Ikimenyane gikomeje kuba urwitwazo mu nzego zimwe na zimwe byagera kuri rubanda rwagiseseka kigasya kitanzitse.
Inkuru yacu iri k'umugabo witwa Munyangznzo Patrick wamenyekanye ashaka guhuguza urusengero mu karere ka Kayonza bikarangira atsinzwe.
Ubu noneho indi nkuru itugeraho iravuga ko Munyangznzo Patrick azaburana ubujurire k'urubanza yatsindiwe murukiko rwisumbuye rwa Gasabo.Uru rubanza rurava ku nzu yubatswe mu intara y'iburasirazuba,mu karere ka Bugesera,mu murenge wa Mayange ,Akagali ka Mbyo.
Munyangazo Patrick umaze kumenyera guhuguza akigira akawamugabo uryutwe akarenzaho n'ibyabandi.Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com aragira ati"Munyangznzo Patrick yubatse inzu mu karere ka ananirwa nk'uko amakuru akomeza atugeraho Munyangznzo Patrick yaje gufata inzu ayigurisha uwitwa Kirenga.
Uko urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaje kubisesengura twasanze Kirenga yaragurishije ya nzu uwitwa Nsengiyumva Ramec.Amahugu ahanitse yaje gukorwa na Munyangznzo Patrick nyay'uko yakoze amanyanga yo gukora ihererekanya ry'umutungo n'uwitwa Byukusenge Viateur.
Ikibazo uko gihagaze n'uko Nsengiyumva Ramec yeguriwe umutungo yaguze.Amakuru ava mu nshuti za Byukusenge Viateur nay'uko ngo murukiko rukuru rukorera Nyamirambo ko bafitemo inshuti zizabafasha bagatsinda Nsengiyumva Ramec ,bityo bakegukana inzu muburyo bw'amahugu.
Munyanganzo Patrick we avugako ntawamutsimbura ngo kuko afite General ufite mushiki we wo kwa se wabo,akaba ariyo turufu akangisha rubanda.Ubwo twageragezaga gushakisha Nsengiyumva Ramec ngo agire icyo atangaza ntibyadukundiye.
Uruhande rwa Munyangznzo Patrick ho k'umurongo wa Telephone ntibyadukundiye.Abazi uko Munyangznzo Patrick azwi mu manza biteguye gukurikirana urubanza rwabo kuri 19/4/2022 murukiko rukuru. Ubutabera buboneye nibwo musingi w'ubumwe burambye. Ubutabera:Abahuguzwa imitungo yabo na Munyangznzo Patrick barasaba kurenganurwa.
Kalisa jean de Dieu