukomeye itangazamakuru rihaye Igihugu by 'umwihariko abanya Gicumbi ".
Iki gikorwa cyo gutera ibiti cyitabiriwe n'umuryango w'abanyamakuru barengera ibidukikije ariwo Rwanda Environment Joulnalists (REJ) bakora ku bidukikije bari bashoje amahugurwa ajyanye no kurengera ibidukikije n'imihindagurikire y'ikirere yateguwe n'umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije GGGI ku bufatanye n'ikigega cy'Igihugu gishinzwe amashyamba FONERWA , Urwego rw'abanyamakuru bigenzura RMC n'umushinga Geen Gicumbi, hagamijwe kongera ubudahangarwa mu mihindagurikire y'ikirere mu Amajyaruguru y'u Rwanda , harimo gusazura amashyamba ya Leta n'ay'abaturage, kubungabunga amashyamba ku buryo burambye hanagabanywa ibicanwa biyakomokaho no kurwanya isuri.
MUKANYANDWI Marie Louise