Isoko Ejo Heza Market ryahoze ariry’abazunguzayi byahinduye isura na Rwiyemezamirimo bapfa umusoro.

Inkuru ikomeje gucicikana mu mujyi wa Kigali niy'uko isoko Ejo Heza Market ryakuye abazunguzayi mu muhanda rivugwamo igihombo gikabije.

Intandaro y'icyo kibazo n'iki kiraro cya Nyabugogo cyatangiye gusanwa ,ariko kikaba cyarateye igihombo isoko Ejo Heza Market.

Icyambere ubu kivugwa n'uburyo abacururiza mu isoko Ejo Heza Market babyutse basaba inzego kutazabishyuza,kuko badacuruza.

Ubwo twaganiraga nabo bagize bati"niba ikiraro gisanwa kuki batadufungurira umuhanda uva mu mujyi bakabasha kubona abakiriya.

Umujyi wa Kigali wirengagiza ibibazo bifite ingaruka kuri rubanda Ir'isoko hari Rwiyemezamirimo watsindiye ibikorwa byaryo,nawe ari mu mazi abira kuko asabwa nabacururizamo kutazishyura.

Abacururiza mu isoko Ejo Heza Market n'Umujyi wa Kigali ninde wigiza nkana? Ucuruza we ashingiye ku gihirahiro arimo kikamuteza igihombo asanga yagasonewe umusoro kugeza hatanzwe uburyo imodoka z'abakiriya babo bazasha kubageraho nk'uko byakorwaga mbere y'uko batangiza igikorwa cyo gusana ikiraro.

Umwe mubakozi bo mu mujyi wa Kigali twaganiriye akanga ko twatangaza amazi ye kubera umutekano we tuganira yagize ati"Ikibazo cy'isoko Ejo Heza Market kirazwi cyatangiye kwigwaho kugirengo borohereze abacuruzi.

Twamubajije ikibazo cyukubakuriraho imisoro kuko bahombye?adusubiza yagize ati"ntabwo ibyo nabimenya kuko hari izindi nzego zibishinzwe.Aba bacuruzi bo baravuga ko amafaranga bacuruza ari inguzanyo batse mu mabanki.

Bose batangaza ko icyorezo cya Covid 19 cyabazahaje none n'Umujyi wa Kigali urabasonze.Gukora igikorwa remezo ni byiza,ariko kugikora bagahimbya rubanda sibyiza.Abo bireba nimutabare amazi atararenga inkombe.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *