Ubutabera:Urukiko rwibanze rwa Kicukiro rufunze Dr Kayumba Christopher iminsi 30 muri Gereza ya Kigali _ Mageragere.

Amakuru akomeje kuzunguruka mu butabera nimenshi ariko ubu ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com kiri ku ifungwa rya Dr Kayumba Christopher.

Abakurikiranye isomwa ry'urubanza ku ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo kuri Dr. Kayumba Christopher bashimishijwe  no kumva icyaha cy'ubwinjiracyaha kuri bimwe mubyo yaregwaga nta shingiro bifite.

None tariki 5ukwakira 2021 murukiko rwibanze rwa Kicukiro umucamanza Habagusenga Emmanuel n'umwandiki Samuel Habanabakize basomye urubanza RDP00914/2020/TB/KICU ubushinjacyaha bwaregagamo Dr Kayumba Christopher icyaha cyo gushaka gukoresha imibonano ku ngufu.

Ubucamanza bwemeye kwakira ikirego cy'ubushinjacyaha kuko cyatanzwe mu buryo bukurikije amategeko.Ubushinjacyaha bwashinjaga Dr Kayumba Christopher gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato n'ubwinjiracyaha muricyo cyaha.Dr Kayumba Christopher we yisobanuye avugako ar'ibihimbano kubera impamvu za politiki.

Dr Kayumba Christopher mu iburana yavugaga ko ibyo ashinjwa aribyaha byatogoshejwe ngo abuzwe ubwisanzure muri Politiki.Ubushinjacyaha bwamuregaga ko 25/Werurwe 2021 umukozi we yatanze ikirego cyuko yamusambanije muri 2012.

Mu iburana Dr Kayumba Christopher n'umwunganizi we bavuzeko ibyaha nk'ibi bigaragazwa n'ibimenyetso bya Muganga,kuko ibyaha nk'ibi bidashingira ku magambo.

Icyaha cyindi cyo ubushinjacyaha bwaregaga Dr Kayumba Christopher cyo gushaka gukoresha imibonano mpuzabitsina  uwahoze ari umunyshuri we mu ishami ry'itangazamakuru cyo urukiko rwanzuyeko nta mpamvu zikomeye zatuma agikekwaho.Icyuko Dr Kayumba Christopher yashatse gusambanya umunyeshuri yigishaga cyumvikanye yaraye atangaje ko yatangije ishyaka rya politiki.

Dr Kayumba Christopher akatiwe iminsi 30 y'igifungo nawe kujurira n'iminsi 5.Ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com cyaganiriye n'abamwe mu banyepolitiki bakorera mu Rwanda ,ariko banga ko amazina yabo yatangazwa k'ubw'umutekano wabo,tuganira twababajije uko bakiriye isomwa ry'urubanza rwa Dr Kayumba Christopher yarezwemo n'ubushinjacyaha ku cyaha cyo gushaka gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina?

Umwe kuwundi bahuje,bagira bati"Twashimye urukiko kuko ku cyaha cyuriya munyeshuri rwavuzeko ntashingiro bifite.Kucyo kumufunga byo nta munyepolitiki ubitinya cyane iyo ishyaka ryawe riba rivuga ibitagenda neza.ingenzi mwe mubona kuregwa icyaha kimaze imyaka icyenda ntakibyihishe inyuma?

Uwo twahaye izina rya Padri kubw'umutekano we yagize ati"Biriya byo biratangaje cyane ko imyaka ishize ari nyinshi,gusa mu mizi har'igihe byahinduka.Itangazamakuru naryo ryari ryitabiriye isomwa ry'urubanza rwa Dr Kayumba Christopher.

Urubanza mu mizi rutegerezweho iki?Kuki Dr Kayumba Christopher avuga ibyo akekwaho ar'ibihimbano?Kuki ibyaha byamaze imyaka yose?Tubiharire ubutabera.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *